logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE NIGHT OF NYSHI S01 Ep 14

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGHT OF NYASHI
     ∆∆ Episode 14 ∆∆
Twaherutse hari ikintu ba Ruby hari ikintu gitangaje babonye, Ubwo Vales yajyaga kubereka aho yabonye ka kabari ka The night of Nyash
.
Author: Chris Nandi Ishimwe.
.
Bararebye bose baratangara!  
Velas nawe arebye agwa mu kantu! Kumbe hamwe yari yabonye ako kabari, barahageze barakabura.
Ruby na Sam baramureba nk"uwababeshye cyangwa akaba yabakiniraga prank.
Velas ati" ndahiye ukuri akabari narinakabonye.
Sam ati" Man, nubwo wagira mwiza ariko biragaragaye ko wasanga hari ibyo ujya ufata nawe.
Ruby aramureba ati' Vales, narinzi ko prank ari imikino y'abagore gusa.
Velas ati" man ntabwo mbabeshya.
Baramuseka.
.
Ruby ati" turabibona ko utatubeshye.
Sam ati" nonese karihe?
.
Velas akomeza kuraranganya amaso areba hirya ni hino. Rwose ntabwo yumva ukuntu kadahari kandi yarakabonye.
Ruby na Sam bakomeza kumureba bamuseka.
Sam ati" nyine dutaye igihe cyacu
Velas ati" uretse ko no kukabona bitari ikintu gishishikaje cyane.
Sam ati" Kubera ko ukabuze. Ariko kuri twe byaribishishikaje
Ruby ati" uradukinishije.
.
Bahindukiye bagiye kugenda, Velas akabari aba arongeye arakabonye. Sam na Ruby bo bari bamaze gukata bagiye.
Velas arabareba arabahamagara ati" We mugiye he ? Muze murebe.
Sam ati" Man gabanya gukina natwe.
Velas ati" Muze yewe.
.
Abasore bagaruka inyuma koko akabari barakabona noneho.
Ruby atangaye cyane ati" Jusus christ.
Velas ati" Ntukavuga izina rya Yesu muri ubwo busa.
.
Ruby na Samu barumiwe!
.
Tuze mu rugo kwa Cloy muri ayo masaha. Cloy yicaye mu cyumba cye avuye koga arimo kwihanagura.
Mama we na Musaza we Moses bicaye hanze. mama Cloy arimo kurobanura ibishyimbo, Musaza we Moses afite igikombe cy'igikoma. 
Mama Cloy ati" Ese mushiki wawe arihe ?
Moses ati" Ari mu cyumba.
Mama Cloy ati". Muhamagare aze mubwire icyo ankorera.
.
Moses ava hanze aza mu cyumba kwa Cloy. Asanga Cloy amaze kwambara.
Moses ati" ngwino witabe mama hari icyo ashaka ko umukorera.
Cloy ati" Yego ndaje.
.
Moses aramwitegereza cyane.
Cloy arabibona ati' Niki?
Moses ati" nubu biracanga!
Cloy ati" ese nawe uko nsigaye nteye ubifata ukundi nk'aba mama?
Moses ati" Oya ni byiza urasa neza. Ariko nyine njye icyo ntabura kwibaza. Byagenze gute kugira ngo bishoboke.
Cloy araseka ati" Uko byagenze se buriya nicyo kingenzi? Ahubwo kuba narahindutse nkaba Umukobwa mwiza uteye neza, wakabaye ubyishimira. Ukishimira ko ubu usigaye ufite mushiki wawe mwiza.
Moses ati" Yego ndabyishimiye. Ariko  Cloy , ntabwo impungenge zanjye zizashira utansobanuriye ukuri. Ubusanzwe njye nzi neza ko abakobwa bahinduka gutyo bakazana ikibuno baba baribagishije kandi biranahenda cyane. Bisaba milion nyinshi cyane.
.
Cloy aramwegera amureba mu maso ati" nkuko nabibabwiye ni Umugisha wanjye nigiriye.
Moses ati' Sure ?
Cloy ati" Nyizera.
.
Tugaruke kuri ba Sam, hamwe bamaze kubona ka kabari. Bavuye aho bari bahagaze bakareba bagenda bakagera gake gake bagera kumarembo yako. Ni akabari keza kadasanzwe. Gafite uko kagaragara mu buryo bwako.
Bahagarara kumarembo yako.
Sam ati' aka kabari kararenze.
Ruby ati" Tugiye kwinjiramo turebe ngo nibiki?
Velas arabitambika ati" umva icyo ni igitekerezo kibi..
Sam ati" Gute ari igitekerezo kibi?
Velas ati" Mwe murumva ari ibintu bisanzwe kubona akabari kameze gutya ? Gafite izina rimeze gutya?
Ruby ati" Nonese Nyashi si izina rimaze kumenyekana hano hanze ? 
Velas ati" ariko iyi Bar yitwa the of Nyashi.
Sam aramuseka ati' Nonese  ikibazo kirihe ?
Ruby ati" Ahubwo akabari nkaka gafite izina nkiri riteye amatsiko rikurura, niko keza. Kuko buriy wasanga gafite ibifasanzwe tutigeze tubona mutundi tubari.
Velas arabitegereza cyane ati" Basore mwagiye mwirinda gukururwa n'ibyadutse byose.!
.
Ruby na Sam baramureba gusa, maze bo bafata icyemezo cyo kwinjira.
.
Tugaruke mu rugo kwa Cloy. Cloy  asohotse hanze ageze hanze abona Mama we arimo kuruka amaraso. 
Arikanga! Birasa neza nkuko yabibonekewe ejo ari muri taxvoiture atashye.
.
The next Episode 15

Comments