logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY WOMAN S01 Ep 25

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Click Man avuga  ko ashaka kujya gusaba  Saranda imbabazi ko nawe hari aho yamuhemuhemukiye.
.
Written by Chris nandi Ishimwe.
.
Dutangiranye Click Man na Mama we  bari mu modoka  barimo kwerekeza kwa  Saranda.  Hashize umwanya baba  bageze ku marembo yo kwa Saranda.
Click Man aparika imodoka, Mama we aramureba ati” Koko urahamya umutima wawe ko  ugiye gukora ibi
Click Man ati” Mama  nawe wabonye ko bikwiye.
Mama we ati” Ntakibazo genda ubikore.
Click Man ava mu modoka areba Mma we ati” Ntago tujyana mu nzu?
Mama we ati’ Oya. Wowe genda uvugane  nawe hanyuma ugaruke.
.
Click Man aza ku nzu ya  ba Saranda arakomanga, Saranda aza gufungura abona ni Click Man agwa mu kantu
Saranda ati’ Click urakora iki aha?
Click Man ati” Nje kuvugana nawe.
.
Saranda ati” Ni karibu.
.
Ubwo baza mu nzu,   Saranda agiye gushaka icyo amwakiriza Click Man aramureba ati” Sara niba  ugiye gushaka icyo wanyakiriza bireke ntamwanya mfite hano.
Saranda arabireka ahita agaruka aricara.
Tante wa Saranda nawe ava mu cyumba araza asuhuza Click Man.
Tante wa Saranda ati” Click ko udutunguye 
Click Man ati” Mu mbabarire  nashakaga kuvugana na Saranda.
Tante wa Saranda ati” Noneho reka mbahe akanya.
Click Man ati” Oya ntabanga ririmo mubyo ngiye kuvugana nawe.
.
Kurundi ruhande Zawadi, Grace na Tony  hari Bar bajemo bafata ibyicaro byihariye
Grace ati’Ese buriya Saranda arihe
Zawadi ati”  wasanga yanatuvuyemo Saranda sinjya mumenyera.
Tony arabareba ati” Namwe mwikabya Saranda suko ameze.
.
Tugaruke mu rugo kwa Saranda.
Click Man aramureba ati” Saranda nzanywe  hano no kugusaba imbabazi.
Saranda ati”Imbabazi
Click Man ati”  Burya naraguhemukiye. Mbere yuko ubana nanjye nakabaye narakubwiye mbere  yuko tubana ikibazo narimfite. Ariko ntacyo nakubwiye. Naje kwitekerezaho nsanga naraguhemukiye  umbabarire rero.
Saranda ati” Ariko mbere wambwiye ko   impamvu watinye kubimbwira mbere warufite ubwoba.
Click Man ati”Yego. Ariko nagombaga kurenga ubwoba nkakubwiza ukuri. So umbabarire cyane.
Tante ati” Ariko se ubundi kubera iki mwahaye imbaraga  ikintu cyo gutandukana?
Click man ati” Niko byagombaga kuba. Kubera ko Saranda yarakeneye ibyiza birenze kuba yakomeza kubana nanjye.
Tante wa Saranda areba Sarada ati” Ese Sara wowe uratekereza iki?
Sara areba kuruhande.
Click Man akora mu mufuka akuramo cheque akuramo na  bic maze asinyira  Saranda amafaranga agera kuri Milion eshatu  arangije amuhereza iyo cheque.
Click Man ati”  Sara  ayo mafaranga ntago ari menshi ariko hari icyo yakumarira.  Kandi murakoze reka ngende.
Saranda bimukora kumutima ahita amuhobera ati”Urakoze cyane Click.
Click Man ati”Namwe murakoze ku ikaze mwampaye.
Tante wa Saranda ati” Click uri umugabo nyamugabo njyewe uranyemeje cyane.
Click Man arabasezera maze ava mu nzu yaba aragenda.
.
Click Mana agaruka mu modoka asanga mma we yicaye yiturije amutegereje. Click Man yinjira imodoka  baragenda.
Mama we ati’ Bigenze bite
Click Man ati” Mubwiye icyo nagombaga kumubwira.
.
Tuze mu nzu kwa Saranda, Saranda na Tante we basigaye bavugana
Tante wa Saranda ati’ Sara urabona koko utaritesheje umugabo nyamugabo ngo nuko nta dick agira? Kandi ikigaragara aracyagukunda.
Saranda ati’ Ahari nanjye narahubutse koko
Tante Saranda ati’ Wivuga ngo ahari kuko warushutswe ushingira kunama za bandi aho kugukurikiza  umutimanama wawe. Ariko urebye neza  haracyari amahirwe ko wamusubirana.
Saranda abitekerezaho.
.
Tuze muri Bar ba Zawdi biteretse amayoga barimo kunywa batera  ibiparu bitandukanye. Nyuma y’umwanya muto Saranda  aba  abagezeho baramureba

Zawadi ati’ Sha narinzi ko watuvuyemo
Saranda ati” Njye suko meze we.
.
Muri iyo Bar Rosette na Cher we baba bayijemo nabo bajya kwicara ahantu habo. Bakiraca Rosette abona  ba Saranda  na ba Zawadi arko ntiyabitaho.
.
Saranda aricara ahita ashyira kumeza cheque ya million eshatu kumeza.  Ba Zawai bayibonye bagwa mu kantu.
Grace ati’ Ninde uguhaye cheque ingana guty?
Saranda ati” Click Man avuye mu rugo.
Baratangara!
Zawadi ati” Click Man avute iwanyu gukora iki
Saranda ati” Yaraje kunsaba imbabazi ko twabanya atambwiye ko yarameze.
Tony ati” Disi banza akigukunda.
Saranda ati” Nubundi aracyankunda  pe!. Niwe umpaye iyo Cheque.
Tony ati” Njye ndumva mwanasubirana.
Grace araseka ati’Ubwo se yasubirana nawe gutekandi baratandukanye
Zawadi ati” Birashoboka cyane niba Click Man akimukunda.
.
Grace ati” Ubuse we uzasubira imbere ye ngo ushaka kongera kubana nawe!
Zawadi asubiza Grace ati” Ibyo se birakaze.   Ntacyo atakora kuva yarabuzeicyo yarashaka kugeraho.
.
Tuze mu rugo kwa Fanny mu masaha y’umugoroba. Fanny ari mur Saro hari ibyo arimo kuzaza. Mama we aza muri Saro afite itasi y’agakawa araza amwicara iruhande areba ibyo arim gukora batangira kuganira.
Mama Fanny ati” Ese Fanny utekereza ibyo kuzagira umuryango wawe ryari/
Fanny aramureba araseka ati” Ese mama  aka kanya urandambiwe utagiye kumva  nava hano nkashaka
Mama we ati” Oya sibyo ahubwo nuko ntarabona unyereka umu fiancé.
Fanny ati” Vuba uzamubona mama
Mama ati’ Arahari
Fanny araseka ati’ Yego arahari
Mama we ati’ Kandi waanga ari James.
Fanny ati’ Kubera ii utekereje James?
Mama ati” Nuko abaye ari  James byaba ari byiza cyane.
.
Fanny aramureba ati”  abaye se atari James byo ntago byaba ari byiza?
Mama Fanny ati” Impamvu nuko James we ari umwana tuze cyane.
Fanny ati” Siwe rero.
Mama Fanny asa n’uwikanzemo.
Fanny aramurebaa ati” Ko mbona uhindutse Mama.
.
Mama Fanny ati” Ese ntago wigeze umenya ko James agukunda.
Fanny ati” Ntabyo nzi.
.
Tuze ku kazi kwa Fanny mu masaha ya mu gitondo. Fanny aje mu kazi ageze muri Office ye yakirwa n’indabo nziza cyane arazireba yibaza  uwaba yamugeneye indabo. Arebye neza abonaho akandiko gatao aragafata aragasoma abona na James wazimugeneye anamwandikira amubwira ko amwishimira cyane.
Fanny amaze kugasoma ahita akarambika kumeza, afata izo ndabo nazo azikura kumeza ye azishyira kuruhande.
Rosette ahita aza muri  office  ye aramusuhuza.
Rosette ati” Nonese umeze ute cher!
Fanny ati”Meze neza.
Rosette ati” Umva hari inkuru namenye..
Fanny ati” Inkuru imeze gute.
Rosette ati” Ngo Click Man ashobora kuba afite ikibazo cy’ubugabo budakora.
Fanny ati” wabyumvise he
Rosette ati” Numvise ba Saranda babivuga.
Fanny ati” Saranda arimo kumusebya kubera ko batandukanye.Click Man ntakibazo nakimwe afite.
Rosette ati Nyamara asanga ari nayo mpamv batandukanye.
Fanny ati” none reka nkubaze urizera ibyo ba Saranda bavuze cyangwa uri.zere ibyo njye nkubwira?
.
Fanny aramureba ati” Ckick Man  ntakibazo nakimwe afite uretse isebanya Saranda akomeje kugenda amukorera.
.
Utazacikwa na Episode ya 26

Comments