Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*_Aha ni Victor_*
Hari hashize iminota isaga 15 mvugana na Celia ariko sinari nitaye ku byo ari kumbwira ahubwo amaso yanjye yari arangariye kwa Veronica kuko kuva nasohoka hanze nabonaga ari iwe ari kuvugana n’umusore nako nabonaga atari ukuvugana ahubwo baratonganaga. Naho ibya Celia byo sinari mbyitayeho na gake rwose numvaga ari kuncura umwuka ahubwo.
*Celia:* Victor uranyumva?
*Victor:* Wowe komeza uvuge gusa nuruha urekere. Nta mwanya wo kukumva mfite
*Celia:* Nyumvira ni ukuri. Nakubwiraga ko ugomba kumenya uwihishe inyuma y’ibi byose.
*Victor:* Ni nde se wakubwiye ko nshaka kugufasha muri ibyo?
*Celia:* Nshaka kubona uwo muginga ubundi nkamusyonyora nk’uko basyonyora imbeba
*Victor:* Ugire Imana ntazabe ari wowe uba imbeba
Ntababeshye nkurikije ibintu byose Celia yakoze mufashije, byantungura kuba yaba adafite umuntu ushaka kumwihoreraho.
Gusa ndumva uyu muntu adashaka Celia gusa ahubwo ahagurukiye umuryango wacu wose. Numvaga nashaka icyo nkora ngo mbimenye arikose ko urutonde ari rurerure koko birenze namenya mpera hehe?
*Celia:* Ndumva nagutera urushyi cyakora. Ni nde waguhaye uburenganzira bwo kunsubiza utyo? Nta soni
*Victor:* Jya utuka uko ushaka nzajya nkwihorera.
Nahise nisubirira mu nzu. Hari ibyari bimpangayikishije. Kugirango nzahure ibyangiritse ubwo inyubako yacu yashyaga nkeneye ubufasha bwa Fernando. None ikibazo uyu Fernando afite ni uko ashaka kudusiga, siniyumvisha ko hari icyo yadufasha. Ariko hari aho ngera nkamwumva, kuko imyaka ni myinshi tumubeshya kandi ntiyigeze amenya nyina nyawe, Carmen. Yapfuye ahiriye mu nzu ye dore amezi arashize. Gusa nanone ndi se kandi agomba kunyubaha.
Ubwo nageraga muri salon nasanze Brad ari kuganira na Fernando.
*Brad:* Umva Fernando mbere yo kuva muri uru rugo ubanze utekereze neza
*Fernando:* Nafashe umwanzuro erega. Ndagenda njyanye na Julia na Pablo, ni wo muryango rukumbi mfite ubu
*Victor:* Hanyuma urumva ushaka kujya hehe?
*Fernando:* Ibyo ntibikureba ariko
*Victor:* Umva sha umenye ko ndi so ibyo wigira byose.
*Fernando:* Uzi ute se niba mama wambyaye we atarakubeshye ukandera ntari uwawe? Rwose aho bigeze ndasaba Imana ngo ube utari data.
*Brad:* Umva Fernando uracyari mukuru wanjye uko byamera kose, gerageza utuze ntukoreshwe n’uburakari.
*Brandy:* Umva mukuru wacu, nyuma y’urupfu rwa Britanny twari twiyemeje kuguma hamwe nk’umuryango.
Yabivuze amanuka ari kumwe na Julia na Pablo.
*Brad:* Ariko niba Fernando ashaka kugenda birumvikana kandi ni uburenganzira bwe
*Victor:* Ariko umwanya wa Fernando uri hano hamwe n’umuryango we, sinzi aho ashaka kujya
*Fernando:* Ese ubu uyu ni wo muryango unkangisha?
Numvaga ntari gusobanukirwa na Fernando. Umuryango wacu ubayeho neza, turi abakire b’icyitegererezo sinzi ikindi ashaka kirenze ibiri hano
*Julia:* Mugabo mwiza ibyo muzehe avuga ni ukuri. Umwanya wawe uri hano muri uyu muryango, nta handi
*Fernando:* Julia ndumva twabiganiriyeho bihagije ariko
*Julia:* Uretse se ko wambwiye gusa wigeze ufata umwanya wo kuntega amatwi ngo wumve ibitekerezo byanjye
*Fernando:* Julia uyu si umwanya wabyo
*Julia:* None se ushaka kumbwira yuko umuti w’ikibazo ari ukuva hano ugatorongera?
*Brad:* Umva Julia wikigira nk’aho uhangayikishijwe n’ubuzima bwa Fernando. Si ko wahoze umeze rwose
*Julia:* None se ibyo ubibajijwe na nde? Mpangayikishijwe n’ubuzima bw’umugabo wanjye menya ibyo
*Brad:* Wavuze se yuko ahubwo udashaka kuva muri uru rugo, udashaka guta ubu buzima bwa gikire turimo
*Celia:* Ariko Brad nawe rwose. Urumva wowe wagurana ubuzima bwiza ugahitamo kujya kuba mu ka ghetto k’ubukode koko?
*Julia:* Sinzi ibyo muri kuvuga ariko
*Celia:* Umva Julia nta busobanuro bwawe dukeneye kandi ntiwigire umugore ntangarugero turakuzi twese hano
*Brad:* Nkuko ubivuga Julia, amafaranga araryoha
Twese turabizi ko uyu mukobwa nako uyu mugore yaje akurikiye amafaranga ya Fernando kandi twese turabibona uretse Fernando wahumijwe n’uburanga bw’uyu mugore akabyita urukundo.
*Brandy:* Ndumva twagaruka kuri Fernando
*Victor:* Niko bimeze. Celia gerageza uvugane n’umuhungu wawe
*Fernando:* Reka reka uyu si mama
*Brad:* Ndumva ntacyo twabikoraho ariko. Fernando niba yamaramaje kugenda nta kabuza aragenda
*Celia:* Ndemeranya nawe Brad
Ngo iki? Celia yabera ahuje igitekerezo na Brad. Niba adafite undi mupango tutazi ashobora kuba ari kudusekera mu bipfunsi.
*Julia:* Ndumva ibyanyu byanyobeye cyakora
*Celia:* Fernando niba ushaka kugenda, ni uburenganzira bwawe. Umbabarire kuba naraguhishe ukuri imyaka ihise yose ariko byose nabikoraga mu nyungu zawe
Celia yahise andeba anyicira ijisho. Uyu mugore ndamuzi buriya afite umupango tu.
*Victor:* Fernando, nibyo koko guhita utubabarira ubu biragoye, ahari nutubabarira uzagaruka.
Nta jambo rindi arengejeho, Fernando yahise asohokana ivalisi ye, nuko Brad na Brandy na bo baterura andi mavalisi yose ya Julia
*Julia:* Mwese muri abagome cyakora. Ubu koko muremeye aragenda?
Amaze gusohoka narebye Celia numiwe nanatangaye
*Victor:* Wansobanurira gahunda zawe?
*Celia:*Ndabizi neza Fernando azongera abe umwana mwiza wubaha, agaruke hano. Bindekere
*Victor:* Uteganya gukora iki ubwo?
*Celia:* Bindekere ariko wowe. Ngusabye wowe gushaka ushaka kudusenyera umuryango ibindi bireke. Uzi ariko ibyo ndi gutekereza?
*Victor:* Mbwira ndakumva
*Celia:* Ndatekereza ku muryango wa Gregorio. Uburyo nabishe nkigarurira imitungo yabo yose bisigaye bintera ubwoba. Gusa nanone ndabizi neza narabarimbuye bose ntihasigara n’iyonka kandi ni yo ntsinzi ikomeye nishimira nagezeho.
*Victor:* Reka ibyo byararangiye ntukabigarukeho.
Ndabizi neza yishe umuryango wa Jacob n’uwa Gregorio kugirango yigarurire ubutunzi bwabo ariko nanone sinumva ukuntu akibyibazaho.
*_Dusubire kuri Veronica_*
Nari ndimo nganira na Ryan nuko ndebye mbona Victor hakurya ari kutwitegereza aduhanze amaso. Aba na bo sinzi ibyabo. Nahise nsaba Ryan ko twaganirira mu nzu.
Tugeze mu nzu twasanze Aida ari ho yicaye ari kureba filimi.
*Ryan:* Uyu ni nde?
*Veronica:* Ni icyuki tu.
Aida yarahagurutse ngo ahagarike filimi, abanza gufunga ibipesu by’ikanzu yari yambaye kuko amabere yari hanze
*Aida:* Muraho, nitwa Aida
*Ryan:* Waouuu mbega byiza wee.
*Veronica:* Byiza? Uravuga uyu mukobwa cyangwa amabere ye?
*Ryan:* Ni byose yewe sigaho
*_Fernando arigendeye ariko Julia ntiyabishakaga. Hanyuma se Ryan na Veronica bari gupanga iki? Ko ahise aroba Aida se bahu. Agace ka 47 ntuzagacikwe_*
Comments