Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Click amaze kwerekwa amafoto ya Fanny na James ngo barasezeranye.
.
Written by Chris nandi Ishimwe.
.
Click yakomeje kwiregereza ayo mafoto y’bukwe no kubana kwa Fanny na James aratungurwa cyane, yibaza uko byaje kuba biramucanga bimubana urusobe.
Muri ako kanya Saranda amuzanira breakfaste iteguye neza azana n’amazi yo kumukarabya intoko aramukarabya.
Click aramureba ati” Saranda ibi byabaye gute
Saranda ati” Njye urumva nakubwira ko byabaye gute? Ko nanjye nanatunguwe cyane.
Click ati” Fanny ntago ibi yabikora.
Saranda ati” Ntago yabikora kandi ubona ko yabikoze. Ubu hashize amezi atatu we na James babana nk’umugore n’Umugabo.
Clik ati” Ngomba kujya kureba Fanny.
.
Saranda araseka ati” Urajye kumureba he
Click ati” Aho atuye
Saranda ati” We na James bakimara kubana bahise bava mu gihugu.
Click agwa mu kantu arumirwa cyane ati” Ngo bahise bajya hanze?
Saranda ati” Yego.
.
Tuze mu rugo kwa Fanny muri ayo masaha. Fanny yarakiryamye. Mama we aza kureba uko yaramutse.
Fanny arakanguka aramureba.
Mama we nawe aramureba ati” Fany mwana wanjye umeze ute
Fanny ati” Mama nakubwira ko meze gute ko ubuzima bwanjye bwaguye hasi mu curaburindi.
Mama we ati” Ariko Fanny ukwiye kwihangan ugatera intambwe ikivana muri icyo gihu urimo cy’ijimye.
Fanny aramureba ati” Mama byakubnda gute mugihe uwari umucyo wanjye yarangiye? Inyenyeri yanjye yarazimye mama. Ubu mba numva ntanigisobanuro cyo kubaho nyifite.
Mama we aramureba ati” Basi ha amahirwe igitekerezo cya James. Wenda hari icyo byagufasha.
.
Fanny ati” Kujya hanze ntakintu kizima byakubaka muri njye, kuko ntanubwo byakubaka icyuho kiri mu mutima wanjye.
Mama we ati” Reka tubigerageze.
.
Tugaruke mu rugo kwa Saranda avuye mu cyumba aho Click ari ageze muri Saro akubitana na Tony hamwe na Bella baje aho mu rugo.
Saranda abakirana akanyamuneza kenshi.
Tony ati” Ko urimo gutwenga cyan era
Saranda ati” Nkwiye kwishima no guseka mugihe imipamgo yanjye yose irimo gucamo
Bella ati” Urahamya neza se ko ugeze ahantu heza?
Saranda ati” Cyane pe! Kubera ko Click amaze kwizera ko Fanny yakoze ubukwe nsetse ahita ajyana hanze na James.
Tony na Bella baraseka.
.
Bella ati” Aho ni sawa cyane. ubu agiye gusigara yizera wowe gusa. Nk’umuntu watabaye ubuzima bwe ukanamufasha azakwizera cyane kandi azongera agukunde.
Saranda ati” Sha ubu ibyanjye birimo kujya mu buryo
Tony ati” Nonese uruhande rwa James rwo rugeze kuki?
Saranda ati” Ahubwo reka mubaze.
.
Saranda afate telephone ahamagara James. James amwitaba ari mu modoka atwaye.
Saranda ati” James bite bimeze bite
James ati” Meze ok ubu ndimo kumvisha Fanny ko tuva inaha tukajya hanze.
Saranda ati” None ko urmo kugend gacye?
James ati” Kumwimvisha biragoye cyane.
Saranda ati” James shyiramo imbaraga rwose. Kuko njya namaze kumvisha Click mariahe yanyu ndetse ubu azi ko mu maze amezi atatu muba hanze.
James ati” Sawa, vuba ndahamya ko biza gukunda.
.
Ubwo iminsi nayo iricuma. Niko ariko Click akomeza kujya yitegereza cyane amafoto ya Mariage na Fanny.
Kurundi ruhande James yabashije kumvisha Fany ko bagomba kuva mu gihugu bakaba bagiye hanze.
Mu nzira barimo bajya ku kibuga cy’indege ari batatu. James, Fanny na Mama Fanny, Fany yagiye areba amafoto y’urupfu rwa Click.
James aramureba ati” Fanny waretse gukomeza kureba ayo mafoto?
Fanny ati” Oya ndumva nshaka kuyareba
Mama Fanny ati” Fanny wayaretse ko ariyo akomeza kugutera agahinda mu mutima.?
.
Tuze mu kazi Rosette ari mu kazi, Gusa arimo gutekereza . yibuka amagambo Fanny yigeze kumubwira amubaza ngo mbwira ikintu cyatuma nongra kukwizera. Yibuka amubwira ko amugaruye mu kazi gusa kubera ko kuva na mbere hose yamufataga nk’umuvandimwe kuri we. Rosette akomeza kubitekerezaho cyane.
.
Tugaruke kuri ba Fanny bageze ku kibuga cy’indega.
.
Tuze mu rugo kwa Saranda.
Click nawe akomeje kureba amafoto ya Mariage ya Fanny na James. Saranda aba aje mu cyumba amuzaniye imbuto.
Saranda ati” Cher umee ute? Nako Click
Click aramureba ati” Meze neza, kandi ikindi naje gusanga ntakwiye kwizera ko Fanny yakoze marriage na James.
Saranda arikanga ati” Kubera iki udashaka kwizera ibyo urimo kureba?
Click aramureba ati” Kubera ko aya mafoto ntakuri ntagucye afite.
Saranda ati” Ngwiki?
Click ati” Nsobanukiwe Fanny cyane kuruta icyo aya mafoto anyereka.
Saranda ati” None ushaka kwizera ibyabaye?
Click ati” Yego. Njyewe nizeye ko Fanny atigeze andeka ngo abane na James.
Saranda arisetsa ati” Click ndabyumva kubyizera byakugiye ariko niko byagenze.
Click ati” Oya.
Saranda yikangamo.
.
Tuze ku kibuga cy’indege. Ba Fanny bagiye kwinjira mu ndege. Habura gato ngo binjire. Fanny ahita ahagarara.
Mama we na James barahindukira baramureba bamuza impamvu ahagaze.
Fanny ati” Ntago nkigiye.
James ati” Kubera iki
Fanny ati” Kubera ko maze kwiyumvamo ko click wanjye akiriho akiri muzima
Mama we ati”Oya Fanny ibyo biri mu ntekerezo zawe gusa.
Fanny ati” Oya ntago biri mu ntekerezo ahubwo ndabyumva cyane muri njye ko Click wanjye akiriho arahari.
James ati” Fanny wituma indege idusiga.
Fanny arabareba ati” Mwe niba mushaka kugenda mugende. Njyewe ngiye gushaka cher wanjye ndabizi ko agihari arahari. Aya mafoto n’ikinyoma ntakuri nigeze nyabonamo igihe cyose gishize nyareba cyane.
.
Fanny ahita anakaata asubira inyuma ava ku kibuga cy’indege. James abibonye utyo yikangamo cyane aracanganyikirwa.
Fanny arimo kuva mu kibuga cy’indege ako kanya telephone ya Rosette iba iramuhamagaye aramwitaba.
Rosette ati” Fanny va mu ndege vuba ugaruke hari ikintu nshaka kukubwira.
Fanny ati” Ntago ndi mu ndege.
Rosette ati” Banguka vuba mu kazi.
.
Fanny atega tax voiture asiga Mama we na James bamubona arenga agenda. Aza ku kazi ahura na Rosette.
Rosette ahita apfukama hasi imbere ye ati”Nitekerejeho. Reka nkubwire ikintu wansabye kukubwira cyatuma wongera kunyizera.
Fanny aramureba.
.
Utazacikwa na Final Episode.
Comments