logo

NEW TALENTS

Stories Group

FROM ZERO S01 Ep 7

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 7
.
Duheruka Fabien ababazwa nuko abonye Clemance ashinyagurira Crea ibyo aba amukorera byose.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Doctor Fabien byaramubabaje cyane arebana na Clemance amaso kumaso maze arasohhoka agenda ababaye.
Clemance we asigara aseka nkuwishimiye akazi ke akora. Amaze kumutera make up. Kandi ubwo Crea aba asinziriye ari muri coma. Gusa imbere muri we aba ameze nkugihari. Clemance arongera aramuryamisha.
Aravuga ati" Ngaho President ryama. Uruhuke nezaaaa sibyo! 
.
Aramunnyega araseka ati" President nyabaki. Ubundi wa kagore we wowe warigutegeke ikihe Gihugu.
.
Kurundi ruhande Docto Fabien.arimo gutambuka muri korodoro zaho kwa Muganga ababaye cyane.
Atambuka kuri reception aca kuri Litta Umkobwa wa Fame akaba ari nawe muyobozi mukuru w'ibitaro.
Litta abona Doctor amutambutseho asa nutameze neza. Aramuhamagara ariko abona nabwo Doctor Fabien amwitayeho. Amwibazaho ariko ntiyabitindaho.
.
Doctor Fabien aza hanze aricara hanze ahantu akunda kwiyicarira. Yibuka ibyo yabonye. Yibuka n'igihe President wa Sena na President wintekoshingamategeko baje gusura Crea , Presdent Paru akabangira yifashishije Fabien. Maze Fabien akaza akabeshya ko umurwayi atari muri condition zo kuba yasurwa.
Amaze kubyibuka byoseeee, aribaza ati" koko ubu ni Doctor nyabaki.
.
Kurundi rugande mu rugo kwa Rome mu cyaro. Azaniye gashiki ke Sophie igikoma. Aramuhoreza. Ari nako amuganiriza anamusetsa.
Sophie ati" Rome niwongere kunywera igikoma nka cyera.
Rome araseka ati" Humur nyizera ubu ntabwo nabikora.
Sophie ati" ariko uribuka ukuntu cyera turi abana. Wambeshyaga ngo urimo kumporeza kandi urimo kucyinywera.
Bagaseka.
Soohie ati" Maze ukamveshya sha ngo ipusi igitwaye.
Rome ati" ariko ipusi yabaga igitwaye.
Sophie arasek ati" Hoshi genda.
Rome ati" ariko ubu wigira ikibazo ntabyo nkora.
.
Amaze kumuhoreza , aza kugitanda aramufata aramwegura amwicazaneza maze aramuhereza. Undi nawe atangira kunywa.
Sophie ati" Ejo chr wawe yaje hano agushaka. 
Rome ati" Nadia yaje hano ?
Sophie ati" yego. Yariyaguhamagaye cyane arakubura kuri telephone.  
Rome ati" ahari ubu najya kumureba.
Sophie ati" rwose genda umurebe.
Rome ati" Uze gukomeza umererwe neza. Ndagaruka vuva ntabwo ntinda.
Sophie ati" yego.
.
Rome ava mu rugo agenda yiruka ajya kureba umukunzi. 
.
Tuze mu rugo kwa President.
Lessy arimo kwikatisa ahantu hatandukanye aho mu rugo kwa President. Uko arimo akata , Sifa ukuriye abakozi basanzwe baho mu rugo arimo kumureba amukurikiza amaso. Bisa nkaho atamwishiniye habe na gato.
Uko amureba arivugisha imbere muri we ati" Harya ngo urashaka kuzaba first lady ? Imana yo mwijuru ntabwo izigera ituma bibaho.
.
Lessy uko yagakaze aragaruka agera imbere ya Sifa ahagarara imbere ye aramureba bararebana.
Lessy ati" Ariko bite ko bjya mbona wagira ngo ntabwo unyishimiye ?
Sifa ati" Kubera iki ntakwishimirs?
Lessy araseka ati"  amaso nkubonana anyereka byinshi.  Gusa ubaye umuhanga wamenya Kabuja wanyawe ukwiye guceza.
Sifa ati" Ibyo ndabizi. Kandi nanjye nkurikira ingoma igezweho. 
Lessy araseka maze arikomereza.
.
Tigaruke kuri Rome ageze mu rugo kwa Nadia. Yinjiye mu nzu asanga Nadia arikumw nundi musore ndetse bafatanye ukuntu.
Rome ahita asihoka hanze atavuze kandi ababaye cyane. Nadia araza amusanga hanze 
.
Rome ati" Uriya musore ninde ?
Nadia ati" Rome  ni chr wanjye mushya.
Rome agwa mu kantu aratangara ati" Reka ubugoryi.
Nadia ati" Ahubwo gutandukana nawe nibwo ndaba mvuye mu bugoryi. 
Romw arumirwa.
.
Nadia ati" Rome umbabarire naje gutekereza neza mbona ntabwo nkwiye gukomezanya n'umusore uraho gusa udafite ejo hazaza.
Rome birmaubabaza cyane ati" Uri mana se kuburyo wabonye ntahazaza mfite?
Nadia aramuseka ati" Ariko irebe ku myaka 28 umaze kugira ariko ukaba ntacyo ufite urageraho.  Kandi ntanikigragaza ko hari icyo uteganya kuzageraho wowe. Rero sinakwangiza ubuzima bwanjye kuri wowe rwose.
Rome amurebana akababaro ati" Nadia reka nkubaze.
Nadia ati" mbaza.
Rome ati" urukundo rwawe rwarirushingiye kuhazaza naba mfite?
Nadia ati" Oya. Ariko se gukundana nawe ntacyerekezo mubuzima ufite byo byaba bimaze iki? Ese mbaye ndi uwo kuzabana nawe twabana gute ? Twabana hehe ? Wantungisha iki? 
Rome arabyumva ababaye cyane aramubwira ati" Nadia ukoze ikosa ryo gutuma igihe kigutera kunshiraho iteka. Ariko ahazaza hanjye utabona hazaboneka.
.
Nadia aramuseka.
Rome ati" Ese uriya musore we ahazaza ge urahazi ?
Nadia ati" Yego.  We byibura aho afite amaze kugera. Rome ibyanjye nawe reka birangirire hano.  Kandi mbaye umukobwa mwiza ukubwije ukuri. Nejo naje iwanyu aribyo nje kukubwira.
.
Rome aramureba cyane mu maso ariko ababaye bikomeye ariko afata umutima we. Aramubwira ati" Imana Ishimwe. Kandi nkwifurije ubuzima bushya.
.
Umusore maze arigendera. Undi asigara yibaza impamvu avuze ngo Imana Ishimwe. Akomeza kwibaza ati" Ese nuko nawe yabishakaga ko dutandukana.
.
Udacikwa na Episode 8

Comments