Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
..
Episode 26
.
Twaherutse Fame, Fabien na Clemance binjiye mu cyumba. Bafite uburozi bagiye gukoresha bica Crea.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Barinjira.
Mukugeramo imbere, ntumbaze aho Denis na Rome bahise barigitira. Ubwo abo bahagarara hejuru ya Crea. Clemance arisetsasetsa. Fame arishimye cyane muri we kuko President Paru yamusezeranije kuzamuha umwanya ukomeye.
.
Crea arimo kubareba nubwo asinziriye afunze amaso. Bazi ko ntacyo aba yumva. Aravuga imbere muri we ati" mwese ndimo kubareba.
Fame areba Fabien ati" Kora akazi kawe.
Fabien afata urushinge ateramo bwa burozi. Arangije aza kuri Crea amutera urwo rushinge amariramo.
Ubwo Fame na Clemance barimo guseka.
.
Kurundi ruhande Litta yafunze isura yarakaye. Arimo kwibuka ukuntu agiye agiye gukatira Rome asa n'umwehenuraho amubwira ko atamukunze niba yarabiketse. Asanga ahubwo Rome ntayigeze narimwe agira icyo amutekerezaho. Ndetse Rome yanamusubije atamwitayeho kuko yarafite ibindi yitayeho.
Daria abona Umujinya Litta afite aramwegera ati" Bigenze bite ?
Litta ati" Rome aransuzuguye cyane. Ibyo ngiye nibaraguza byose . Burya ntanakimwe yigeze atekereza kuri njye.
Daria ati" ibaze ko yaguciye amazi. Kubera iki ? Kubera ko ari wowe wagendaga umushaka. None anarushijeho kubikwereka.
Litta avugana umujinya ati" Ubwo yiyumvise cyane ndaza kumwereka agaciro kanjye kuri we.
.
Twiyizire kuri mushiki wa Rome Sophie yicaye mu buriri afunze amaso arimo gusenga asengera musaza we asaba Imana ko yaza kumufasha ikamubashisha akabasha gukora neza icyo yiyemeje gukora. Asaga Imana ko yaza kubarinda ibyago akabasha gutabara Crea.
.
Kurundi ruhande muri office ya President wa sena. President wintekoshingamategeko arinjiye yiniira aseka.
President w'intekoshingamategeko ati" Duhawe uburenganzira n'Urukiko rw'ikirenga ubwo twajya kureba uko Crea ameze.
President arishima ati" Wow. Niduhura nawe ibintu biraza gusobanuka.
President w'intekoshingamategeko ati" Yego.
.
Tugaruke kwa Muganga muri Vip Room. Crea bamaze kumwivugana.
Fame ahamagara President Paru ati" Nyakubahwa deal done. Ubu noneho mwaza gusezera kumugore wawe.
.
president Paru aho yicaye muri Office amaze kumva amakuru araturika araseka cyane yishimye bihambaye.
Fazil ati" Birarangiye ?
President Paru ati" 'Yego. Tujye kuri Hospital.
.
Fazil arahamagara bahita bategura Convoyee ya President maze berekeza kuri hospital. Barimo kugenda President yishimye aseka cyane.
Aravuga ati" Crea bye bye. Gusa warakoze utumye ngera ku butsinzi bwanjye. Igihugu kigiye kuba icyanjye. Byose bigiye kuba ibyanjye. Byose mwarimufite bibe ibyanjye.
Araseka cyane.
.
Tuze kwa Muganga.
Daria yinjiye muri Office ya Rhadia Mama wa Litta.
Rhadia aramureba ati" nizere ko uje kumpa report nziza
Daria araseka ati" Ahubwo mpa agahimbazamusyi kanjye.
.
Rhadia ati" wow.! Wabikoze ute ?
Daria ati" nagerageje kumwangisha Rome bishoboka. Mumuteranyaho mu buryo bushoboka rwose.
Rhadia ati" wakoze cyane. Litta yaramaze guta umurongo.
.
Rhadia amuhereza amafaranga.
Daria ati" Murakoze.
Rhadia ati" nizere ko kururu yabo yarangiye burundu
Daria ati" wumve ko Litta afitiye Rome uburakari budasanzwe. Yanagiye gusa nubwira Rome ko adakwiye gufata ko yamukunze. noneho Rome amwereka ko ntanigihe yaramufitiye byaje gutuma Litta arakara cyane, kuko byahise binamwereka umusore yamuciye amazi na mbere hose.
Rhadia ati" Good.
.
President ageze kwa Muganga. Umutekano barapanura ahantu hose. President agera muri vip room asangamo Fame, Fabien na Clemance bahagaze imbere ya Crea.
Fame ati" Byarangiye.
President areba Crea maze araseka cyane amwishima hejuru. Arangije areba Fabien ati" Ngaho vuga igihe umugore wanjye apfiriye.
Fabien atangaza , igihe Crea aviriye mu mubiri apfiriye.
President ati" mwakoze neza cyane.
Fame ati" Ubushake bwawe bwagombaga kubahirizwa nyakubahwa
.
President Paru ati" mubishyire mu itangazamakuru.
Fame ati" aka kanya.
.
President Paru ariruhutsa aramwenyura.
.
Udacikwa na Episode 27
Comments