Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W'UMUNYABWENGE.
.
Episode 14.
.
Twaherutse hari icyo Sonna agiye koherereza Jolie. (Jolie akaba inshuti ye magara ) Ese cyari iki?
.
Story by chris nandi Ishimwe.
.
Saa moya n'iminota 34 ku kazi kwa Tole aho akora. Ari muri toilet arimo kwihagarika. Asoje avuge muri Toilet aza muri office ye abona kumeza hateguwe morning coffee imeze neza iteretse kugasahani gato cyane kariho igishushanyo cy'umutima.
Tole afata iyo kawa yuzuye akanyamuneza kadasanzwe, Umutima we utekereza kuwabikoze. Asomaho maze afunga amaso yumva neza uburyohe bwayo n'ubwiza bw'ibiganza byayiteguye, ari nako mu ntekerezo ze abon isura ya Sonna wayiteguye. Ubimukorera buri munsi.
.
Kurundi ruhande ku ishuri muri ayo masaha, Amilia we umutima we wuzuye ikiniga n'amarira arimo gutemba. Ari mu nzu y'abarimu wenyine niyo mpamvu yibohoye mu kirira. Muri ako kanya yumva abantu barimo kuza maze afata igitambaro vuba ahaganagura amarira. Hato hatagira usanga arimo kurira.
Amaze kwihanagura amarira ategereza ko hagira uwinjira araheba. Ahari yari yikanze ko hari abaje.
Abonye ntawe uje arongera yubika umutwe kumeza. Akiniga muri we kirongera kirazamuka. Yibuka ni joro ukuntu yariye urushyi akagwa kugitanda.
Amajwi ya Linda arimo kugaruka mu mutwe we amubwira ati" ese nawe urashaka kubaho nka babagore bemera kubaho mugahinda gakomeye baterwa n'abagabo babo ngo nuko badashaka gusenya. Amilia Tole nabonye ni Umugabo ugiye kuzakubabaza iteka.
.
Tugaruke muri office ya Tole aracyumva neza Test ya gakawa keza aba yateguriwe n'umukobwa usigaye ufite umutima we.
Uwo mwanya Sonna arinjiye asanga Tole ahagaze afunze amaso arimo kunywa ikawa yumva test yayo.
Tole ntiyanumva ko Sonna yaje. Sonna arabibona neza ko aba yemeje umugabo maze inyuma ye gake gake amufata mu nda amuturutse inyuma.
Tole yumba ibiganza bigenda neza kumubiri we bivuye mu rubavu bigera kunda ye. Afungura amaso areba Sonna.
Tole ati" Sonna.
Sonna mu kajwi gato cyane kari romance ati" Karame mugabo mwiza.
Tole ati" Kubera iki arinjye ?
Sonna ati" Tole reka nkubwize ukuri. Kuba umutima wanjye ugikunda. Ntibazabe ikosa cyangwa ikosa ugomba kunshinja. Kandi ndabizi rwose ko uri umugabo w'ubatse. Ariko njye ntanarimwe mba numva mbyitayeho na gato.
Tole aramureba cyane maze amukora mu mutwe afata imisatsi ye cyane barebana mu maso.
Tole ati" umaze kungeza ahantu nanjye ubwanjye ntazi.
Sonna ati" Tole sinzi uko wowe ubifata, ariko mba numva nakwitaho wowe kuri buri kamwe kose.
.
Bararebana cyane mu maso hashira akanya.
Tole ati" ndagukunda.
Sonna atunguwe ati" Tole.
Tole ati" ntumbwire ko ugiye gushidikanya
Sonna ati" oya si ugushidikanya. Ariko si ijambo nariniteze kumva.
Tugaruke ku ishuri .
Amilia arimo gutambuka mu kigo ajya muri class agiye kwigishamo ayo masaha. Aca kuri Adela aramuramutsa. Ariko amaze kurenga ahindukiye abona Adela yamukurikije amaso arimo guseka.
Amilia agenda yibaza muri we icyo Adela arimo guseka. Gusa ashaka uko abyirengagiza mu mutima.
Ageze class atanga note ngo bandike maze we aricara kubera ko arimva atameze neza habe na gato.
.
Akimara kwicara aribuka ni joro.
.
Ubwo we na Tole bari baryamye. Gusa ntabwo Amilia yarasinziriye. Tole we bis nkaho yari yamaze gusinzira ameze neza.
Amilia arahindukira aramureba ati" Papa Taby nakubaza ?
.
Tole ntiyamusubiza kubera ko atamwumvishe. Amilia amukoraho aramukangura. Tole arakanguka aramureba.
Amilia ati" ndashaka kukubaza ?
Tole ati" ntakibazo.
Amilia ati" ubu hagiye gushira igihe kingana iki?
Tole ati" igihe umbaza nikihe ?
Amilia ati" hagiye gushira igihe kingana iki udakora inshingano zawe.
Tole areguka gato kuko ntabwo yumva neza icyo Amilia abaza.
.
Tole ati" izihe nshingano se ntakoze.
Amilia ati" uranyumva neza reka kwifata gutyo?
Tole ati" nonese hari icyabuze hano mu rugo ntimwavuga ?
Amilia ati" icyaba cyabuze nanjye nagikora mfite akazi.
Tole ati" none uravuga ibiki?
Amilia areba kuruhande ababaye ati" ntako warampuzwe ntacyo nakabaye nyibaza.
.
Tole noneho aramwumva ati" ninde se wakubwiye ko naguhuzwe.?
Amilia ati" none nihagiye gushira amezi abiri utankoraho?
Tole araseka.
Amilia arababara ati" seka ufite igihe. Cyane ko ibyo urimo ubizi.
Tole ati" ndi mu biki?
Amilia ati" rega abagabo mwese ntatandukaniro.
Tole ararakara ati" Mama keza stop wijya kunzanaho ibyo bigereranyo.
.
Amilia nawe areguka yicara yegamiye.
Tole aramureba.
Amilia ati" abagore niko bitugendera. Buriya nawe wamaze kubona agakobwa kakiri gato. Sinzi impamvu utaravuga ko narangaye nk'ibase. Nako wavuze ko nuka.
.
Tole umijinya uba urazamutse amukubita urushyi kwitama, Amilia agwa ku gitanda. Tole ahita abyuka ava mu buriri asohoka mu cyumba arigendera.
Amilia asigara afashe aho akubiswe urushyi.
.
Amaze kubyibuka amarira agiye gutakara yibuka ko ari imbere y'abanyeshuri arifata. Amasaha y'isomo rye arangiye asohoka mu ishuri. Arimo agenda akubitana na Olvia.
Amilia ati" Olvia ni biki ba Adela basekaga. Ko bandebaga bagaseka ?
Olvia ati" nakifuje ko utamenya ibyo baribarimo guseka ?
Amilia ati" nibiki?
Olvia aramurebaaaaa , amilia afite amatsiko yo kubyumva.
.
Udacikwa na Episode 15
Comments