Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 34
.
Duheruka Mama Rome na Sophie bamaze gufata indege bagiye.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Bagiye bishimye batangaye bikomeye, kubera ko bwari nabwo bwa mbere babashije kujya mu ndege.
Rome nawe yabonye indege iguruka mu kirere ashimira Imana ko ifashije mushiki we akaba agiye kuvurwa.
Areba Fostin nawe aramushimira ati" Urakoze cyane muvandimwe.
Fostin ati" Hakoze wowe. Umutima wawe utangaje niwo ugejeje aha ibi bintu byose.
Rome araseka ati" Ibyo uvuga nibiki Brother ?
Fostin ati" Rome ni wowe watabaye President umubyeyi wacu.
Rome aratangara ati" Ese yarabikubwiye ?
Fostine asekamo gake ati" President Crea ni umuvamdimwe wanjye iyo mu miryango. Ntacyo yampisha. Sinigeze narimwe mpabwa amahirwe yo kumenya uko yaremerewe. Sinarinzi icyo kiriya kimara cyamukoze. Twe twari tuzi ko arwaye gusa.
.
Rome arabyumva
Fostin ati" Rome reka nkusabe
Rome ati" Niteguye kukumva.
Fostin ati" Uzakomeza umufashe mpaka kuzageza igihe agaruriye imbaraga agasunirana ibye.
Rome ati" Nzabikora.
.
Bararebana maze Fostin aramuhobera ati" Ugire umuhanda mwiza.
Rome ati" Urakoze nawe kandi tuzongerw duhuze.
.
Basezeranaho, Rome aza mu modoka yabazanye irongera iramutwara. Abwira shoferi ko amusubiza kwa Muganga.
.
Kurundi ruhande muri Presidence. Paru afite akanyamuneza arimo kureba intebe arimo kuyitegereza anezerewe bidasanzwe.
Aravuga ati" Wa ntebe we ubu ubaye uwanjye burundu kubera icyari imbogamizi zivuyeho burundu.
Uwo mwanya Fazil aba arinjiye ati" Nyakubahwa. Ba Presidentes binteko bombi bageze aha.
Paru avuga aseka ati" Reka izo ngengera zinjire.
.
Fazil agaruka kubareba aho bategerereje.
Arabareba ati" Ngo mwinjire.
Baramushimira maze barinjira.
.
Kurundi ruhande Rome nawe ageze kwa Muganga ava mu modoka. Yitegereza ibitaro yibuka Litta aza kumwirukana . Nuko arangije arinjira.
.
Hejuru muri Office ya Mama Litta Rhadia arikumwe na Litta wafunze isura yarakaye cyane.
Rhadia ati" Ese ubabajwe niki kandi wamaze kumwirukana?
Litta ati" Oya Mama yaransuzuguye arakabya. Ibaze nanamwirukanye ntibigire icyo bimubwira. Ubundi abakene nka bariya bakura he confidence?
Mama araseka ati" Njyewe ndimo kwibaza ikibazo ufite aho?
.
Rome arimo kugenda agana, aho yari yarahawe inzu araramo. Akubitana na Ruwero.
Ruwero ati" wowe warirukanwe kubera agasuzuguro kawe.
Rome ati" Ntakose mfite nahowe. Nararenganyijwe. Ariko nibisanzwe kuko akarengane kahozeho. Gusa ikibazo nuko usanga abantu batazirikana ko ibihe bihinduka.
Ruwero ati" urimo gutera imbabazi inde se hano?
Rome ati" rwose niba nkuteye imbabazi ntuzingirire ntakibazo. Reka njye gufata utwanjye nitahire
.
Rome arikomereza, agiye gukata ahura na Litta avuye muri Office ya Mama we bararebana.
Rome ati" Litta niba warakoze ibyo umitima wawe wakubwiye, ntkibazo ni byiza ntanikibazo nkubaraho. Ariko byaba ari ubupfapfa ubaye warakurikurikije ibitekerezo by'abandi bantu.
Rome atera intambwe gato aramwegera aramureba mu maso.
Rome ati" Byibura reka njye nkushimire ko n'agahe gato narimaze hano warakoze. Kuko katumye nunguka inshuti z'umugisha. Izo nshuti nungutse rero z'umugisha zirampagije.
Litta ati" Izo nshuti ni bande ?
Rome ati" baragushishikaje se kandi !
.
Rome aramureka arikomereza, undi amukurikiza amaso kandi ababaye .
.
Tugaruke muri presidence.
Ba President binteko zombi barimo kwigura kuri President Paru.
President wa Sena ati" Nyakubahwa utubabarire kandi natwe ntabwo dushaka gutinda ku byahise. Rwose turemera ingoma yawe. Kandi twiteguye kukugandukira muri byose.
President Paru araseka ati" buriya se nakwizera ko muri serie?
President wintekoshingamategeko ati" Nyamara tugufitiye umu maro kandi twiteguye kugufasha. Nkanjye nzugufasha kumvisha abadepite bose mu nteko bakumve kandi bakwemera ntamananiza.
President wa Sena ati" Nanjye niko nzabikora mu bagize Sena bose. Kandi abatakimva nzagufasha kubikiza.
President Paru arabarebaaaaa maze afata ikirahuri cy'inzoga aranywa.
.
Kurundi ruhande Rome agarutse iwabo mu rugo..asanga Crea aryamye asinziriye. Aramwegera gake amusoma kugahanga.
Crea aba arakangutse abona Rome imbere ye maze arishima. Ashaka kweguka. Rome aramugasha.
Crea ati" Rome ndanezerewe kongera kukubona ugarutse amahoro.
Rome ati" ahubwo wow wakoze. Wakoze cyane kuba wafashije Mushiki wanjye.
Crea ati" Nashakaga ibyiza bikwiye inshuti yanjye.
.
Bararebana mu maso bose buzuye akamwenyu kumaso.
.
Udacikwa na Episode 35
Comments