Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
WHAT TIME TOOK FROM ME S01 Ep 8

WHAT TIME TOOK FROM ME S01 Ep 8

Loading verse...
Episode 07 yarangiye Robert arimo kwigamba mumutima we avuga ko Jordan yarangiye . Mugihe Madam we Isabella hanze hari agasore ka Lazack kari kumumenyera . Ese ni iki cyakurikiye ? Twikomereze….
.
.
.
Dutangiriye inyuma y ukundi kwezi , Ndetse murukiko. Jordan ahagaze hahandi haba hahagaze abanyabyaha bategereje gukatirwa. Mubicaye murukiko harimo Robert ndetse na wamukobwa Francine imbere. Umushinjacyaha yarahagurutse ati “nyakubahwa mukuru w urukiko, uyu mugabo Mr Jordan arashinjwa gufata kungufu ndetse agatera inda umunyeshuri! Rero nkuhagarariye ubutabera ndagirango mumukatire urumukwiye”
Umushinjura ati “ nyakubahwa , umukiriya wanjye yego yateye inda umunyeshuri ariko mfite ubuhamya bwerekana ko n uwo munyeshuri yabigizemo uruhara mbese mwijambo rimwe umukiriya wanjye ntiyafashe kungufu ahubwo yafashwe kungufu” Umushinjacyaha ahita yitambika ati “ibi avuga ni ububeshi ,uwahohotewe ni umwana naho uwahohoteye ni umuntu mukuru” Umushinjura nawe atezamo ati “uwo wita umwana wibuke ko arengeje imyaka 18. Ese mwanyemerera mugaha umwanya umukiriya wanjye akagira icyo avuga ?” Umucamanza mukuru arasubiza ati “yego yemerewe kuvuga!”
Jordan ahabwa umwanya wo kwisigura arangije aratangira mumagambo y’igisebo bose bategereje ijambo rye ati “ Biteye isoni Umuntu w umugabo nkanjye warondeye Cash ze kuba mpagaze imbere y urukiko ndi kubazwa amagambo nkaya ariko ntampamvu yo kurushya urukiko . Ibyaha byose ndabyemera kandi ndaza kwemera n’ibihano byose ndibuhabwe!!”
Umucamanza ati “amagambo uvuze uyavuze uyakuye kumutima cyangwa ?”
Jordan arasubiza ati “neza cyane, yaba uwahohotewe, yaba uri kunshinja na weho ugiye kunkatira mwese ntaruhari mufite kuko uwakoze icyaha ni ngewe ubwite . Mwese murimo kwuzuza inshingano zanyu!”
Umushinjura ati “nyakubahwa umukiriya wanjye afite ikibazo , muduhe umwanya wakaruhuko”
Umucamanza ati “ koko , urubanza rusubitswe icyumweru cyose . Ushinzwa mumusubize muri gereza , tuzongera kubumva inyuma y’icyumweru”
Dore sasa ngo Jordan baramusubiza muri gereza abari murukiko bose bagasigara bumijwe namagambo Jordan yivugiye !!!
.
.
.
Kumbe Disi uko umugabo arimo gukatirwa umugore isabella ari kubireba Live mucyumba , ibi bikarushaho kumubabaza no kumwanga. Ako kanya yarakomangiwe ajya gukingura. Kumbe ni Lazack wari umukomangiye. Yamuhaye kalibu munzu arangije ati “ko ndeba utameze neza?” Isabella ati “meze neza Lazack” Sasa n ishavu yahise akurura Lazack amusoma kumbaraga , maze nawe nkumuntu wari ukunda Isabella afatiraho umwanya barabikomeza gusa Isabella we abikora nko kwihimura umugabo we Jordan. Lazack yaramwikuye ati “Isabella ibi turimo gukora sibyo. Ndabona utameze neza reka mbe ngiye ndaza kuguhamagara hanyuma” Ahita ahaguruka yihuse arasohoka asiga Isabella mucyumba !!
.
.
.
Sasa Mbere y uko Jordan asubizwa muri Gereza babanje kumuha umwanya wo kubanza kubonana n’uri kumuburanira . Avocat ati “Jordan ni iki cyaguteye kuvuga ariya magambo murukiko ? Uzi ko yaguhezayo burundu ?” Jordan ati “umbabarire wenda nagutengushe ariko ndagusaba ngo uhagarike kumburanira nge ibyaha byose banshinja nabyemeye”
Avocat ati “Jordan haba hari uwaguteye ubwoba bigatuma wemera icyaha ? Mbwira menye aho mpera ngufasha” Jordan ati “ntampamvu yo kumfasha kuko ntanubwo ngishaka kubaho” Avocat ati “niki gituma wiheba bigeze aho ngaho?” Jordan ahita atangira kumwiganira byose ukuntu byagenze ariko kwuku. Bwari umusi umwe ari mubiro bye akora akazi nkibisanzwe arakomangirwa hinjira Robert arikumwe n’abagabo babiri. Jordan abaha karibu arangije ababaza ikibagenza maze umwe ati “ndi umunyamategeko nkaba noherejwe guhagararira ishikirizwa ry’imari yagurishijwe hagati yawe na Mr Robert !!” Jordan arikanga arahindukira areba Robert nawe arihorera maze umugabo arakomeza ati “ntagutinza wasinya hano ubundi nyakubahwa Robert agashikira Campany !” Jordan ati “ndakeka mwibeshe campany , ngewe ntamasezerano yubuguzi ari hagati yanjye na Robert usibye ko Robert ari umukozi muri Campany yanjye !” Bamuhereza impapuro arasoma koko abona yarasinye nkugurishije ari nabwo yibutse umusi asinya impapuro hanze yakazi atiriwe asoma ibyo asinye !! Yashatse gusara ariko ako kanya Wamugabo wakabiri ahita avanayo bage ya Polisi ati “Mr Jordan uri hasi yamategeko kubwo icyaha cyo gushuka umunyeshuri ukanamutera ninda. Ibikorwa uribukore cyangwa amagambo uri buvugire hano bizifashishwa ushinjwa murukiko”
Ni uko yambitswe minote bahita bajya kumufunga!!
.
.
.
Uko Jordan arimo kwiganira Avocat we icyatumye yemera ibyaha atiriwe arushya urukiko ninako Umugore we Isabella yarimo kwurira indege yihuse agaruke mugihugu ikitaraganye. Jordan we akomeza kwigana . Yaraye afunzwe uwamukoreye byose yaje kumureba kuri polisi babaha umwanya baganire ikiganiro cyabo kigenda gityaa. Jordan yabajije Robert ati “Robert uri inshuti yanjye magara . Ese niki cyatuma unkorera ibi ? Ntakintu nakwimwe wigeze unsaba ngo nkikwime ariko weho reba icyo unyituye” Robert araseka ati “Inshuti magara ? Weho ujya kungurisha wigeze wibuka ko ndi inshui yawe magara ?” Jordan ati “nkugurisha ? Uri kumbeshera !” Robert ati “ibuka umugore w umuzungu wajyaga ukwoherereza amafaranga akubwira ko agukunda. Umusi agusaba guhura nawe bwambere ukanga akaba aringe ukugira mucyimbo bahise banshimuta banjyana muburaya aho nzahorera nshimisha abagore babakire cyane abakecuru baruta na Mama . Narahababariye bimviramo no kuhavana ubwandu bwa Sida mugihe weho amafaranga yaguhaga ariyo waje ugashingamo campany nanjye ndimo kuyishura muburibwe bukabije” Jordan ati “ibyo ntabwo wigeze ubimbwira naho ugarukiye ntabwo wigeze ubimbwira” Robert n umujinya ati “mbikubwira ! Kwanza ubwo nabashaga gucika nagaruka ngasanga warashinze campany narababaye cyane mpitamo kuzihorera nawe nkabigutwara byose” Jordan ati “ariko weho ujya guhura nawe narakubijije uranga ujyayo. Icyagukoreye ikosa ni ugukunda amafaranga kwawe ntabwo ari ngewe” Robert arasubiza ati “Jordan urarangiye kuko ubu tuvugana ntanakimwe usigaranye haba inzu ,imodoka ndetse n umugore ubwe” Jordan ati “umva Robert , uru ni urwango ruri hagati yawe nanjye ntushiremo umugore wawe”
Robert araseka arangije ati “umugore wawe yabigiyemo kera ndetse ndamushimira kuko iyo ataba we ntabwo nari kugera kukwihorera kwange byoroshye !” Jordan arikanga !!🙄 ….. LOADING EPISODE 09.
ESE ISABELLA YAFASHIJE ROBERT ATE ?ESE BARAFATANIJE UMUGAMBI
Duhure muri Episode 09 wibuke gukanda Like ndetse unatange igitekerezo cyawe muri comment kuko kiradufasha cyane . Ikindi urebe ko wamaze gukanda kuri Follow kugirango uzajye ubona iyi nkuru ndetse n izindi mubambere !!




Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane