logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP11

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



Duherukana Carmen yakomeje gufunga umunwa yanze kuvuga icyo yapangaga na Celia, naho Veronica yari asabye John kumuha abasore bo kumucungira ushyira indabo zirabura ku muryango we




Natashye ndi kumwe na Leon n’undi musore umwe mu basore bakorera John


*Leon:* None se mabuja, tuje kugufasha gukora iki?


*Veronica:* Icyo musabwa gukora ni ukwihisha ariko muri bugufi bwa hano mukancungira umuntu uza hano azanye indabo zirabura


*Leon:* Nkwijeje ko bidatinze iyo nyana y’imbwa tuzayifata keretse natagaruka gusa naho ubundi uwo arafitwe


*Veronica:* Ni byo nanjye nshaka kuko sinjya nkunda gutegereza igihe kirekire.


Nahise ninjira bo basigara aho hanze, ubwo nageraga mu nzu nabanje kujya mu mazi menshi mba nashyizemo imiti gakondo ifasha umubiri kuruhuka no kugubwa neza. Iyo mbikoze numva stress igabanyutse kandi umubiri wose ukabasha kuruhuka no kugubwa neza cyane.


Natangiye kongera gusubiza ubwenge inyuma, nibuka ibimaze kuba mu minsi mike. Gusa Carmen, uyu mukecuru ngo ni Carmen rwose angeze ahantu. Ubundi iyo tuba twaramwikijije tukimenya ko yamvumbuye ubu simba ndi kwicuza rwose. Ariko nta cyo tu. Uko byamera kose nzamukuramo ijambo rwose ni hahandi ibyo yibwira byose bizamushiramo.


Kwa gutekereza byinshi no kwishimira amazi ndimo byatumye ntwarwa n’agatotsi nsinzirira muri ya mazi


*Ku rundi ruhande*


*Brad:* (Yivugisha) Ariko uyu mukobwa ubundi ubu yampaye iki? Mfite abakobwa ishyano ryose ariko uyu ubanza yarandoze neza neza peee. Umuginga ambwira uko yishakiye. Arampabura ariko kumucikaho byarananiye. Gusa aratandukanye rwose pee. Nubwo ubona ameze nk’umunyabibazo ariko afite igitsure weee. Mbega umukobwa. Inseko ye kandi ikibazo irashotorana uba wumva wakomeza kumwirebera no kumwumva, mbega Veronica. Uburyo uyu munsi nageze aho nkorera siporo ngahita nibuka uko namutabaye umunsi duhura, na byo sindi kwiyumvisha ko biri ku busa ubanza rwose harimo akantu.


Yari akiri muri izo ntekerezo ahita abona impanga ye Brandy ihagaze mu muryango


*Brad:* Ese ushingaraye aho mu muryango uhakora iki Brandy?


*Brandy:* Nari ngutegereje ngo uze tugende kuva mu gitondo mama aragushaka


*Brad:* Ese uriya we anshakaho iki kandi noneho?


*Brandy:* Urambaza se jyewe ndabizi. Genda umwibarize arahari




Yaramuretse arasohoka. Yumvaga adashaka kumva ijwi rya nyina mu matwi ye, nuko aragenda abwira umukozi wabo, Carole ko nahisha amuzanira ibiryo mu cyumba cye. Yahise ajya koga avuye koga asanga ibyokurya Carole yabimuzaniye, nuko ararya araryama.


Bukeye yakanguwe n’urusaku rwa nyina dore ko iyo ari mu rugo ibintu byose biba byahungabanye kubera urusaku rwe. Iyo atari uwo ashihura aba ari gutongana ubundi yivugisha, mbese wagirango mu mutwe yaravangiwe. Brad yarabyutse aroga, arambara ariko agisohoka yahise akubitana na nyina


*Celia:* Brad urajya hehe?


*Brad:* Mama, kuva ryari nkubwira aho ngiye cyangwa ibyo ngiye gukora?


*Celia:* Umva hano ni jyewe gusa nemerewe kubaza ibibazo. Wowe icyo ugomba gukora ni ugusubiza ibyo ubajijwe.


*Brad:* None se nintagusubiza biragenda gute? Mama rwose ndambiwe gucyocyorana nawe, sinshaka rero


*Celia:* Brad, sindarangiza kukubwira. Rero guma hano ndagushaka kandi singusaba ndagutegeka




Yabivugaga azamuye ijwi nk’umugore wese w’igishegabo, nyirurugo, gusa ubanza hanarimo gusaza si gusa kuko uburyo yitwaramo ntibusanzwe


*Brad:* None se urifuza iki mubyeyi? Nta mwanya mfite wo gutakaza rasa ku ntego nigendere


*Celia:* Brad, kuva na kera nakubujije kunsubiza gutyo singana nawe ntitugashyogoranye. Umenye ko ugomba kunyubaha nta bindi urengejeho narakubyaye ntiwambyaye wa njiji we


*Brad:* Mama, hagarika imbwirwaruhame zawe, urase ku ntego ni ko nagusabye.


*Celia:* Urabizi ubushize nababwiye iby’ibirori turi gutegura. Namaze kuvugana n’abavandimwe bawe, kandi ndabizi ni wowe ntakoreka tugira muri uru rugo. Umva ngusabe. Sinshaka ko uzaza muri ibyo birori wiyambariye uko ushaka bwa bupantalo bwawe wambarira munsi y’ikibuno. Sinifuza ko uzazana na bwa buraya bwawe uba wararuje hirya no hino uko wiboneye. Ibi birori bizagaragaza ubuhangange bw’umuryango wacu, kandi bizagaragaza neza ko ntawe ukwiye kutwigereranyaho niyo mpamvu ngusaba kuzitwara nk’umwana w’abakire kandi ukambara byiyubashye.




*Brad:* Umva mama, ndabizi ndi ikirumbo, naraguhombeye, muri macye wabuze aho wanjugunya, ariko rwose humura ibyo birori byawe nako urwo rwenya rwawe ngo ni iminsi mikuru sinzabitoba, muri make sinzaza, mubo uteganya ntumbare mo


*Celia:* Nyine warandumbiye nawe urabizi. Icyo ushoboye ni ukunyangiriza amafaranga uyajyana mu ndaya no muri za betingi n’urusimbi gusa. Nako ngo uba wagiye kubaka umubiri. Ese wa gicucu we ubona ibyo bituza bimaze guhinduka nk’amabuno ari byo bizagutunga? Umva niba ushaka kuba Kaba wuzuye shaka icyo ukora, winjize amafaranga. Ubona abavandimwe bawe batari gutera imbere nawe uri aho gusa mu nnyo z’abagore?




*Victor:* Ese hano habaye iki kandi?


Uwo ni se wa Brad, we aza nyuma buri gihe kandi amakuru yose ni we uyamenya nyuma y’abandi. Umugabo w’inganzwa, muri make ntacyo amaze nk’umugabo mu rugo rwose


*Brad:* Baza Celia nako umugore wawe ni we uzi byose


*Victor:* Brad, jya ugerageza kubaha nyoko wa mwana we


*Celia:* Mureke. Mu minsi itatu iri imbere hano hazaba ibirori byo kwishimira imyaka 15 tumaze mu bucuruzi bwacu. Rero nabwiraga Brad ko agomba kuzaba ahari n’umuryango wose kandi akagerageza kwitwara neza.




*Brad:* Mama nakubwiye ko ibyo birori byawe ntabyo nzazamo rwose. Mu bo ubara jyewe ntumbaremo kuko ntuzambona rwose.


Yahise akubita urugi arasohoka.
Ubusanzwe uyu muryango mu maso y’abantu ni umuryango ushyize hamwe, uzi gukora no kwiteza imbere ariko imbere mu rugo ubwabo ntibabanye neza. Victor nyiri urugo nta jambo agira na gato, Brad ni igicibwa kuko ntajya yumvikana na nyina mu mikorere ye yose ndetse usanga bahora bahanganye. Fernando na Brandy ni abatoni kuri nyina kuko barahuza muri byose


Britanny aracyiga muri kaminuza naho Brad wabananiye ntiyigeze yiga, ibye ni ukuryoshya ubuzima kuko avuka ngo mu muryango ukize.


Ubwo yasohokaga agiye kujya mu modoka yumvise umuntu ahamagaye akebutse abona ni Veronica uri kumuhamagara.


*_Veronica se amushakira iki muri iki gitondo kandi? Cyangwa yavumbuye ibya rwa rurabo? Ese ibi birori ubu bizagenda neza cyangwa bizazamo kidobya izazanwa na Brad? Agace ka 12 ntuzagacikwe_*





Comments