logo

NEW TALENTS

Stories Group

UKURI KWIHISHE - Part 11

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UKURI KWIHISHE - Part 11
Ubwo bageraga kwa sebukwe wa Kimonyo baravunyishije maze barabafungurira ariko bagikubita amaso Kimonyo bose bahise bagwa mu kantu kuko ntabwo biyumvishaga ko ashobora kurekurwa. Bo bahise batekereza ko yaba atorotse gereza kuko imyaka yakatiwe ni myinshi kandi icyaha yarezwe kiraremereye ntabwo bumvaga ko yahabwa imbabazi
Icyakora akagira sebukwe na nyirabukwe bamukundaga, bahise bamusuhuza n’urugwiro ndetse n’urukundo rwinshi cyane, bahise birengagiza ibyahise byose ubundi ubona ko bagize igishyika
Ese ubundi uwapfuye ko ntacyo wakora ngo umugarure, ubundi kubika inzika byaba bimaze iki ko icya mbere ari urukundo n’imbabazi.

Sebukwe: none se Kimo, ubu noneho nibongera kugufata ntibazagukatira burundu cyangwa bakakurasa wo gacwa we?
Kimonyo: bampora iki se muze?
Sebukwe : none se ubu ntutorotse koko ko nari nzi ko wakatiwe 25 ?
Gasana : muzehe nawe rero ya radio uzayigurishe bigire inzira ndumva nta makuru ukimenya rwose pee
Sebukwe : ngo amakuru ? ayahe makuru se mwa basore mwe?
Gatare: none se ntabwo waraye wumvise ko hari abagororwa bahawe imbabazi na perezida wa repubulika?
Sebukwe: ayo nayumvise ariko se bigeze bavuga ko na Kimonyo arimo?
Kimonyo: nanjye ndi muri abo rero nuko nyine baba batavuze amazina kuko twari benshi. Babonye nitwara neza muri gereza nanjye banshyira ku rutonde rw’abantu bagirirwa imbabazi bakarekurwa batarangije igihano bakatiwe ariko nyine ubwo baba batwihanangirije ngo nitwibeshya tukagira ikindi cyaha dukora noneho bizaba bibi kurutaho
Sebukwe: ubwo noneho nawe waranditse usaba imbabazi?
Kimonyo: oya sinigeze nandika nanjye natunguwe no kumva ku bari busohoke uyumunsi ndimo. Erega handika…

Gatare yabonye umuhungu agiye kuvugira kwa sebukwe ko nta cyaha yakoze abona ashobora kuzura akaboze ubundi ahita amuca mu ijambo
Gatare: ese ko ubundi kuvuga ari ugutaruka umugore wacu ari hehe ko ataje kudusuhuza ra? Ubanza na we agira Ubuntu buke rero si gusa
Sebukwe: ahubwo se ugirango jyewe ndamuheruka. Yagiye mu gitondo ngo agiye kureba nyirakuru yararwaye none ntarahindukira. Niko se ko mudusuye mwitaje n’amazimano aho muragenzwa n’amahoro ra?
Gatare: rero muzehe ntabwo turi butinde mu misango ya Kinyarwanda wa mugani tuba dukwiye no gusirimuka rimwe na rimwe. Urabizi ko umukwe wawe yari afunze byatumye umukobwa wawe abona atabasha urugo rwa wenyine ahitamo kuba agarutse mu rugo. Ubu rero ikitugenza ntakindi, ubwo umugabo we yari afunguwe twari tuje gucyura umugore ngo agaruke mu rwe afatanye n’umugabo we kurera abana babo. Ibindi Kimonyo arabyivugira na we ni mukuru

Sebukwe: ubwo ibyo rero bigatuma mwikorera amayoga ngo muje gucyura? Abato rwose muranezeza. None se sha, muracyura hari ubwo mwamwirukanye cyangwa hari icyaha mwamukoreye kigatuma agaruka hano? Ahubwo nako sinzi dore ndabona nyina ari kundeba nabi wasanga hari ikibazo kirimo da
Nyirabukwe: ariko muze ko ubanza udakunda umukobwa wawe. Nubwo Kimonyo ari umukwe duhuza imyumvire ariko yaraduhemukiye urabizi rwose. Aho kuturerera uko twamuragije umwana wacu yaramuhemukiye bimutera kwiyambura ubuzima none ngo nta cyaha afite koko? Uranyumvira di
Sebukwe: ariko se mukecu, ubwo nturimo gushaka kuvanga ibintu? Kuva ryari Gasaro yabaye Umuhoza se ? Ubu se ukeka ko agakobwa kanjye ntagakundaga cyangwa katambabaje ? Ariko se ivanjili itwigisha iki ? Tugomba kubabarira tutaranasabwa imbabazi. Ni ko natojwe kandi nibyo ngenderaho mu buzima bwanjye bwa buri munsi. Ahubwo zana telefoni ubaze umukobwa wawe aho ageze hanyuma tumenye we uko abyumva naho jyewe rwose sinzahora umuntu icyaha mu kindi atakoze. Iyo baba bararwanye cyangwa baratonganye nari kubyumva. Ese ubundi yigeze akubwira icyatumye ava mu rugo rwe nyuma y’imyaka ibiri umugabo we afunzwe ra ?
Nyirabukwe : si muramu we wamushushubikanyije se akamwirukana mu rugo ukeka ko atabimbwiye nubwo wowe yakwihoreye ? Ahubwo ndabona ahageze ubwo baraje badusobanurire ibyabo byose

Umuhoza yarinjiye maze asuhuza abaje kumucyura ariko ageze ku mugabo we amarira aramurenga amuhobera arira Kimonyo na we kwihangana biranga aba arabogoje kwa sebukwe rwose. 
Barabaretse bamara akanya bose barira byakomeye nuko aho bacecekeye Kimonyo aricara umugore we amwicara iruhande
Sebukwe : ubu se hari indi misango dutegereje ra ?
Nyirabukwe : ariko ubanza wariye ruswa si gusa. Niko Umuhoza mwana wanjye, ubundi wavuye mu rugo rwawe byagenze bite?

Umuhoza: mama umbabarire ko nakubeshye ho gato, yego ni Gatare watumye mva mu rwanjye ariko ntabwo nakubwiye icyo yanzizaga kubera ko numvaga biteye ipfunwe. Gusa ubwo umugabo wanjye ari hano ndumva navuga byose uko byagenze nubwo ntazi ikibagenza
Gatare: kubivuga ndumva atari na ngombwa cyane niba utarabivuze mbere hose. Ariko si ugushaka kugupfukirana. Ikitugenza ntakindi ni uko umugabo wawe yaritsize ati sinarara mu nzu itarimo Umuhoza wanjye wandutiye benshi. Nuko turaza gucyura, ngicyo ikitugenza ntakindi rwose pee.
Sebukwe: none se koko hari icyatumye uza hano kitari uko wari unaniwe kurera abana wenyine? Nakumirwa rwose pee.

Umuhoza: papa, ntabwo ari ibanga, umugabo wanjye ubwo yari afunze abagabo batangiye kuntereta benshi bifuza ko twaryamana. Nakomeje kwihagararaho ariko bigeze aho rimwe ndacikwa umwe ndamwemerera, gusa sinzi ibyo yampaye kuko naje kwisanga nsigaye nanamuha karibu mu rugo rw’abandi maze rimwe Gatare aza kuhamusanga nuko ampitishamo, nanjye mpitamo kuza iwacu. Nguko uko naje. Rwose ntabwo nazize ubusa nazize ibyaha byanjye, rero ahubwo numvaga ari jye nkwiye gusaba imbabazi kuko siniyumvishaga ko bashobora kuza kuncyura rwose pee.

Yahise ahaguruka ajya imbere ya Kimonyo arapfukama ubundi amwubika umutwe ku  bibero arongera abogoza amarira. 
Kimonyo yaramuhanaguye ubundi na we aravuga
Kimonyo: rero ntabwo nari nzi ko umugore wanjye ashobora kwemera icyaha no kugisabira imbabazi na cyane ko ibyabaye byose mbifitemo uruhare ruziguye. Iyo mba ntarafunzwe ndahamya ko ibyo yakoze byose atari kuba yarabikoze kuko mu myaka yose twari tumaranye ntabwo icyo cyaha nigeze nkimubonaho cyangwa ngo mbe nanakimukekaho. Gusa jyewe ikinzanye muri uru rugo ntakindi ni ugusaba imbabazi bitari kuri Umuhoza ahubwo ku byabaye kuri Gasaro. Babyeyi ntabwo nitwaye neza mu nshingano mwampaye, sinareze umwana wanyu ngo murere nk’uko narera uwanjye cyangwa se mushiki wanjye ahubwo ibyabaye simbigarukaho, gusa nasabaga imbabazi. 
Sebukwe: mwana wanjye wikigora uvuga menshi kuko rwose ibyabaye byarabaye kandi ntacyo twakora ngo tubihindure cyangwa tubihagarike. Ku giti cyanjye nka se wa nyakwigendera rwose narakubabariye kandi uhawe ikaze rihoraho mu rugo rwacu. Niba umukuru w’igihugu yarebye akavuga ati uyu mwana w’igihugu witwa Kimonyo na we akwiye kujya mu bandi, ndi nde wo kwanga kuzitanga? Ahubwo nazinge utwangushye mugire munajye kureba abana butarira cyane ndabona amasaha akuze.

Ni ko byagenze koko bahise batahana maze bageze mu rugo barongera baranywa maze Umuhoza arateka bararya. Kimonyo ariko wabonaga afite byinshi yifuza kubabwira
Kimonyo: rero ubwo turi twenyine abana na bob amaze kuryama, munyemerere nature byose bindi ku mutima maze mumfashe gushaka ukuri no kugushyira ku mugaragaro. 

*Ese ni iki ashaka kwatura tutazi ? Agace ka 12 ntuzagacikwe*

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.