logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARRY TO UPDATE WOMAN EPISODE 28

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Dusize Varu bari ijambo yaragiye kubwira Juliana.
.
Created by Chris Nandi Ishimwe.
.
Juliana ateze amatwi yayabanguriye cyane nkayabakame ategereje kumva ijambo Varu yaragiye kuvuga.
Kandi Varu ibyo yaragiye kuvuga abanje kwibuka maze yongera kubanza gukaraga ururimi maze abona ko ibyo yaragiye kuvuga bidakwiye araceceka.
Juliana aramureba ati" boss!
Varu ati" ibyo naringiye kuvuga wibyitaho. 
Juliana ati" ariko uhagaritse umutima wanjye. Kandi Kwa muganga bambwiye ko amatsiko ariyo azanyica. Nonese Boss urashaka ko mba akarambo Koko ninde mukozi wundi uzajya ukwitaho.
Varu araseka ati" Sha uransetsa.
Juliana ati" no kunezerwa kwawe ni kumwe mu bihembo nkunda
Varu aratangara ati" ariko ko wagira ngo !
Atarakomeza Juliana amuca mu ijambo ati" Oya Boss ndibutse Nanjye hari igihe nkabya.
.
Varu yitegereza Juliana  cyaneeee igihe bamaranye rwose abona ni Umukobwa utangaje ahari umaze nk'abake baba babaho.
.
Juliana afata amasahani arandurura.
Varu yibuka igihe Naru amubwira ngo abagabo babara ubwiza bw'Umugore gute? Ese n'ubwiza bw'uruhu rubora? Cyangwa n'ubwiza bw'umubiri uzashira ?
.
Juliana agaruka muri Saro ati" Boss uwaguha akajuice ariko ahari ukumbuye aka wine sibyo boo!
Varu ati" wowe ushaka kumpa iki?
Juliana ati" njyewe rero mba numva kuri buri kimwe. 
Varu araseka ati" nawe se wanyiha.
.
Juliana aba nkuwikanze ati" gute ubwo!
Varu ati" ko wikanze utekereje iki?
Juliana ati" njyewe harya ndatekereza. Ahubwo wowe usigaye unyicisha amatsiko.
.
Tuze Canada aho Roxy ari arikumwe na Abass kuri piscine. Canada bo haracyari kare.
Roxy ati" ibaze ko hashize week ntavugana n'umugabo wanjye !
Abass ati" ariko jya ishyura ibitekerezo hamwe.
Roxy ati" Abass ndi Umugore ufite umugabo.
Abass ati" yego ndabizi. Ariko igihe uri mu Kazi jya ushyira ibitekerezo ku Kazi gusa.
Roxy aramureba.
Abass ati" kwanza uriya munyamerika mwigeze kuvugana yambwiye ko iri joro mwaza gufata akanura mukaganira.
Roxy ati" kiriya kigabo ntacyo mfite mvugana nacyo.
.
Twigarukire Rwanda.
Iminsi ikomeje kwicuma. Juliana yita kuri Varu .buri gitondo niwe uza kumubyutsa.
Varu aramureba ati" ese guhora uza aha ntabwo bijya bikubangamira.
Juliana ati" mba meze nkuwinjira mwijuru. Rwose abakire mwarihaye pe!
Varu ati" ese uba wumva ushaka kuba mu buzima nk'ubu!
Juliana araseka ati" boss umuntu agira inzozi z'urwego  angana narwo..
Varu ati " Kandi uba wumva aribwo waba uriho?
Juliana ati" Simbizi. Ariko uko biri kose aba ari ubuzima umuntu aba ashobora gukemura burikimwe.
Varu ati" icara hano.
.
Juliana yicara kugitanda varu aramureba.
Juliana ati" mabuja agarutse agasanga ndi hano gutya hashya
Varu ati" Juliana ndi umugabo w'iyubashye. Sinakora amakosa cyangwa wowe ngo nkuteshe agaciro. 
Juliana ati" ndakuzi cyane niyo mpamvu nanjye  mba numva ntekanye..
.
Varu ati" Juliana ubona uri umukene. Ariko ni wowe ubayeho ubuzima bwiza. Kuruta ubwo ubona abandi babayeho. Ibi ubona bituzengurutse birabagirana. Ni byiza ariko sibyo birema isooko y'ubuzima bwanyabwo.
Juliana ati" none ukaba ugiye kuvuga ko nahiriwe ?
Varu araseka ati" yego.
Juliana aramureba.
.
Varu ati" Juliana ejo nashakaga kukubwira ko umaze kuba umuntu w'ingenzi. Kandi Niko kuri mu mutima. Hari ikinu nifuza kugusaba.  Ariko igisubizo cyawe kigashingira kumahitamo yawe.
Juliana aramureba.
Varu ati" urumva witeguye nkubwire.
Juliana yumva mu Mutima. 
.
Next episode 29

Comments