logo

NEW TALENTS

Stories Group

TRUE LOVE NEAR BY YOU EPISODE 36

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Laurienne abaza Jamali niba ababyeyi babo bazemera Briana. 
.
Story Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Dutangiriye mu rugo kwa Jamali mu masaha y’igitondo. Ni urugo rukize cyane. Bari kuri breakfaste ya mugitondo bose.
Papa Jamali areba Jamali ati” Jamali, Ciella yagarutse, kandi twamaze kumenya ibyabaye hagati yanyu.
Jamali abyumvise arikanga.
Mama Jamali nawe aramureba ati” Rwose imyitwarire wagize kuri Ciella ntabwo akwiye. Kandi urabizi ko umuryango we ari ingenzi kuri twe.
.
Laurienne arebana na Jamali.
Papa Jamali ati” Ndagira wowe na Ciella muhure mukemure ikibazo kiri hagatai yanyu kandi vuba.
Jamali ati” Papa, njyewe nabigiye kure ngomba kongera gupanga nawe.
.
Papa na Mama bagwa mu kantu!
Mama ati” Uravuga ibiki??
Jamali ati” Ntabyo mfite gukemura nawe.
Papa Jamali ararakara ati” Zia wivuga ubugoryi.
Jamali ati” Papa ndi umugabo nta bugoryi mvuga.
Papa Jamali ati” None niki kizima urimo kuvua hano kuri aya meza.
.
Jamali nawe aba ararakaye maze arahaguruka.
Mama Jamali ati” Ubwo se uhagurutse ugiye he??
Jamali ati” Njyewe ntabwo nejejwe n’aya meza ya mugitondo.
Papa Jamali avuga atongana ati” Nuko utangye kujya unsuzugura se!
Jamali ati” Papa sinkusuzuguye. Ariko nanjye mujye munyumva. Ibyanjye na Ciella byararangiye.
Papa Jamali ati” Byarangiye gute birangijwe nande??
Mama Jamali ati” Ariko uriya mukobwa afite amaraso aguhuza nawe kandi natwe agahuza natwe.
Jamali ati” Ibyo nzabikemura mu bundi buryo.
Papa Jamali ati”Njye sinkumva.
.
Kurundi ruhande Briana ari mu muhanda arimo kujya mu kazi. Telephone irasona. Abona ni Daria umuhamagaye.
Daria ati” Bite cher!
Briana ati”|sawa sha ndimo kujya mu kazi.
Daria ati” akazi ni keza ariko ninakabi kuritwe.
Briana araseka ati” Ubwo se urimo kuvuga ngwiki??
Daria ati” Mvuze ko ari keza kuri wowe ariko ni kabi kuri twe kuko karakudutwaye.
Briana ati” Sha njye nagombaga gukora. Kubera njye sinabonye nkamwe.
Daria araseka.
.
Tugaruke mu rugo kwa Jamali haracyari intambara kumeza.
Papa Jamaliati” Papa ugomba kunyumva.
Papa ati” Njye ntacyo mfite kukumvaho.
Mama ati” Ese niki ushaka ngo twumve?
Jamali ati” Mfite umukunzi mushya kandi niwe nkwiye kuzabana nawe.
Papa arabiseka.
Jamali ati”Nubwo mwabiseka ariko njye ndakomeje.
.
Papa na Mam bagwa mu kantu.
Laurienne ati” Mama mwakwihangana mukamwumva.
Mama ati” Ngo ufite undi mukobwa mushya mukundana?
Jamali ati”Yego.
Mama ati” Ubwo se uwo mukobwa ameze ate ?? Uvuka muwuhe muryango?? Agaciro ke kangana gute??
Jamaliati” Yitwa Briana. Nuriya mukobwa mushya uherutse kuza muri Company yacu.
.
Papa na Mama we baramwibuka. Bibuka ko ari umukobwa mwiza kandi wumuhanga. ariko ntabindi birenze bamuziho.
Papa Jamali ati” Nonese uriya mukobwa ubundi akomoka muwuhe muryango??
Jamali ati” Nawe ava mu muryango muzima.
Mama ati” Briana! Hanyuma se ubwo Ciella bikazarangira bite??
Jamali ati” byararangiye.
Mama ati” Ariko afite umwana wawe. Kandi ninawe wateje ibibazo byose.
Jamali ati” Mama njyewe namaze kubabwira uruhande rwanjye. 
.
Papa Jamali ati” Uriya mukobwa rero tugomba guhura nawe. Tukameny byinshi kuri we tukabona kuba twakwemera ko yaba Umukazana wacu. 
Jamaliati” Ntakibazo muri weekend nzamuzana hano.
.
Bidatinze bava kumeza. Jamali na Laurienne barasohoka bagiye mu kazi.,
Laurienne ati” Jama. Mama na Pap nibamenya ko Briana akomoka mu karyango gato gaciriritse ntabwo bazamwemera. Ibyo urabizi neza ko batazamwemera.
.
Jamali yinjira mu modoka abitekerezaho.
.
Udacikwa na Episode ya 37

Comments