Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*_Uyu ni Ryan_*
Reka mbasubize inyuma gato. Ubwo Veronica yampamagaraga namusanze mu gashyamba, nibaza ikintu ampamagariye. Yambwiye ibyo amaze gukora, uburyo amaze kumenya ukuri kose ndetse ko amenye ko Victor yamubeshye atari we se anambwira ko musaza we akiriho ari muri Texas ansaba kumufasha kumushaka. Namuganirizaga andeba mu maso ari na ko ansaba imbabazi kubera ko mu gitondo yari yamfashe nabi ubwo nashakaga kugira uko nigenza. Mu gihe twari turi hafi gusomana nahise numva amasasu avuze, Veronica aba anguye mu maboko ngihindukira ngo ndebe mbona Carmen nanjye ntazuyaje mba ndamurashe amasasu ntazi umubare.
*Ryan:* Veronica iki si igihe cyo gupfa rwose
*Veronica:* Ni ijoro ryiza ryo gupfamo nubwo ntarangije kwihorera
Yabivugaga arwana n’umutima.
Umwe muri ba basore bari barinze Carmen yumvise amasasu avuze ahita aza yiruka asanga nyirabuja ari hasi, ndi kugerageza guhambira ngo adakomeza kuva amaraso menshi. Naramutonganyije ambwira ko mugenzi we atazi aho ari kuko yari yaherekeje Carmen kwiherera.
Yahise amfasha dushyira Veronica mu modoka mpita nteguza muganga wanjye ngo duhurire iwanjye amvurire umuntu umaze kuraswa. Iwanjye mfite icyumba cyabugenewe kuko iyo umusore wanjye agize ikibazo sinjya kwa muganga byaba ari ukwiteza abapolisi.
Ubwo twajyaga gutsimbura nibutse ko Carmen na we arambaraye aho, ku mahirwe wawundi wari wamuherekeje na we yahise atugeraho musaba kwita ku murambo yarangiza akazana imodoka ya Veronica kwa John.
Ubwo twageraga iwanjye nasanze dogiteri Falcon yahageze ahita yinjiza Veronica ngo amukuremo amasasu.
Nahise nsohoka mpamagara Leon
*Ryan:* Leon ni Ryan. Uri hehe?
*Leon:* Ndi kwa Veronica hari ibyo nagiye kwitaho
*Ryan:* Veronica ameze nabi Carmen yamurashe
*Leon:* Ngo iki? Uwo muginga se yabikoze ate
*Ryan:* Reka nta bantu ufite. Wowe rero ugume kwa Vero unaharare, nihagira uje amubaririza nawe ushake uburyo uyobya uburari hatagira kimwe kimenyekana.
*Leon:* Ntugire ikibazo ndabyitaho.
Nahise ntumizaho Raul. Uyu ni umusore nizera cyane mu basore banjye bose aruta kure ziriya njiji za wa musaza ngo ni John. Ubwo yari ataraza nagiye kureba aho muganga agejeje akazi
*Ryan:* Umurwayi se bite?
*Falcon:* Aracyahumeka gusa akeneye kongererwa amaraso kuko yavuye cyane
*Ryan:* Yashake nyine uyamutere. Arapfa nawe urapfa
*Falcon:* Ndagerageza uko nshoboye
*Ryan:* Oya nta kugerageza ugomba kumuvura
Ngisohoka nahuye na Raul
*Raul:* Boss ngo uranshaka
*Ryan:* Yego ndashaka ko ufata abasore bane wizeye mukajya kunzanira umwana.
Umwana navugaga ntawundi ni Pablo umwana nabyaranye na Julia. Uyu mukobwa twamenyaniye mu kabari yamansuragamo, gusa ukuntu yari mwiza nabonaga adakwiye ako kazi mufasha kukavamo. Kuko rero yari amaze kumenyana na Fernando ariko akaba atabyara nubwo Fernando atari abizi namuteye inda babana batyo nuko umwana wanjye akurira muri uriya muryango. Umwana wanjye rero nicyo gihe ngo aze abane nanjye atazavaho na we agira ikibazo.
Julia yari yamaze kumbwira aho ndi bubasange ahantu ari we na Fernando. Erega turacyaryamana sinabihisha. Mu myaka yose amaranye na Fernando araza tukaryoshya ubundi akanderera umwana, umwana na we aranzi nubwo atazi ko ndi se. Ntabwo ari Veronica ufite amabanga gusa nanjye ndayafite
*Raul:* Ese boss koko wabitekerejeho neza ugiye kuzana umwana wawe?
*Ryan:* Wabivuze neza ni umwana wanjye. Julia dufitanye umubano
*Raul:* Oya muraryamana gusa nta kindi
*Ryan:* Nkunda ko ureba kure. Nshaka kwihorera. Nintwara Pablo birababaza Fernando, kandi nshaka ko Celia yiruka ku musozi. Nshaka kwihorera ntawe nishe ariko bagahangayika sindi nka Veronica ushaka kubica akabamara
*Raul:* None umwana uzamushyira hehe
*Ryan:* nzamwohereza kwa nyirakuru mu Bufaransa niho mama aba. Ese wari wacibwa amazi n’umugore?
*Raul:* Yego bibaho ariko wowe ntibyakubaho
*Ryan:* Uriya Veronica buriya arampinga sana gusa ndabimukundira azi kwihagararaho
Raul yarasetse bidasanzwe nuko tugeze aho twagombaga kujya araparika
*Ryan:* Sinshaka ko hagira umuntu uhura n’ibibazo, nta nkomere nta murambo.
Bahise bipfuka mu maso bambara uturindantoki ubundi binjira mu nyubako twabwiwe gusangamo abo dushaka. Nasigaye hanze ntegereje ariko uko iminota ishira ngahangayika kuko numvaga bitari butinde.
Nyuma nagiye kubona mbona Raul asohotse ateruye Pablo, ba basore bane na bo bamuri inyuma
*Ryan:* Kuki mwatinze koko?
*Raul:* umugabo wa Julia twahageze ahita akanguka, biba ngombwa kumukubita akantu mu mutwe ngo yongere asinzire
*Ryan:* Sinababwiye ko nta nkomere nshaka koko?
*Raul:* Ariko se boss umwana ntumubonye? Ntacyo Fernando ari bube humura
Raul nubwo ari umukozi wanjye ariko mufata nk’umuvandimwe
Ubwo twageraga mu rugo Pablo yari yakangutse atangira kurira avuga ko ashaka nyina.
Nahise mpamagara Brenda, umwe mu bo tubana muha Pablo ngo abe amwitaho.
*Brenda:* Byagenze bite se?
*Ryan:* Uyu ni umuhungu wanjye erega sha. Muhe icyo arya umushukashuke asinzire
*Pablo:* Ndashaka mama
*Ryan:* Mama wawe araza mu kanya
Nariruhukije.
Mpita manuka kureba Falcon
*Falcon:* Ryan wagarutse se
*Ryan:* Mbwira uko ameze Veronica
*Falcon:* Yavuye ku iseta amahoro ariko ari muri koma.
Naramwegereye aho aryamye atanyeganyega, ari mu byuma bimufasha guhumeka
*Ryan:* Umva Veronica ngutegetse kubyuka, sinzi uko ubigenza. Urabizi hari byinshi ukwiye gukora, rero gukomeza kuryama aho ntabwo mbishaka.
*_Tugaruke kuri Celia_*
Iri joro nabuze ibitotsi kugeza ubwo bwakeye ntagohetse. Saa moya za mu gitondo narabyutse ndoga ariko mbona Victor ntarataha. Ubwo najyaga muri salon nsanze abahungu banjye bicaye
*Brandy:* Ese Brad wigeze ubona papa?
*Brad:* Kuva ryari se ndi umucungira umutekano?
*Celia:* Ni ibiki byabaye kuri so?
*Brad:* Si wowe mugore we? Tubwire ahubwo
Urugi rwarakingutse tubona umukozi mushya arinjiye afite agacupa mu ntoki
*Celia:* urakoresha iki ako gacupa?
*Umukozi:* Ngatoye ku muryango ubwo nakoropaga
*Brad:* Ngo ugakuye ku muryango?
*Brandy:* Ubanza ari impano ndabona hanariho ibaruwa yafatishijweho
Brandy yahise akuraho iyo baruwa mu kanya gato tubona yicaye mu ntebe yikoreye amaboko
Brad yegereye Brandy amwambura rwa rupapuro.
*Ivu mu ivu, igitaka mu gitaka. Abazi kwihorera neza babikora bucece kandi hatabona. Uruhukire mu mahoro Victor Kaba*
Nahise ngwa mu kantu. Ko Carole namwishe undi waba yahirahiye kwica Victor ni nde koko?
*Brandy:* Mama ibi ni ibiki koko?
*Brad:* Nyine ni papa uri muri kariya gacupa ni iki utumva se
*Umukozi:* mwibeshya namwe ntabwo Victor yakwirwamo hano
*Brad:* Umva Katia, harimo ivu rya papa muri ako gacupa
Nahise numva ikintu kituye hasi ndebye mbona ni Katia wari ukubise hasi ka gacupa
*Katia:* Umbabarire Victor
*Brandy:* Umva witonde iryo ni ivu rya papa
*Brad:* Ese Brandy koko urabyizera iri vu ni irya papa?
*Brandy:* None se niba atari irye, ari hehe?
*Celia:* Umva ubwo nyine so yapfuye mukore ikiriyo
*Brad:* Mama nguhaye gasopo ntukavuge utyo
*Celia:* Umva Brad ndi nyoko ntukanyubahuke
*Brad:* Ngo uri mama? Wowe ibyawe ni ugushaka iby’isi kandi uzapfa ubisige. Wowe niba waranambyaye simbizi rwose
Sinaretse arangiza ibyo yavugaga mba muteye urushyi rwiza
*Brad:* Bibe ubwa nyuma unkubita urushyi. Umuntu watwitayeho ni papa none dore amaze gupfa, wowe rero ntacyo umbwira. Urumva neza?
*Brandy:* Ariko se murabura gushaka aho papa ari, mukajya mu gutongana koko?
Brad yarunamye ayora rya vu
*Brad:* ndaza kumenya neza niba iri vu ari irya papa. Hanyuma Celia, utangire wige kuba umubyeyi, imvugo yawe ntabwo ari iya kibyeyi rwose
Niba koko Victor yishwe, ni nde wamwishe?
Ako kanya Julia na we yahise yinjira mu nzu ameze nk’uwahungabanye
*Brandy:* Julia wabaye iki? Ko utarwiyambitse?
*Julia:* Pablo bamujyanye (abivuga arira)
*Celia:* Ngo bamujyanye? Ba nde?
*Julia:* Bamushimuse yewe mu gicuku none na Fernando ari mu bitaro
Twahise twese tugwa mu kantu. Umuzimu waduhagurukiye turamuterekera dute koko?
*_Ese ubu Veronica arava muri koma? Nayivamo se azongera kwirya kuri Ryan cyangwa barasubukura ya bizu bamurashe agiye gutanga? Carmen se yapfuye ra? Naho se uyu Celia ubu agiye kururwana ate? Agace ka 55 ntuzagacikwe_*
Comments