Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
MUNSHUTI S01 Ep15

MUNSHUTI S01 Ep15

Loading verse...

.
duheruka nely yashimuswe na abantu tutaramenya gad avugako agiye kubimenyesha aba police bagenzi be ubundi bakamufasha gushakisha. Eddy we twasize yasinze bikomeye. Ese nely araboneka?
.
inkuru ihibwa kandi ikandikwa na navio kki dable le. Ariko mwibagiwe ko ubufasha bwanyu mbukenera? Mwihagane mudatuma iyi nkuru yogera gutinda rwose simbishaka. Nimero nizazindi waba ukoresha momo cyangwa airter-tigo maney. 0738591153 Cyangwa 0780786300.
.
.
iminsi imaze kuba ine ntagakuru ka nely twumva bisa nkaho ibintu byahindutse. Nanubu turakibaza ngo yaba arihe? Yaba yarabaye iki?
eddy we na nubu arakibaza aho umukunzi we w'uburanga buhebuje umwali wuje ineza ,nyampinga mubakobwa, munezero w'umutima we ahantu yaba ari isi yamwikaragiyeho.
kandi disi burya ngo ntamuntu utagira umwishima heju. Uko eddy ababaye niko biju na liky bagira bati: arabeshya kakazi bamuhaye ntamashuri karamunarira dore ko ntuwakamugiriye inama adahari.
liky nawe akungamo ati: nibananirwe vuba mbe aritwe tuyobora.
ndaje nereke bossi ko yibeshye. Yashyizeho nely aramuteguha ariyahura. ashyiraho eddy utazi gusoma no kwandika none nawe akazi kamunaniye.
biju nawe akarenzaho agaseko akishima cyane.
.
.
naho disi uko bo bishimye buriya ntihabura abandi bababaye.
gad na mugenzi we yvan birirwa bazeguruka umugi bashakisha uwaba yarabonye nely.
mama gad nawe ahari ntasiba kurira ikiniga na agahinda birinda kumwica arinako afata kanya akajya imbere y'imana ariko amarira agwa akagira ati: mana koko ibi nigute wakwemera ko bibaho? Nagize kubura ikibondo cyange eddy, none koko utumye mbura nuwo wari waramaye ngo amoze amarira?.
.
aho gad na yvan bari bazegurukaga umujye bukana biriraho nta amazi nta kurya nta kuruhuka bwakwira bagataha bagasanga eddy yavuye kukazi akiyahuza inzoga bakamufata bakamutahana nabo bakajya kuruhuka.
mama gad we akarara ahagaze papa gad akamwegera ati: ubuse wowe uzaza wirirwa uri kugenda nunabona akanya nturuhuke ubwo ntibizakugiraho igaruka koko?
mama gad agasubizanya agahinda ati: ariko ko ndeba uba wigira nkaho nely atakubabaje?
papa gad ati: none ndire nibwo mubona nzeguruke hirya no hino mvuza induru nibwo aboneka?
mama gad akarira akabura icyo arenzaho agahaguruka akumvira umugabo we akajya kuryama.
.
.
kurundi ruhande kandi eddy nawe aharyamye yanasinze akivugisha ati: nely mukunze, nely mwamikazi wange ndagukumbuye nzamara amajoro agana ate nkutegereje nirirwa mbugabuga bwakwira nkiyahuza inzoga ngo ndebeko naruhuka. Ugiye ari wowe byirigiro naripfite byumuryango wange . Ubuse ndacyabonye umuryango Wange koko? Ndakwiginze niba unyuma ngwino nange untware twibanire aho uri.
.
kamanze na yvan babyumva bakabyuka bakajya kumwihanganisha ariko bikaga akarara asakuza ahamagara nely bukarinda bucya.
.
.
sasa bwarakeye. Baratwereka hari imodoka yatambukaga mumugi irimo abagabo batatu inyuma kunzugi yanditseho ati: T.C.I.R Ltd >> transeform ciment In rock Ltd.
umugabo utwaye iyo modoka ati: boss, bisa nkaho ryasoko turi hafi kurigeraho.
uwo mu boss ati: Rekera aho silive, narakubwiye ngo ujye unyita izina ryanjye.
silive ati: umbabarire nyandwi.
[umu boss izina rye ni nyandwi]
nyandwi ati: silive, urabona uruganda rwa franc ukunu rumaze kuducaho, reba mumugi kuri buri duka hari icyirango cya R.A.M.T Kuki twebwe tutabikora.
silive ati: ubwose jado ushinzwe kwamamaza uruganda ntakumva.
jado ati: nyandwi rero, ndaza kugerageza mvugane nabacuruze ariko nyeneye ubufasha bwa eric, kuko kwamamaza bijyana na marketing.
eric ati: ndaza kugufasha ntakibazo.
.
kumbi imodoka yakomeje kugenda gake igeze kumarembo yuruganda Rwa R.A.M.T babona eddy yinjira.
silive ati: nyandwi dore wamusore twakubwiraga.
nyandwi ati: muhagarare gato mumanure ikirahure murebe neza.
silive arahagarara eric amanura ikirahure nyandwi aramwitegereza ati: uriya musore ntabwo yashobora marketing.
silive ati: rero niwe uyishinzwe muri R.A.M.T.
bakiganira kuri eddy ,biju na liky na bo binjira muma rembo yuruganda.
nyandwi ati: aba bo nibande?
jado ati: uwo mukobwa yitwa biju niwe manager wibikorwa byuruganda.
nyandwi ati: umusore se?
eric ati: umusore Yitwa liky niwe manager ushinzwe abakozi ni imishahara.
nyandwi ati: harya wamusore wambere yitwa eddy, ngo ashinzwe marketing?
silive ati: cyane bossi.
nyandwi ati: okey, tugende noneho.
.
.
wakwibaza uti kuki nyandwi ashishikajwe no kumenya abakozi ba R.A.M.T ? Byose biraza gusobanuka.
.
.
sasa twiyizira kurundi ruhande mukaresitora ,hari umukobwa mwiza uri gufata ifuguro na telephone ye imbere akiri kurya kuri television hanyuraho amakuru avuga ati: Nely akaba na C.E.O Wuruganda rwa R.A.M.T . Akomeje kuburirwa iregero iminsi imaze kuba itanu yarabuze na nubu nawe uzi aho aherereye . Police nayo ikomeje gushakisha.
.
umukobwa amaze kubyumva afata telephone arahamagara ati: umva cloude, wa mukobwa twiganye uramwibuka?
cloude ati: uwuhe keza?
keza ati: wa mukobwa nely ntabwo umwibuka?
cloude ati: nely?
keza ati: yego umwe wakwicaraga imbere.
cloude ati: eeeeh! Wa mukobwa mwiza cyane?
keza ati: yego umwe washatse gutereta akagukatira.
cloude ati: ndamwibuka.
keza ati: sha ngo hashize iminsi itanu aburiwe iregero kandi sha yaramaze kuba c.e.o wuruganda rwa r.a.m.t.
cloude ati: yoooh! Ndababaye disi.
keza ati: sha nuzi nge. Ejo bundi nari kuzajya kuhaka akazi wenda yari kuzashyiramo imiyaga kuko twiganye.
cloude ati: ngaho umva kweri, ndaje nange ndebeko namusegera wenda tuzajyane.
.
.
tuvuye kurabo tugaruke kurundi ruhande , kuruganda eddy yatagiye akazi noneho ntabyo kujenjeka agakora kandi yishimye arikumwe na bosco ari nako baganira.
eddy ati: ikigaragara aha kwisoko hakenerwa sima buriya uruganda rwacu rukoze Sima twakwigarurira imitima yabakiriya na baraguzi bakiyogera.
bosco ati: byari byo ariko hano mumugi hari urundi ruganda rukora sima twaba tugiye guhangana mo.
eddy amara akanya atekereza ati: ariko nitwe twamamaye kurenza urwo. Bivuze ko turamutse dukoze sima abacuruzi benshi baragura izacu kuko aritwe abaturage bazi.
bosco ati: icyo ni igitekerezo kizima.
eddy ati: byandike ariko ubishyire muri copy nyinshi turaza kubigeza kuri bossi.
bosco ati: aha dutekereje neza.
.
.
sasa kurundi ruhande yamodoka y'ururuganda rwa t.c.i.r ltd araho yaparitse hasa nkaho hari ikizu gishaje basohokamo.
silive ati: naha ari............
...............
.......................loading episode...16
.
ese ninde uraho?
yaba ari nely ra?
igitekerezo cya eddy ukibonye ute?
wi hangane kubwo amazina mashya ari kuzamo byose bizasobanuka.
ntuzacikwe na agakurikira kandi ko nyeneye inkuga yawe rwose ntimutume iyi nkururo yogera igahagarara
.
|:::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::::|

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane