logo

NEW TALENTS

Stories Group

TRUE LOVE NEAR BY YOU EPISODE 4

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Basoje kurya.
Briana afata imyenda ya Luwero ajya kuyitera ipasi mu nzu. Mama Briana na Luwero basigarana hanze.
Mama Briana aramureba ati” witwa nde??
Luwero ati” Nitwa Luwero.
Mama Briana ati” Nonese Luwero ndabona ukiri umwana muto. Ese byari bikwiye ku umusore nkawe  yajya ajya mu mayoga akanywa kugera ubwo asinda akananirwa gutaha iwabo??
Luwero ati” Rowse mama suku nteye ntabwo ndi umusinzi.
Mama Briana ati” Ariko umukobwa wanjye yagukuye  kumuhanda.
Luwero ati”Yego, ndetse anambabarire kuba namugoye. Gusa ariko siko nteye. Nuyu munsi nagiye mu mayoga nshutswe n’inshuti zanjye ariko siko meze mu buzima busanzwe . kandi ndakubwiza ukuri.
Mama Briana ati” Ukuri ni wowe ukuzi. Ariko icyo nakubwira umuntu arinda ahaza he akiri muto cyane.
.
Luwero ati”Ndakumva cyane kandi inama zawe nzazubaha.
.
Briana agaruka hanze areba Luwero ati” Ngwino wambere hanyuma utahe.
Luwero arahaguruka ajya mu nzu kwambara. Asoje kwambara areba Briana mu maso.
Luwero ati” Wakoze cyane.  Nakugoye ariko sinzabyibagirwa. Wowe na mama wawe muri abantu beza.
Briana ati” Numvise ubwira mama ko atariko utari umusinzi.
Luwero ati” Niyo mpamvu zandangije.
Briana ati” Byaba byiza ariko umeze kuriya wavuze.
.
Barasohoka baza hanze Luwero asezera kuri mama wa Briana. Ari nako akomeza kumushimira. Bava mu gapangu ba Briana batuyemo aze baza kumuhanda.
Briana ati” None uragera iwanyu gute??
Luwero ati”Ntiza udufaranga duke nzatugusubiza.
Briana wagira ngo yariyabimenye maze ahita amuhereza 2k.
Luwero aramushimira ati” Urakoze cyane. Ndaza kuyagusubiza vuba.
Briana ati” Umuhanda mwiza.
.
Luwero acaho aragenda. Ariko ageze imbere arahagarara arahindukira areba inyuma akomeza kwirebera Briana.
Briana nawe arakata agaruka iwabo mu rugo.
.
Luwero atega bus. Mu nzira uko agenda arimo kwitekerereza Briana gusa. Akibuka uko iwabo bamwitayeho nibyo bamukoreye byose. Akongera akibuka igihe ahura na Brina bwa mbere maze agakora impanuka.
.
Bidatinze agera mu rugo. Akigera mu rugo asanga iwabo bari bahangayitse.
Mama we ati” Waraye Luwe.
Luwero ati” Naraye ku nshuti yanjye.
Mama Luwero ati” Wibeshya nahamagaye Jacke  avuga ko mutarikumwe.
Luwero ati”Niko yavuze.
Mama ati”Nyine waraye he? Ese ugiye gutangira kunanirana ubu? Lowero ko wahoze uri umwana mwiza ibi utangiye kandi n’ibiki??
Luwero ati” Ariko mama ntabwo ngiye  kunanirana.
Mama Luwero ati” None waraye he?
Luwero ati”  Nafashwe n’umutwe ukomeye cyane gwa hasi ndahwera maze abantu beza babazirantenge aramfasha banjya mu rugo iwabo bajya kumfasha.
Mama Luwero ati”Ngo abantu beza babazirantenge!
Luwero ati” Yego mama! Rwose ni umu mama mwiza n’umukobwa we bose ni agatangaza.
Mama Luwero ati” None ni Umnugore n’Umukobwa bagugashije.
Luwero ati” Ariko se mama wimbaza byinshi nagusobanuriye.
.
Luwero ahita yikomereza ajya mu cyumba.
.
Umunsi uricuma.
Jamali  na Briana barikumnwe mu modoka barimo kugenda.
Briana ati”  Ubu harya wakaniye ngo weekend yose tuyimarane?
Jamali ati”Yego. Urabona kuwa mbere uzasubira mu kigo. Nanjye kuva  kuwa mbere kugeza kuwundi wa mbere njya ndabyuka buri gitondo njya kumasomo.
Briana araseka ati” Ese kubivuga wiganyira nkaho kwiga bikugora?
Jamali ati” Nubundi simbikunda ariko nibyo mu rugo baba bashaka.
Briana ati” Nonese ntabwo wiga ibijyanye n’inzozi zawe zibyo ushaka kuzaba byo??
Jamali ati” Njye navukiye kuzazungura data. N’ubundi nzakora muri company ya data.
.
Briana ati” Ahaaa wowe birumvikana impamvu uba udashaka kwiga.
Bagera aho bari bagiye baraparika.
Briana araharebaaa ati” Ubu tuje kureba aga film?
Jamali ati”Yego. Ariko ubaye udashaka film twajya ahari  umuziki.
Briana ati” Oya ntakibazo. Ni nu bwa  mbere ngiye kwinjira muri sale nkizi zikomeye za cinema.
.
Barinjira. Bagezemo basanga nibo bonyine.
Briana ati” Nonese ko ntabandi bantu barimo?
Jamali ati” Sale yose nayifashe ni iyacu gusa.
Briana ati” njye nawe gusa?
Jamali ati” Yego. Turajya tureba aga film kose dushaka twihitiyemo. Ahubwo hitamo  turebe akahe??
Briana arumirwa iwabo w’umusore bafite amafaranga menshi.
.
Jamal ati” honey hitamo.
Briana ati” Turebe akitwa  UKURI KWANJYE. Kanditswe na Chris nandi. Numvise abantu bavuga ko ari keza.
Jamali ati” Uko bishaka rukundo rwanjye.
.
Jamali agashyiramo maze aricara barakareba.
.
Kurundi ruhande Luwero yaje mu isoko ry’ibiribwa arimo guhaha. Aza no muri bucherry ahaha n’inyama 
Arangije abizana mu kamodoka ke maze afata umuhanda aza mu rugo kwa Briana. Ahageze asanga hari mama we gusa.
Mama Briana aramwakira. Luwero amuhereza ibyo yabahahiye.
Mama Briana ati” Ibi n’ibyiki ?
Luwero ati” Rwose mama nje kubashimira uburyo mwamfashe neza.
Mama Briana ati” Ariko ntabwo byari ngombwa twebwe ntabwo  twagufashirije gushimwa. Rwose bifate ubisubizeyo.
Luwero ati” Koko mama ko nabikoranye umutima ushaka ntabwo mwakwihangana mukabyakira?? Ndakwinginze rwose. Kandi ntuze no kubitekereza  ukundi.
.
Tugaruke muri sale  kubarimo kureba aga Film.
Jamali areba Briana ati” Ese koko nawe uzankunda nka kuriya uriya mukobwa arimo gukunda uriya mu cher we.
Briana araseka ati” Jamali. Ndagukunda.ariko urukundo n’ikintu kigari.
Jamali ati” Urukundo ni kintu kigari ushatse  kuvuga iki??
Briana ati”  Urukundo ruba ruri mu mitima yacu ariko  rutarasobanura ibintu byose.
Jamali ati” Nubu sindabyumva.
Briana ati” Icyo mvuga. Urankunda nanjye nkagukunda. Ariko aka kanya ntabwo turasobanuirwa neza ukuri kuri kurundo rwacu.
.
Jamali ati” Ubwo niba nsobanukiwe neza, ubwo uvuze ko urukundo ruba rukenewe guhabwa igihe gihagije rugasobanura neza ukuri kwarwo.
Briana ati” Yego.
Jamali araseka maze afata umutwe wa Briana awuryamisha kuwe ati” Ndagukunda cyane uri umuhanga.
.
Tugaruke mu rugo kwa Briana.
Luwero  yaragiye kugenda maze yumva mama wa Briana arimo gukorer cyane anacika integer agwa hasi. Luwero ahita agaruka mu nzu maze aramufasha.
Mama Luwero ati” Warukiri hafi se??
Luwero ati” Yego.
Mama Luwero ati” Ngaho ndebera imit hariya umpereze.
.
Luwero amurebera imiti aramuhereza ,  yitegereza uburyo mama Briana ameze  arwaye maze abona ko akwiye kujya mu gikoni .
Maze ahita ajya mu  gikoni arabatekera.
.
Next episode 5

Comments