logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARRY TO UPDATE WOMAN EPISODE 16

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Roxy yereka Varu agakingirizo. 
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Varu aratureba. Asa  nubanje kujya  kure. Roxy we arimo guseka arumva akoze agakorwa ka hatari Varu yakabaye yishimira.
Roxy ati" honey njyewe nkoze ibyakunaniye. Ndumva ntakibazo kigomba  kongera  kubaho
Varu aratureba
Roxy ati" ko utureba gusa  ntatwo ushaka?
Varu ati" ese koko uba ukomeje.
Roxy ati" nonese bigutwaye.  Kuki kuba turimo kwirinda ibibazo wagira ngo wowe ntabwo ubyumva .
Varu ati" Roxy uri Umugore  wanjye. Ibibazo turimo kwirinda.nibihe.
Roxy ati " ariko honey wowe kuki uba ushaka kwirengagiza nkana. Uzi neza ko taye yanjye ari ikintu cy'ingenzi .
Varu ati" ariko twaahakanye  kugira ngo njye nawe tube umuryango.
Roxy araseka maze udukingirizo arambika kuruhande ajya  kugitanda. Vari amureba.
.
Roxy ati" kubana kwanjye nawe burya intego kwari umuryango. Njyewe natekereje ko ari urukundo.
Varu ati" yego.
Roxy ati" nonese urukundo  n'umuryango bihura gute ?
Varu ati" wowe se urumva ntaho buhuriye.
Roxy ati" hanyuma se bidakunze  ko tugira uwo muryango uvuga ?
Varu aramurebaaa ati" iteka nuku tugiye kuzajya tudahuza. 
Roxy ati" ariko ubwo Cher ni wowe waba ushaka kujya ukomeza ibintu. Njyewe ndi hano ndi umugore wawe Ntacyo nakwimye.  Icyo nanze gusa nuko hari icyaba hatabayeho uburyo bwo kwirinda.
.
Varu aramurebaaa. Roxy nawe akuramo imyenda asigara yambaye ubusa maze areba Varu.
Roxy ati" Cher ahubwo utegereje iki mugihe amafunguro yawe ari imbere yawe.  Ndagushaka nanjye.
Varu ati" umva Ntacyo mfite kwirinda kumugore wanjye.  Ubwo bazaba igihe uzaba ubushaka wumva witeguye kunyakira nk'umugabo wawe .
.
Roxy ati" ok. Ubwo nawe ntabyo washakaga.
.
Varu bimuryano gake maze ava mu cyumba aza muri saro kwicara. Juliana nawe yarimo asoza byose agiye kuryama.
Aje muri Saro abona Boss ntabwo ameze neza. Arahagarara aramureba hashira akanya aribaza ati" byongeye se  bigenda nabi nanone?.
.
Juliana aza hafi ye aramureba ati" Boss banza udafite ibitotsi.
Varu ati" yego.
Juliana ati" ese hari ikibazo?
Varu ati" wowe jya kuryama.
Juliana ati" ariko ntabwo waguma muri saro wenyine . 
Varu aramureba ati" wagiye kuryama.
Juliana ati" reka nshyiremo film tuyirebane. Ubuse ndinde wo kuryama boss wanjye yicaye! 
.
Juliana ahita ajya mu gikoni azanira Varu agakawa. Arangije ashyiramo na film aricara bararebana.
.
Amasaha aricuma buracya.
Varu yaraye muri Saro we na Juliana. Buri wese yaraye mu ntebe yariyicayemo. Varu arabyuka aza mu cyumba.
Roxy aramureb ati" Cher kurara muri saro sumuco w'ubukunguzi koko!
Varu ati" oya nuko narebye film nkahasinzrira.
Roxy ati "" eeeh reka mbifate gutyo.
.
Varu arategura ajya mu kazi.  Agera mu kazi atemeze neza.
Abakozi bamubona bakajya bamubaza icyo yabaye.
.
Mu rugo.
Juliana ari mu kazi.  Roxy araza amusanga mu kazi.
Roxy ati" Juliana?
Juliana aramureba ati" yego mabuja.
Roxy ati" bite ni gute wararanye n'Umugabo wanjye  muri Saro.
Juliana araseka.
Roxy ati" wiseka ubusa ndimo kukubaza .
Juliana ati" twarimo turebe  film birangira buri wese asinziriye.
Roxy ati" kuva ryari se ?
Juliana ati" nonese mabuja hari ikosa ryanjye.
Roxy ati" nyine kuki wowe utagiye kuryama ukajya kurarana n'Umugabo wanjye  muri Saro.
.
Juliana ati" ariko mabuja ntabwo nararanye n'Umugabo wawe. Urabona byabaho gute ? Njyewe Koko! Twaraye mur Saro gusa. Ahubwo njye ndibaza ni gute wabashije kuryama Boss araye muri Saro.
Roxy ararakara ati" akanwa kawe rero ndabona kagiye kuzatuma utaramba hano.
.
Tugaruke mu kazi. 
Varu arimo gushaka agenda ye arayibura yibuka ko yayibagiriwe mu rugo. Kandi arayikeneye cyane . 
Afata telephone ahamagara Roxy. Roxy ari mu rugo arimo kwikoraho.
Roxy ati" karame my husband.
Varu ati" umeze neza ?
Roxy ati" cyane.
Varu ati" nibagiwe agenda yanjye kandi ndayishaka wayinzanira .
Roxy ati" Cher ngiye  kuri television pe kandi amasaha yamfashe sinzi  ko nabasha  guca aho ngo bikunde. Naba nakerewe.
Varu ati" ariko waca hano.
Roxy ati" Bea biragoye  pe !
Varu ati" yihe Juliana ubwo ayinzanire.
.
Juliana bidatinze niwe uje ku kazi azaniye Varu agenda ye. Arimo kwinjira mu kazi akubitana na Teddy na Micky kumbe bakora aho ni abakozi ba Varu.
Baramureba baramuseka..arabareka arikomereza aza muri office ya Varu amuhereza agenda.
Varu ati" urakoze 
Juliana ati" ntakibazo.
.
Juliana agiye kugenda Varu arongera aramuhamagara. Juliana aramureba 
Varu ati" ni joro wakoze kwifatanya nanjye . Uri umuntu mwiza..
Juliana aramwenyura....
.
Udacikwa na Episode 17

Comments