logo

NEW TALENTS

Stories Group

IKINYOMA CYUBAKA URUGO - Part 1

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
" Nabanye n'umugabo wanjye imyaka 10 yose anshinja kutabyara nyuma nza kumenya ukuri."
.
Nitwa Mutesi, ndi umugore ariko nanone ushaka wanyita umukobwa. Maze imyaka 10 mbana n'umugabo wanjye Ndayisenga ariko ntamwana twabyaranye, yewe ntaniyo yanteye ngo ivemo. Mabukwe n'umugabo wanjye buri munsi bambwira amagambo akomeretsa ko ndi ingumba, ko naje guca umuryango wabo kuko ntabaha umwuzukuru. Burigihe mora mumavuriro atandukanye, nshaka umuti, watuma nanjye nitwa umubyeyi nkabandi.

Imiti narazaga nkanywa, ariko bikanga, rimwe rero nza kumara hafi iminsi 5 yose nekereza kubyo nakora ngo basi umuryango wabandi nkuhe amahoro. Nibwo naje gufata ikemezo, ariko numva nkwiye kubohokera umugabo wanjye akajya gushaka umwana hanze.

Nibwo naje kumugogera, kumugoroba turi kumeza,

Nti:" njye ndabirambiwe rwose."

Ndayisenga aranyitegereza ati:" urambiwe kurya se?"

Njye nti: "ndambiwe kubaho ndi ikibazo mu muryango wanyu."

Ndayisenga araseka ati:" Kuba utabyara rero urumva hari ikintu wenda kubikora ho? Mute ukwiye kwiyakira ukabaho uko, nubundi ndacyagukunda, nku mugore wambere nakunze mubuzima bwanjye. Kukubona hafi yanjye, nkubona nkuwagaciro gakomeye cyane. Kuba rero uri ingumba, ntibyagakwiye kugutera ikibazo."

Mana yanjye! Noneho kunyita ingumba, birambabaza cyane. Ndayisenga rwose tugikundana, yanyitaga umwamikazi, ururabo yihumuriza akumva atuje, buri munsi yanyitaga amazina atandukanye nkabikunda.

Jya nibuka tukimenyana, umunsi wambere anyaka nimero za telephone,  nari umukobwa utuje, ndetse ndi mwiza kuburyo ntashidikanyako nabyo biri mubyamukuruye ngo akore ibishoboka byose ngo agire umugore we.

Rimwe yigize kubwira ati:" maze imyaka myinshi nzenguruka igihugu, ariko kuva nabaho, sinigize mbona umukobwa mwiza nkawe. Imana yakuremye uri umwe, iguha ubwiza iragutaka, none amaso yanjye yenda gutakara kubera kukurangarira."

Njye nti:" wikabya, ndi ikirenwa nkabandi bantu."

Maze akamwenyura ati:" ntabwo uri ikirenwa muntu, ahubwo uri umumarayika wanjye ahari wamanukiye ngo anezeze amaso n'umutima wanjye."
.
.
Ndayisenga amaze kuvuga atyo, umutima wanjye waratuje ariko amagambo ye aranyibagiza. Nari nateguye kumusaba ko dutandukana kugira ngo we ashake uko  yabyara, umwana hanze, Nyamara uburyo yambwiragamo amagambo y'urukundo bwatumye uwo mwanzuro unyura kure y'umutima wanjye. Naracecetse, ndeba mu maso ye ngerageza kumenya niba atari ukubeshya aryarya. Ndayisenga yahise afata ukuboko kwanjye, aragukomeza ambwira n'ijwi rituje cyane. Ati: "Mute, imyaka icumi yose ntabwo ari mike ku bantu babanye bakundana., Nubwo tutabyaye, hari byinshi twubatse kandi sinshaka kubitakaza. Nta muntu nshaka gusimbuza wowe mu buzima bwanjye, nshaka cyane cyane wowe." 


Ayo magambo yarandenze, amarira atangira kunsanga mu maso nkumva mbuze imbaraga zo kuyahanagura. Naramurebye, ntekereza ku myaka yose twamaranye dushaka umwana twembi. Hari ibyo nari ntangiye kwibagirwa kubera igitutu cy'umuryango we. Nari nibagiwe ko umugabo wanjye ubwe atigeze ansaba kumusbyarira  umwana. Nari nibagiwe ibihe byose yanyirirwagaho nijoro nabuze amahoro anyihanganisha, ambwira ko ntakwiye kubitakazaho imbaraga zanjye mbitekerezaho. Icyo gihe numvise nshaka kumubwira ikintu ntari narigeze mubwira.

 Naramubajije nti: "Ndayise, bundi wowe wigeze ujya kwa muganga kwisuzumisha na rimwe?"

 Yahise aceceka, areba hasi nk'umuntu wari ubonye ikibazo atari yiteguye. 

Ndamubwira nti: "Ntabwo mbikubajije kugira ngo ngushinje amakosa. Ndashaka kumenya niba warigeze wisuzumisha  mbere yo gufata imyanzuro yo kuvuga ko ari njye utabyara."

Ndayisenga yahise ahaguruka, ajya mu cyumba adasubije. Nyuma y'iminota mike agaruka afite agasanduku gato kuzuye impapuro. Yarafunguye, atangira kuzishyira imbere yanjye buhoro. Nabonye impapuro z'ibitaro bitandukanye, ariko sinahise menya icyo zivuze. Yambwiye ko izo mpapuro yazihishe imyaka myinshi kubera ubwoba. 

Naramubajije nti: "Ubwoba bw'iki kandi wari ukwiye kumbwira ukuri uzi?" 

Yicaye iruhande rwanjye, afata urupapuro rumwe arushyira ku meza. Ati: "Mute, hari ibanga nagize ibanga imyaka icumi ntinya kukubwira." 

Umubiri wanjye wahise ukonja, numva umutima utera cyane  nk'uwo umuntu wiruka. Naramubajije nti: "Ni irihe banga wampishe igihe cyose tubanye?" 

Ndayisenga yacecetse igihe kinini, maze amarira atangira kumuzenga mu maso. Ati: "Ni njye ufite ikibazo cyo kutabyara, ntabwo ari wowe." 


Nahise nikanga. Natekereje ko ahari numvise nabi, mpita musaba gusubiramo. 

Ati: "Nagiye kwa muganga mbere y'ubukwe, bansanga mfite ikibazo gikomeye. Nabwiwe ko amahirwe yo gutera umugore inda yari make cyane. Natinye kubikubwira kuko nari nzi ko ushobora kunyanga. Nafashe umwanzuro wo kubigira ibanga, niringira ko umunsi umwe ibintu bizahinduka wenda nkabasha gutera inda." 

Nararize, ariko amarira yanjye ntiyari ayo kubabara gusa. Yari ayo kwibuka imyaka icumi yose namaze nishinja icyaha ntacyo nari mfite. Nibutse imiti nanyweye, amavuriro nagendagamo n'amafaranga natakaje. Nibutse amagambo ya mabukwe yangize umuntu mubi imbere y'abaturanyi. Nibutse uko rimwe na rimwe naryamaga ndeba igisenge ntazi impamvu nkiriho ku isi. Ariko icyo gihe ikibazo cyanjye cyari cyahindutse burundu. Ntabwo nari nkiri umugore ushaka kumenya impamvu atabyara. Nari umugore wari umaze kumenya ko yakorewe akarengane n'umuntu wamwizeraga. Narebye Ndayisenga ndamubaza nti: "None se kuki wanyemereye kubabara iyi imyaka yose?"

Yarampobeye, ariko sinahise musubiza urukundo nkurwo yarazanye, nahise musunika. Naramubwiye nti: "Warankundaga kandi irankunda, ariko wanyemereye kwangwa n'abantu bawe kubera ibanga ryawe." 

Yahise yunama, yemera ko ibyo yakoze byose bitari bikwiye. Ati: "Nabikoze nabi Mute, kandi nta kintu kindi nabikoreraga, nabikoraga kugira ngo ndinde imyaka yose tubanye."

Icyo gihe nahise numva ko ukuri kutaje kunsenya, ahubwo kwaje kunkura ku munyururu nari mazemo imyaka. Nariyumviriye, maze ndamuhobera cyane, birangira tugiye kuryama.

Bukeye bwaho, Ndayisenga yafashe umwanzuro wo kubwira nyina byose. Twagiye iwe dusanga yicaye mu ruganiriro ashyira imyenda ku murongo. Ndayisenga amubwiye ko imyaka icumi yose yanyise ingumba ari amakosa akomeye yakoraga. Mabukwe yaracecetse, areba umuhungu we atungurwa n'amagambo yumvise. Ati: "Urashaka kuvuga ko ikibazo cyari icyawe kuva kera?" 

Ndayisenga aramusubiza ati: "Yego, kandi Mutesi yabimenye none nawe." 

Uwo mugore yahise atangira kurira, ansaba imbabazi ntacyo yongera kuvuga. Yambwiye ko yari yarashutswe n'umuhungu we igihe yamubwiraga ko ntabyara. Sinigeze nishimira kumva ko ikibazo cyari icya Ndayisenga. Ahubwo nashimiye ko ukuri kwari gutangiye gusubiza agaciro kanjye kumurongo. Nyuma y'iminsi mike twongeye gusubira kwa muganga twembi. Uwo muganga yadusobanuriye ko ikibazo cyo kutabyara gishobora kugira impamvu zitandukanye. Yatubwiye ko ntakwiye kongera kwishinja ibintu ntategeka. Ndayisenga nawe yasabwe gukomeza gukurikiranwa no kubahiriza inama z'abaganga. Icyo gihe twembi twamenya ko urugo rutagomba kubakwa n'amagambo y'abandi.

 Twamenye ko kubura umwana bitagomba guhinduka intwaro yo gucira umuntu urubanza. Imyaka icumi yari yaranyuze pe, ariko ubuzima bwacu bwari bugifite urubanza kubatubonaga. Ndayisenga yasabye ko twatangira bundi bushya, tukubaka urugo rushingiye ku kuri. Narabyemeye, ariko namusabye ikintu kimwe cy'ingenzi cyane. Naramubwiye nti: "Sinshaka kongera kubaho dufitanye  ibanga hagati yacu."

 Ati: "Nanjye sinzongera kuguhisha ukuri na rimwe mu buzima bwanjye."

Kuva uwo munsi, amagambo y'ingumba ntiyongeye kumvikana mu rugo rwacu. Twatangiye gusana imitima yacu nk'abantu bari bamaze igihe kinini bakomeretse. Sinzi niba tuzabyara umwana cyangwa niba tutazabyara. Ariko ubu nzi neza ko agaciro kanjye katigeze gashingira ku mwana. Yego kubyara ni byiza, ariko nanone bibaye bitabayeho, sibikwiye kudusenyera urugo. Dukundana nta mwana twari dufite, urukundo rubaye rushingira ku mwana, mbere yo gukundana mwajya mubanza mu kabyara. Umwana atangwa n' Imana, rero igihe atabonetse murimwe ntanumwe ukwiye kwishinja amakosa. Ndayisenga nawe yamenye ko urukundo rutagomba kurindwa n'ikinyoma. Nyuma y'imyaka icumi, ukuri kwari kubabaje ariko kudukiza urwango. Icyo gihe nibwo nasobanukiwe izina ry'inkuru y'ubuzima bwacu. Ikinyoma cyari cyaratwangije, ariko ukuri kwaje kongera kubaka urugo rwacu. 


Ndayisenga buri kwezi ajya kwamuganga, kureba ko ubuzima bwe buhagaze, gusa ikizere cyo kubyara kiracyari gicye. Gusa ntacyo bibwiye, icyambere ni uko ndi mu muryango unkunze.

IHEREZO

Abantu barihangana, wowe uri Mutesi ukaza kumenya ko ibyo bagushinjaga ko utabyara biri kumugabo wawe wari muba kwita ingumba, wamubabarira mugakomeza kubana? Bundi se wabasha kubana n'umugabo utabyara? Tubwire mubitekerezo uko wowe ubyumva. Iki cyari igice cyambere kiyi nkuru, nihaboneka icyakabiri nzakibaha.
📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments