logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARRY TO UPDATE WOMAN EPISODE 31

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Varu na juliana hashya.
.
.
Created by Chris Nandi Ishimwe.
.
Mugitondo bucyeye, Juliana arakangutse yambaye ubusa, arebye abura Varu mu gitanda, yirebye abona yambaye ubusa maze yifata  mu maso ati" mana yanjye nakoze amahano naryamanye  n'Umugabo wabandi! Ubu natekerezaga iki koko! Ariko se ko numvaga mbishaka kandi na Boss yabishakaga. Juliana umva ko ntakosa wakoze.
.
Akiraho abona Varu agarutse mu cyumba maze ahita yihisha mu mashuka. Varu araseka mase aza imbere y'igitanda amukuraho amashuka. Juliana agira amasoni kuko arabunuje. Yihisha mu maso.
.
Juliana ati" windeba please.
Varu ati" nakubonye kare.
Juliana ati" wikomeza kundeba.
Varu ati" Reka ntabwo uteye ikimwaro mukuba umuntu yakureba. Icyo utazi nuko Ari wowe gitsinagore giteye amabengeza.
.
Juliana aramureba ati" reka amagambo nkayo.
Varu ati" no si amagambo.
Varu aramufata Juliana ati" urashaka iki?
Varu ati" kuva uhari se buriya se hari ikindi nshaka.
.
Julian ati" ubundi wabyutse ryari wahise ujya he ?
Varu ati" narinagiye mu gikoni.
.
Julian arikanga ahita amwegukaho amureba mu maso ati" mana nyagasani ! Byageze aho boss yigira mu gikoni se ! Nukuri mbabarira naryamiriye.
Varu ati" Juliana tuza. Kuki urimo kwibagirwa ko utakiri Umukozi hano.
.
Tuze Canada.  Bo baracyari mu masaha y'ijoro. Roxy ari kuri stage arimo gupeforminga. Avuye kuri stage aza hasi aho Abass ahagaze.
Abass ati" ukoze neza n'ubundi ni wowe uri hejuru.
Roxy ati" ni byiza.
Abass ati" vuba uraza kwigarurira isi!
Roxy araseka ati" phone yanjye irihe.
.
Abass arayimuhereza.
Roxy ati" Ese ntabwo umugabo yampamagaye ?
Abass ati" oya.
Roxy arikanga ati" nyamara hari ikibazo. Ntabwo bijya bibaho ko Umugabo wanjye amara igihe atamvugishije.
Abass ati" Ese sinakubwiye ko yamaze kumenya agacirp kawe.  Wasana yemeye gutuza atagishaka kukubangamira.
.
 Tugaruke mu Rwanda. Juliana na Varu barimo gusangira baseka.
Juliana ati" ibaze Ariko ukuntu ibintu byicuritse. Umukozi yabaye mabuja naho uwari boss aba ariwe uba Umukozi.
Varu araseka ati" byibura nawe nashatse kugufata neza nkuko nawe udahwema kubikora.
Juliana agaseka.
Varu bikamushimisha ati" Uzi! 
Juliana ati" nzi iki?
Varu ati" useka neza Kandi inseko yawe ibeshwa nziza nuko USA imbere muri  wowe.
Juliana ati" noneho mfite ibara ryiza muri njye.
Varu ati" muri wowe hari urumuri ntamwijima ukubamo.
.
Baraseka bakomeza baganira. 
Hanyuma agahe karashira rwose babanye neza muri romance ikomeye cyane.
.
Varu bigera naho atangira kwibagirwa izina Roxy.
Gusa Juliana nubwo abona abanye neza na Varu arabizi neza ko atari umugabo we Kandi ko ibyabaye hagati yabo bishobora kuzateza ikibazo.
Uko baba bameze kose ntabwo ajya apfa kubyirengagiza.
.
Ibihe birisunika.
Juliana abaza Varu ati" iguhe umugore wawe yagarutse bizagenda bite ?
Varu ati" wigira ubwoba ntakizahunduka nakimwe.
Juliana ati" sure !
Varu ati" ya. Roxy ni umugore twabanashijwe  n'amategeko gusa. Ntabwo yigeze aba uwo natekerezaga ko yaba we.
Juliana ati" ariko aragukunda nubwo atabashije kuzuza neza inshingano ze.
Varu arabyumva nawe arabizi ko Umugore we Roxy amukunda nubwo yagiye amunaniza.
.
Igihe gikomeje kwicuma.
Varu ndetse asigaye yumva akunda Juliana birenze cyane.
.
Yicaye muri Saro yibuka igihe kimwe umwe mu bakire amubwira ati" Juliana ameze nka zahabu iri mu byondo. Naho Roxy we amaze nk'amabuye arabagirana nka zahabu Kandi atari zahabu.
Amaze kubyibuka nawe yumva nibyo.
.
Juliana aza iruhande rwe y'ambaye imwe mu makanzu ya Roxy. Varu abona araberewe cyane.
Juliana ati" Reba. Urabona iyi si yambera ra!
Varu araseka ati" umuntu nkawe nta si na itamubera !
Juliana ati" ubwo ushaka kuvuga !
Varu ati" wowe waberwa n'amabara yose bitewe nuko usa n'amazi.
Juliana araseka ati" nsa n'amazi gute ?
Varu ati" burya amazi arera ntakizinga agira..abagore nkawe ni bake mu isi y'abazima.
Juliana ati" Uzi kimwe tuzapfa ni ukonyogeza ntarogeye.
.
Nuko baraseka 
.
Iminsi irisunika. 
Varu aza kureba Juliana ava mu cyumba cye. Asanga yarakiryamye. 
Varu aramureba ati" Ese ubu iri joro kiba n'ubundi tutaraye hamwe ! Harya ngo wiyumvisemo ko Roxy arimo kugaruka 
Juliana ati" yego da! Ntabwo nshaka kuzacana umuriro.
Varu ati" oyaaa siko bizagenda.
.
Juliana aramureba ati" nikaribu Ngaho komeza unsange.
Varu arakomeza araza amusanga mu gitanda cye.
Varu ati" juliana ndashaka kugutuma kuri companye ukajyayo ukankusanyirizayo raporo ukazinzanira hano.
.
Juliana ati" njyewe kuri company.
Varu ati" yego.
.
Bidatinze Juliana aza kuri company akihagera ahura na ba teddy bajya bakunda kumubwira amagambo atari meza.
.
Teddy na Micky bakimubona batangira kumuseka 
Juliana arabareba gusa arikomereza.
Mick avuga cyane ati" nkawe koko bakohereza hano babuze undi batuma.
.
Juliana arabarebaaaa ati" ariko Banza ubwenge muvuga ko mufite buba mu kanwa gusa.!
.
Bumva arabahaye arababwiye. Abandi batambukaga babyumvise baraseka.
Micky na teddy birababaza cyane abakubise ahababaza.
Juliana ati" Niba muvuga ko muri abanyabwenge mwahiriwe njye nkaraburiza nk'aba umukozi wo mu rugo. Mwakabaye mureka ubwibone mukurinda ayo mahirwe mwagize. Kubera ko ahari Iyo muvuga amagambo muba mwibagiwe ko isi ari umubumbe wikaraga Kandi wikaragana n'ubuzima. 
.
Juliana arikomereza aza muri office ya Varu.
Ategereza ko bamuzanira raporo yatumwe na Varu.
.
Mubaje gutanga raporo harimo na teddy.
Teddy ati" ni Wowe se burya waje gufata raporo za boss!
Juliana araseka ati" cyane! Rega wibagiwe nakubwiye isi yikaraga. None umunyabwenge wahiriwe Ari mubaje kumpa raporo mu biganza 
Teddy byaramubabaje sana arayimuhereza ahita agenda.
.
Udacikwa na Episode 32
[1/7, 21:01] ishimwechristian54: MERRY UPDATED WOMAN.
.
Episode 32
.
Twaherutse Teddy ababajwe nuko atunguwe no gusanga Juliana ariwe bariguha raporo.
.
Juliana aramureba araseka 
Teddy ati" ariko nawe wikwishimira mu mwambaro utari uwawe.
Juliana ati" byibuze njyewe nagiriwe ikizere nukomeye mubakomeye.
.
Teddy ati" byakanya se kangana iki mama!
Juliana ati" mpereza ibyo umpereze ugende.
Teddy biramurya maze amuhereza raporo maze aragenda.
.
Juliana nawe amaze gukusanya buri raporo yose arasohoka. Hanze umushoferi wa Varu aramutegereje.
Amufungurira umuryango maze arinjira. Teddy na Micky bareba.
.
Teddy ati" urareba ukuntu kirase muri karuvate kambaye uyu munsi.
Micky ati" ziriya ni inzozi arota.
Teddy ati" boss ni gute yizeye gutuma akantu nkakariya.
Undi mudamu w"umukozi ukoraho bakorana arabumva maze arababaza ati" ese mumifiteho ikibazo ! Ubundi uriya mukobwa ninde ubahabije ubajagaraje gutya.
.
Micky ati" ajagaraza bande ?
Arikomereza.
.
Juliana ageze mu rugo, asanga Varu  yicaye hanze muri garden. 
Varu ati" urakoze cyane.
Julian ati" oyaaa ahubwo wakoze kuntuma.
Varu ati" noneho uzajye ujyayo cyane.
Juliana araseka.
.
Tuze Canada. Roxy na Abass bari mu modoka bavuye gutembera muri umwe mu mujyi yaho. 
.
Roxy ati" umva ejo ngomba gutaha nkumbuye umugabo wanjye 
Abass ati" ese waretse tugasoza akazi.
Roxy ati" sinzi ikibazo gihari Reba iminsi ishize umugabo atamvugisha.
Abass ati" rero ubwo uzahitemo urugo.
Roxy ati" ariko ibaze uko uba uvuga Kandi wowe uba uvugana n'umugore wawe burisengonda.
.
Abass araseka ati" ariko simba nshaka kuvugana nawe.  Nuko aba ampamagara..
.
Roxy ati" umva nasize umugabo urwaye. Hashobora kuba hari ikibazo.
Abass ati" ubwo urumva utaguma inaha ?
Roxy ati" n'ubundi akazi kingenzi karangiye.biriya bisigaye wapi. Ejo nzajya kureba
Umugabo.
.
Abass ati" ok reka Njye gutegura urugendo rusubira mu Rwanda.
.
Tuze mu Rwanda 
.
Juliana na Varu bari mu gikoni bombi. Juliana arimo kwigisha Varu guteka.
Juliana ati" ariko kuva mu bwana bwawe ntanarimwe wigeze ahurira n'isafuriya?
Varu ati" wapi.
Juliana ati" ibaze ! Abakire turabemera ariko tubanenga akantu kamwe. Ko kuba batajya babatoza ubuzima. Ese igihe ubuzima buhindutse simuhurika.
.
Uwo mwanya bumva ukomanga.
Varu ati" ninde waba uje kutuvangira.
Juliana ati" reka njye kureba.
.
Juliana aza kureba afunguye abona ni Naru. 
Naru arinjira.
Naru ati" bite se .
Juliana ati" sawa.
Naru ati" boss se arihe !
.
Ako kanya Varu aba arizanye yambaye itaburiya yo mu gikoni. Naru ahita abona ko Varu na Juliana barikumwe mu gikoni. 
Maze araseka ati" cyakora kbsa. 
Maze akoma amashyi.
.
Varu ati" n'ibiki ra ! Usetse iki ra !
Naru ati" hari icyo mbonye hagati yanyu.
Juliana ati" njyewe na Boss se !
Naru ati" njyewe ifoto yanyu nanayigura. Ahubwo muyimpe.
Varu ati" twebwe turimo guteka.
.
Naru ati" mwembi !
Varu at" yarimo anyigisha.
Juliana ati" reka njye mbi nikomereje 
.
Varu asigarana na Naru muri Saro.
Naru ati" Roxy yigeze aguha ibihe nk'ibyo uyu Mwana aguha. Wenda ntabirenze afite ariko byibura abasha kuguha ibyishimo uwitwa umugore wawe atigeze aguha.
Varu ati" reka nkubwize ukuri. Juliana afite ibyiza birenze. Byabonwa Gusa ntuwabashije kumuha akanya akamwitegereza.
.
Naru ati" nibyo nakubwiraga mbese hose..sinzi ikiba mu bagabo gituma bizera ibice by"abagore babona guse. 
Varu ati" turishuka cyane.
Naru araseka ati" ahaaa noneho wabibona.
Varu ati" Juliana Ari umugore w''umuntu. Uwo muntu yaba atunze byose.
Naru aramureba ati" ariko kuvuga nkaho....
.
Varu ati" yego ibyo ugiye kumbaza nibyo. Uriya mwana afite n'ubundi bwiza bwihariye murl romance . Ntakubeshye byabayeho rimwe ariko ndimo  kumwifuza burikanya.
.
Naru araseka ati" ngwiki !
Varu ati" anafite uko yitwara mugikirwa byihariye kuburyo ariwe ndimo kumva Gusa..
.
Naru araseka cyane .
Juliana agarutse muri Saro asanga barimo kumuvuga ariko ntiyumva Neza ibyo barimo bamuvuga. Abona Naru Gusa aseka atembagara.
.
Next episode 33

Comments