logo

NEW TALENTS

Stories Group

WHAT IS FAMILY EPISODE 16

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
WHAT  IS FAMILY ?
.
Episode 16.
.
Twaherutse  Ruger agabanyije umuvuduko   kugira   ngo arebe uwo muntu Bona yaba abonye usa n’Umugore we.
.
Story by Chris  Nandi Ishimwe.
.
Ruger  yagabanyije akavuduko barimo kugenda      gake.
Ruger ati” Nonese barihe??
Bona ati” Twaritaumaze kubaha intera. Ariko  bari hano hafi.
Ruger ati” Reka  turebe  uwo mukobwa unshishikaje.
.
Bona arimo gucunga arebera muri reterevizere  ngo arebe ko yongera kubona imodoka yabo, ariko  ntayo abona.
Ruger ati” Mwana wabona  tugiye gutinda muri ibi  tukaza  kugaruka dutinze.
.
Bona ati”  N’ubundi wagabanyije reka  turebe.
.
Ako kanya aba abonye imodoka yabo.
Bona ati “ Ngaho itegure umurebe neza   imodoka yabo ndayibonye iraje.
Ruger ati”Reka  nongere ngabanye  akavuduko.
.
Arongera aragabanya.
.
Ba Landy nabo barimo kuza  ntibazi ko imbere yabo hari  Ruger ugiye kubona Umugore we kandi yaramaze kumubeshya ko ari mu rugo.
.
Landy  areba ikibero cya Liana  aggifataho. Liana aramureba araseka.
Liana ati”Ariko banza ukunda ikibero cyanjye??
Landy ati”Ubuse  navuga ko ntaboa n’ijambo nabivugamo neza.
Liana  araseka ati” Nzabikwihere  burundu.
Landy ati” Hari uwo wabihariye sha. Ayo mahirwe ni amwe  taboneka.
Liana araseka ati”Ongera  ahubwo  ucurange uturirimbo twiza.
.
Landy ati”Ariko umva  ukuntu  uba utarutse ingingo.
Liana ati”Wapi  chou ntabwo mbitarutse  chou.
.
Liana   akora kuri Radio y’imodoka maze arongera aracuranga.
.
Ruger ati” Nonese barihe.
Bona arongera areba inyuma ati”Nabo ndaboa bagenda gake.
Ruger ati” Reka  twigendere.
Bonaati” Reka ariko dushire   amatsiko.
.
 Bona abona bagiye  kubageraho   harabura gato  cyane  , maze areba imbere.   Uwo mwanya hari indi modoka     ijemo ijya hagati yabo, 
Bona ati” iki kimodoka se kijemo hagati  kandi….
.
Icyo kimodoka kiba karabadepashije  , Bona   yongeye kureba  inyuma abona imodoka bashakaga kureba  yahise  ikata ifata  undi muganda.
Bona ati”Igihe  cyacu turagitakaje.
Ruger ati” Bigenze  gute??
Bona ati” Bahise bafata undi muhanda.
Ruger ati”Narinakubwiye.
Bona araseka ati”   nawe washakaga  kureba uwo muntu.
.
Ruger arongera akandagira imodoka.
Ruger ati”Umugore wanye asa ukwe ntawe basa.
Bona araseka ati”Ubwo niba ntawundi basa  asa ukwe wenyine mu isi ubwo yaba ariwe mbonye  rero.
.
Ruger ati”Oya siwe. Kuko  ntakuntu aba ageze inaha.
.
Kurundi ruhande  Landy na  Liana bageze  ahantu heza hatangaje bari baje. Ni ahantu heza nyaburanga  hari  ibintu  biri natural  byinshi bitandukanye.  Ni  ahantu baza bakaruhukira. Bakambara  bya kera  maze bakajya ku ndogobe  no kumafarashi  bakazenguruka. Abandi bagakina  imikino itandukanye ya  cyera.
.
Ahandi hari agace keza kinyamanswa usanga abantu bakina nazo. Ahandi ni agace  abantu baza  kuroberamo biruhura. Mbese hari ibyiza bitandukanye. Hubatse utuzu  dutandukanye tw’abakundana.
.
 Liana yishimira aho  hantu.
Liana ati” Hararenze   cyane.
Landy ati”Nari nakubwiye. Wigeze  ugera ahantu nkaha  mbere hose??
Liana ati” Mpajyanwe nande se??
Landy ati”Umugabo wawe  akujyana he??
.
Liana ati” Yaba anjyana he  se  ntakintu afite. Ariko nzakora  cyane nzajya niha burikimwe.
Landy aramureba  cyane.
.
Barimo batambuka aho banyura mu gake  karimo  abasore benshi barimo kunywa amayoga bakina  imikino  itandukanye, bareba  uko    Liana yambaye maze baramungarira  cyane.
Umwe muri abo basore  aramusifura, Liana arabareba.
Uwo musore ati” Naguha angahe ariko ukamarana nanjye   uyu munsi wose.
.
Landy  yumvise ayo magambo yuwo musore agira umujinya   agiye  kujya gushwana nawe Liana aramufata aramubuza.
Landy ati” Nta  muntu nakwemerera ko akubahuka.
.
Barikomereza   baza   mu  gace  kamafarashi.
Landy ati”Wigeze  ugenda  kufarashi,ubu ugiye kumva umunyenga wayo. Tubanze  tujye kwambara.
.
Nabo bajya kwambara imyenda  ya cyera.
.
Ruger na   Bona  nabo bagiye   kugera  iburasirazuba.
.
Landy ajya mu gace kambarirwamo n’abagabo, Liana  nawe ajya mu gace kambarirwamo  n’abagore.
Bose bamaze kwambara baragaruka.  Landy yitegereza    Liana   cyaneeeeeee. Liana nawe akamwiyereka.
Landy ati” Cyakora uri umgore w’agatangaza nuko utari mu maboko mazima  akwiriye  umuntu nkawe.
Liana ati”Nyine aho ndi nuko ariho nisanze.
Landy ati” Ariko ubishaka wanahindura page y’ubuzima.
.
Liana  ati” Nizera  ko hari ikizahinduka.
.
Landy amufata akaboko baragenda  baza ku mafarashi.  
Liana ati”   Landy   ibi  simbizi   rwose.
Landy ati’Wigira  ikibazo biroroshye.
Lianaati” Wapi nagwa hasi.
.
Landy ati”Ubwo reka tujyane  kuri imwe.
.
Nuko Landy aramuterura amwicaza  kufarashi maze nawe arayurira.
Landyati”Mfata  mu nda rero nkwereke.
.
Liana amufata mu nda.
Landy ati” Ibiganza by’umugisha sha.
Liana araseka.
.
Btangira  kuzenguruka  kwifarashi.
.
Amasaha arashira andi araza. Bajya mu bitandukanye barishimisha  bihagije.
.
Tuze  kurundi ruhande mu rugo Mally na Dona   barakangutse  bisanga mu rugo bonyine.  Cyakora  hashize akanya Kaka wabo witwa  Domina   aba araje. Baramuhobera .
Mollyati” Kaka urakoze kuza twaritugukumbuye.
Domana ati’Nanjye narimbakumbuye none nje kubareba.
Mally aramufata ati”Kaka  ntabwo uzagendaz ntabwo uzava hano.
.
Domina araicara  ati’Nonese mama wanyu na  Papa  wanyu barihe??
Molly ati”Ntabwo tuze aho   bari.
 Domina ati” Ubu muri hano mwenyine??
Mally ati’Yego.
Domina ati “Ngaho mujye gufata  igikoma munywe.
Dona ati”Ntagikoma  gihari.
Domina ati” Ntacyo??
.
Kurundi ruhande  Landy na Liana barishimanye. Bishimanye bihagije wagira ngo Liana rwose si umugore w’Umugabo.
.
Amasaha arakura umugoroba uragera.
Ruger na  Bona nabo barimo kuva iburasirazuba barimo  kugaruka.
.
Landy na Liana  igihe kigeze nabo bava  aho baragaruka. Liana mbere yuko agaruka mu rugo abanza   kunyura  kwa  Landy.  Landy ahitaategura agakawa banywa.
.
Landyati’Wakoze  kumpa uyu mwanya nubwo  hari hajemo kidobya.
Liana ati”  Landy  umugabo wanjjye niwe urimo kwita kidobya.
Landy araseka ati” Ariko nanjye naba Umugabo wawe.
.
Liana  aba nkaho aguye mu kantu!
Landy ati”Wikanura amaso, njyewe buri icyo mba  mvuga cyose  mba nkoemeje.
Liana ati”  Sinzi uko nabyizera.
Landy ati”  Ntanakimwe  mvuga ngo wizere. Ahubwo njyewe mvuga  mpamya neza ibya  marangamutima yanjye.
Liana  akumva ayo magambo ya Landy  arimo  kumujyana ahantu.
.
Landy areba kuminwa ya Liana ati”Iyo minwa yawe kandi itangiye ikwica intekerezo zanjye  muri aka kanya. Ese nagusaba akantu kamwe muri aka kanya.
Liana ati”Bibaye atari umubiri wanjye byaba ari sawa.
Landy ati”Singiye guhakana ko atari umubiri wawe.
Liana ati”Ngaho mwbira gato ushaka kuri wo.
Landy ati’Mpa iminwa yawe.
.
Liana aramurebaaaaaaa .
Landy ati”Ko utavuga.
Liana ati”Navuze.
Landy ahita amwataka ati”Guceceka kwawe menye  icyo gusobanuye.
.
Barasomana.  Basomana bagera kure.
.
Ruger nmawe ageze mu rugo atahanye ubwuzu aje kureba Umugore ngo bacumburire aho bari bageze.
Ageze mu rugo asanga nyirabukwe yaje kubasura. Ruger aramusuhuza  cyane.
Ruger ati”  Mama waje ryari??
Domina ati”Naje kare.
Ruger ati’Ni karibu  rwose twari tugukumbuye.
.
Mallyati” Papa  kuki mwagiye mutavuze.
Ruger ati”Njyewe narinagiye mu kazi cher!  Ariko mama wanyu yarahari.
Donaati”Na mama ntawe.
Ruger ati”Yagiye se??
Dona  ati’”Yego.
.
Ruger yibaza aho  Liana yaba  yahise ajya.   Maze  ubushake   yaratahanye  buhita bugwa   ntiyaba agikomeje mu cyumba aguma aho muri Saro.
Ruger ati”Mama   twaritugukumbuye hano.  Nizere ko waje  uziye rimwe.
Domina araseka ati Yego.
.
Ruger areba   Mallya na  Dona ati” Mbatekereke iki mushaka kurya??
Bramubwira maze ajya mu gikoni.  Arateka arahisha , bararya. Maze bategereza ko Liana ataha.  Hafi saa sita z’ijoro babona   Liana  aratashye. Mama Liana abonye uko Liana yambaye agwa mu kantu!
Domina ati”  Usigaye wambara ute??
Liana ati” Mama  uko nambaye harimo ikihe kibazo??
.
Ruger  nawe arareba.
Liana ati” Mama wowe nikaribu  naho uko nambaye n’ibisannzwe ntakibazo kirimo.    Ahubwo ngiye kuryama ndananiwe tuzaganira  ejo sibyo?
.
Liana arakomeza ajya mu  cyumba. Ruger nawe araza amusanga  mu  cyumba.
Liana ati”Ugiye  kumbaza aho narinagiye.
Ruger ati”Oya.
.
Liana ati” Nubwo utambajije reka nkubwire.    Mvuye ku kazi kuba ngabanya ku kazi kenshi narimfite.
Ruger ati”Ntakibazo rwose.
.
Liana akuramo imyenda  yari yambaye. Agiye kwambara iyo kurarana , Ruger aramwegera aramufata agiye kumusoma  Liana aranga.
Ruger ati”Why
.
Liana   aba yibutse ibyo amaze gukora na  Landy.
Liana ati’ Cher urihangana   byahise bimvamo  ubwo byagarukiraga hariya kare.
Ruger  arabyumva.
Liana ati’Nashatse uko mbyikuramo.  Kuko nabyivamo mu nda  harikunyica.
.

Ruger ati”Ndakumva.  Ngaho reka turyame
.
Bararyama maze Liana  aryama  amuteye  umugongo. Ruger aramureba yibaza  icyaba kirimo kujya mbere. Liana nawe arimo kwibuka ukuntu yabonye  Leya ahamagara   Ruger.  Akongera aibuka igihe Ruger  yajyaga  ataha  maze yashaka kuryamana nawe  agahakana avuga ko ananiwe.
.j
Udacikwa na Episode 17

Comments