Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse, Liana na Landy barebana bagaseka nyuma yuko Landy yaramaze kubwira Liana ko mu nzu habura umukobwa umeze nkawe maze ubundi ikabona kuzura.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Bararebanye bamara akanya barebana maze baraseka. Liana atekereza kuri ayo magambo Landy avuze.
Landy aramwegera ati” Ese wambonera umukobwa usa nkawe.
Liana araseka ati” Umukobwa usa nkanjye ??
Landy ati” Nako ntabwo yaboneka. Hari abantu baba basa ukwanyu kwihariye ntawundi numwe mwasa.
Liana ati” Amagambo urimo kuvuga.
Landy ati” Njyewe ndimo kuvuga ibyo mbona.
.
Liana ati” Gusa njye ntabwo ndi umukobwa wanyibeshyeho . mdi umugore w’abana babiri n’umugabo.
Landy ati” Ntabwo bigaragara ko uri umugore. Uracyafite ubukobwa bwawe bwose.
Liana araseka ati”Urakoze cyane.
Landy ati” Umugabo arahiriwe ufite Umugore nkawe.
Liana akanezezwa nayo magambo ya Landy.
.
Liana ati” Rwose uri umusore uganira.
Kandy ati”Njyewe mfite umugore nkawe naba mfite isi yose mu kiganza.
Liana agaseka .
Landy ati” Ahubwo nkuhe agaki nakwakiriza.
Liana ati” Mfite ikawa ubu hari ikndi naba nkeneye koko!
Landi ati” Ariko wafata ku mbuto.
.
Landi ajya kuzana imbuto.Liana aguma aho muri saro areba ibishushanyo bitandukanye kandi bisamaje Landy aba yarashushanyije.
.
Landy ajya kuzana imbuto maze bicarana mu ntebe imwe barasangira .
Landy ati” Nonese Umugabo wawe yitwa nde akora iki??
Liana ati” Yitwa Ruger. Akora mu bwato akazi karaho kadashimishije.
Landy ati” Basi kabafasha kubaho.
Liana ati” Biraho bidasamaje. Niyo mpamvu nanjye ndimo gushaka akazi.
.
Liana arebye ku isaha abona amasaha yakuze cyane ahita ahaguruka.
Liana ati” Uziko nicaye nkatimaza nkaho nicaye iwanjye. Reka ntahe.
Landy ati”Reka nkujyane. Nubwo numvaga nyishaka kumarana agahe nawe.
Liana araseka ati’ahari nzagaruka nkusure.
Landy ati” Nzaba nkutegereje cyane.
.
Bava mu nzu ya Landy baza hanze ku modoka ya Landy. Liana abanza kureba iyo modokaaaa.
Landy azana kontake ati”Uzi gutwara se??
Liana ati” Cyane.
Landy ati”Rela nkuhe kontake utware.
.
Liana afata kontake maze ajya kuri volla aratwara baragenda. Bagera mu rugo kwa Liana.
Liana ati” Ni hano mu rugo.
Landy ati” Ok ndahabonye.
Liana ati” Landi wakoze cyane.Landy ati” Nawe wakoze cyane. Kandi vuba nshobora kuzaguha amakuru meza.
Liana ati” Nukuri ndagutegereje cyane.
.
Kurundi ruhande Ruger ari mu kazi mu bwato bari ku cyambu bario gupakurura imizigo mu bwato. Inshuti ye Bona nayo yaje gukora mu bwato imaze kwirukawa aho bakoraga mbere
Bona areba Ruger ati” Ruger ndagushimiye kua waramfashije kubona akazi hano.
Ruger ati” Man winshimira nta bya danger. Nye nawe turi abavandimwe.
Bona ati’Imana zaturambye muri kano kazi nubwo kagoye.
Ruger aaseka ati” Ahubwo izaduhe akandi.
Bona ati” Niyo twagumana naka mwana. Guhora umuntu yiruka nabyo bimaze urambirana.
.
Mu rugo Liana arikumwe n’abana.
Molly ati” Mama iriya modoka ni yande uje utwaye??
Liana ati” Ni iyi nshuti yanjye.
Dona ati” Namwe muzagure imodoka mama. Natwe mujye mutujyana kwishuri nku’uko n’abandi bana twigana ababyeyi babo bajya babazana mu modoka zabo.
Liana ati” One dy bizabaho.
.
Liana arahagruka ajya gutegura ameza barya ibya nijoro. Kurundi ruhande Ruger na Bona nabo barimo kurya. Ruger afata telephone ahamagara Liana. Liana abona Ruger arimo kumuhamagara maze areba Telephone gusa ntiyayifata.
.
Ruger abona telephone ivuyeho.
Bona ati” Ko adagufashe ubuse yaryamye.
Ruger ati” Sintekereza ko yaryamye aya masaha ahubwo ubwo ai mu bana.
.
Liana asoje kurya n’abana bajya kuryama nawe aza mu cyumba yinaga kuburiri. Akigera kuburiri yibuka amagambo Landy yahoze amubwira. Uwo mwanya abona Ruger arongeye arahamagaye maze aramwitaba.
Ruger ati” Cher bimeze gute??
Liana ati” Ni sawa bea. Wowe umeze ute??
Ruger ati” Meze neza.
Liana ati” Natwe turaho.
Ruger ati” Abana bameze neza cyane??
Liana ati” Yego ntakibazo.
Ruger ati”Ndabakumuye cyane.
Liana ati” Natwe nuko turagukumbuye cyane.
Ruger ati” Ariko vuba ndaza kubareba.
Liana ati” We are waiting for you mine.
Ruger ati” Thanks my wife.
.
Liana ati’ Nonese aho urabona bigenda.
Ruger ati”Yego gake gake ntaribi.
Liana ati” ubu twe twageze mu buriri.
Ruger ati” Mugire ijoro ryiza bea. Unsezerere n’abana ndagukunda cyane.
Liana ati” I love you too.
.
Ruger ava kuri phone.
Bona ati” hagati yawe n’umugore wawe urukundo ruracyasendereye.
Ruger ati” Nkunda Umugore wanjye
.
Ubuzima burakomeza. Gusa ku ishuri abana ba Ruger baje kubirukana kubera ikibazo cy’amafaranga y’ishuri.
Liana aramuhamagara kuri telephone ati” Cher ko abana babirukanye?
Ruger ati” Ubu ko ntamfaranga mfite nta kuntu waba ugiye kwishuri ukavugana nabo.
Liana ati”Ibyo ntibishoboka.
Ruger ati” Gute bitashoboka bea.
Liana ati” Singiye kwisebereza ubusa.
Ruger ati” Ariko kujya kuvganira abana ntawo ari ukwisebya.
Liana ati’Utekereza ko banyumva se ? rba nawe igihe gishize??
Ruger ati” Nonese ko nta mafaranga mfite uricara gusa. N’abana bicare. Nyamara ugiye kuvugana n’ubuyobozi bw’ikigo hari icyo byatanga iminsi ikisunikaho gato amafaraga akaboneka.
.
Liana ati”Wapi kbsa.
Ruger ati’ Liana hano twitaye kubana.
Liana ati” Shaka amafaranga nicyo bakeneye ntakindi.
Ruger ati” Rega n’ubundi ndi hano kubwo gushaka amafaranga.
Liana ati” Gerageza rero abana basubire kwishuri.
.
Ruger ahita aza kureba Boss wabo.
Boos ati” Ruger niki??
Ruger ati” Boss nje kubasaba ubufasha. Abana babirukanye. Mube mumpaye umushahara nkore nishyura ariko abana bige.
Boss ati” Ruger wihangane ntabwo byashoboka kubera ko ntamafaranga ahari.
.
Ruger bamaze kumuhakanira biramucanga. Liana nawe ategereza kubona Umugabo yohereza amafaranga araheba.
Ruger aramuhamagara amubwira ikibazo yagize cy’amafaranga.
Liana ati”Reka nshake aho mba nyagujije. Ariko urabona ko ibintu bikiri danger.
Ruger ati” Ntakibazo vuba amafaranga araba abonetse.
.
Liana ashaka amafaranga arayabona abana basura ku ishuri. Iminsi nayo irisunika. Ruger nawe akimara kubona umushara arawohereza maze Liana nawe ajya kwishyura amafaranga y’abandi.
.
Nyuma y’igihe Mally nawe yaje kurwara cyane bikomeye ajya no mu bitaro. Liana akajya ahamagara Ruger kuri telephone akamubura. Ruger nawe akazi kari kamukomereye karabaye kanshi batabaha akanya na gato. Igihe cyose Liana yamuhamagara akamubura. Nuko biragenda biramucanga.
.
Ruger nawe abona yabuze akanya burundu ko kuvugana n’umuryango we muri iyo minsi.
Maze aribeta gato akwepa akazi ajya kuruhande ngo ahamagare aratelephone. Liana atarafata telephone ako kanya Umwe mu bakoresha babo aba amaguyeho.
Umukoresha ati” Wowe wakwepye akazi wiyizire kuri telephone.
Ruger ati” Nukuri mbabarira ntabirenze mfite utwana duto mu rugo nashakaga kumenya uko tumeze.
Umukoresha ati”Wagiye kuza hano se utazi ko ari abana bato usize. Zana iyo telephone hano cyangwa nkukorere raporo wirukanwe.
Ruger ahitamo kumuhereza telephone.
.
Liana nawe kwa muganga byaramucanze cyane, bigera aho abona akwiye kwitabaza Landy.
.
Udacikwa na Episode 9
Comments