logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE W'UMUNYABWENGE S01 Ep 27

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W’UMUNYABWENGE
.
Episode 27
.
Duheruka  Sonna ajyanye na Amilia ajyanye na Sonna iwe  mu rugo. Gusa  Sonna  ntabwo azi ko uwo Amilia ai umugore wa  Tole, ndetse  Amilia yanamubeshye ko yitwa  Sonia.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Uko bakagiye bagera  mu rugo ku marembo , Amilia aparika  imodoka. Sonna avamo bwa  mbere.
Amilia  afashe kuri vola asa nutinze  gusohokamo arimo kwiyumvira,afite akajinya imbere  muri we , ariko asaba umutima we ati” Mutima wanjye gira  imbaraga zo kwihangana.
.
Sonna abona Amilia yatinze gusohoka mu modoka
Sonna ati” Ko  udasohoka mu modoka ugize  ikihe kibazo.
Amilia arisetsa  maze arasohoka areba ahantu bagioye kwinjira maze areba Sonna ati” Utuye ahantu hasa neza kbsa.
Sonnaati” Nubwo ari kazi gato ariko gasa  neza. Karibu ahubwo.
.
Binjira  mu nzu. Bakimara kwinjira  mu nzu, Amilia atangira  kubona   yimajina uko Tole yabaga ameranye na Sonna muri iyo nzu. Akomeza kwimajina no kubona uko baba bameze  iyo barikumwe.
Uko abyimajina akajinya n’uburibwe  bikazamuka imberee muri we. Ibitonyanga by’amarira  biba bitangiye kumanuka kumatama  ye.
Sonna arabibona ati”Yewe  ufite ikihe kibazo??
.
Amilia ahangaura amarira arisetsa ati” oya ntakibazo nuko bindenze.
Sonna ati” Ibiki se??
Amilia ati”Kugeramo hano.
.
Sonna ati” Sasa rero ahubwo utangiye kuntera  ikibazo.  Ni gute ushobora  kumfana bigeze aha kandi ntacyo nkora kidasanzwe.  Ntabwo ndi uimuhanzi cyangwa  umufashion model ukomeye  cyane ngo wenda mbe ndi icymamaare  bibe aribyo byatumye  unkunda   cyane
Amilia ati”Ntabwo wabyumva. Kuba narakunze ziriya post ukora  gusa  birahagije. Kandi njyewe  akantu gato nakunze kageza  umutima wanjye  kure.
.
Sonna aramureba amwibazahoooo ati” Ntakubeshye njyewe numiwe.
Amilia ati”Nizere  ko bitakubangamiye kuba nkufana  cyane.
Sonna ati” Oya ntacyo bimbangamiyeho nuko aribwo bwa mbere  nabibona.
.
Sonna ati”Ahubwo ngwino nkufashe woge.
.
Aramujyana amuzana  mu cyumba cye,  Amilia arakirebaaaaa arakitegereza   cyaneeee. Sonna amushakira  isume aramuhereza
Sonna amuhereza isume.
Sonna ati" njyewe reka nshake icyo turya.
Sonna ava mu cyumba aragenda, Amilia asigara areba icyumba. N'ubundi ntabwo akeneye koga nuko yashakaga just kugera mu nzu ya Sonna gusa.
.
Yicara kugitanda,  aritegereza, areba ubwo buriri neza arabwitegereza cyane akozaho ibiganza bye. Akimajina abona uko Tole umugabo we yaryamanaga na Sonna. Abona amashusho atandukanye imbere muri we yuko baryamanaga bameze. Akumva ijwi ry'umugabo we abwira Sonna ko aryoshye ko ari umugore mwiza.
Akabona Sonna uko yabaga areba Tole mu maso arimo amurongora. Ibyo byose bikarushaho gutuma yumva amerewe nabi imbere muri we.  Afunga igimfunsi. Sonna aba agarutse mu cyumba abona Amilia ntabwo arajya koga.
Sonna ati" Sonia nturajya koga ?
Amilia arisetsa ati" oya, ariko ndagiye nuko narimbaje kuruhukaho gato numvaga naniwe cyane.
Sonna ati" ntakibazo noneho
.
Sonna aramureka asubira guteka. Amilia akomeza kureba uburiri y'imajina ibyo umugabo we ahakorera we na Sonna.
Aribaza imbere muri we ati" ni gute ibi ubikora koko Tole. ? Ni wowe musore wankundaga wantesheje agaciro gutya? Gute wahindutse ukamera gutya ukaba undi muntu ntazi. Umuntu ntigeze kumenya?
.
Hashize akanya arahaguruka, yumvise Sona arimo kugaruka ahita akuramo imyenda vuba akenyera isume maze ajya muri dushe.
Ageze muri dushe afungura amazi ariko ahagarara kurugande. Kubera ko we ntabwo akeneye koga.
Ahagarara muri dushe . Nabwo yimajina abona amashusho y'uburyo buriya Umugabo we yajyaga azana na Sonna muri dushe bakogana.
.
Hashize akanya avamo arongera arambara..
Sonna aza kumureba ati" waza kumeza niba wasoje .
Amilia ati" urakoze.
.
Amilia aza kumeza.
Sonna ati"natetse ibyihuta sinzi ibyo ukunda 
Amilia ati" watetse neza cyane. Agatoki kavanze mu nyama.
.
Baraseka
Sonna ati" bone apetit
Amilia ati" urakoze 
.
Batangira kurya. sonna akajya acishamo akitegereza Amilia cyane akamwibazaho. Umugore umukunza umufana birenze ni muntu ki? Nundi wese yabyibazaho.
Amilia amurebye bahuza amaso bose baraseka.
Amilia avugira mu mutima ati" wa mukobwa ngomba gukora uko nshoboye kose, nkamenya niki kuri wowe cyakuruye Umugabo wanjye.
.
Bakomeza kurya baganira.
Amilia ati" Sonna ese nagira icyo nkusaba ?
Sonna ati" yego
Amilia ati" ndifuza ko njye nawe twaba inshuti zikomeye niba bitakubangamiye.
Sonna ati" urifuza kuba inshuti yanjye ?
Amilia ati" yego 
Sonna asa nubyibazaho, Amilia arabibona.
Amilia ati" banza ahari utajya ugira inshuti z'abagore.
Sonna ati" wabimenye.
Amilia ati" ariko njye ndabishaka. Niba bitakubangamiye.
Sonna abitekerezaho ati" ntacyo bitwaye nubwo bidasanzwe kuri njye kugira inshuti z'abagore.
.
Amilia aramushimira cyane bikomeye ati" urakoze cyane nukuri.
Sonna biramutangaza ati" ese kuba inshuti yanjye ni ibintu bikaze ko mbona unshimira cyane ?
Amilia ati" nakubwiye ko njyewe akantu gato nakunze, kaba kabaye ikindi kintu gikomeye imbere muri njye.
Sonna ati" ok ntakibazo rwose..
.
Amilia aramwenyura imbere muri we, avugira mu mutima ati" ni byiza ubwo mbashije gutera intambwe ya mbere.
.
Udacikwa na Episode 28

Comments