logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP35

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Ubu noneho ni umwanya wo gutegereza igihe gikwiye kikagera ubundi igikorwa kigatangira. Nafashe umwanzuro wo kujya mu mazi, ku buryo namaze amasaha agera muri atatu yose nibereye mu mazi. Umusatsi wanjye wahoze urimo amabara anyuranye noneho nawuhinduye umukara wose. Nkiri mu mazi nibwo nahamagawe na Ryan




*Veronica:* Ariko ubanza ari wowe nzakwizirikaho bavuze neza neza pee


*Ryan:* Ahubwo vuga ko ndi umufana wawe


*Veronica:* Ushaka iki se kandi noneho ubu?


*Ryan:* Nashakaga kukwibutsa ko uyu mugoroba saa moya nza kukureba


*Veronica:* Ariko shitani yakunteje yavuye hehe


*Ryan:* Ariko se watuje koko. Ahubwo nshaka ko uza kuba wambaye umukara kuko ni ibara nkunda cyane


*Veronica:* Are wee, eseko uri kwiha kuntegeka n’ibyo nambara nkaho uzi neza ko ndi buze?


Ariko uyu musore ubundi anshakaho iki koko ubu? Nahise numva mu mutwe byongeye byivanze rwose kandi numvaga ndushaho kumva ambangamiye rwose


Nahise mpamagara Carole


*Carole:* Nakwitabye mabuja


*Veronica:* Umva muri iyi nzu harimo ibinini biri mu gakombe, binshakire sinzi neza aho biri. Gira vuba kandi rwose


Nahise manuka mu gikoni. Rwose uyu Ryan akwiye guhabwa isomo


*Carole:* Mabuja nabonye uducupa tubiri 


Nahise ntwakira maze musaba kujya kuri farumasi kungurirayo ibindi binini nabimwandikiye ku gapapuro.


Nahise mfata bya binini anzaniye ntangira kubisya. Ngomba guha isomo uyu muswa rwose. Maze kubisya nahise niyicarira mu ntebe, ni nabwo nahise numva umuntu akomanze ngiye gukingura nsanga ni Leon uhari. Mbega byiza weee. Nabera nibwo nabonye Leon nkumva ibinezaneza


*Leon:* Waramutse mabuja, hari ibintu nkuzaniye.


Nahise numva ibyishimo bimfashe ako kanya. Leon yarinjiye nuko ampereza ibisubizo bya DNA maze ubwo nabirebaga nasanze byerekana koko ko Carmen ari nyina wa Fernando.
Ubu igisigaye ni ukubyoherereza uriya muryango maze nkabakomanya imitwe nkirebera agafilimi rwose


*Veronica:* Ese Leon uzi kwandika?


*Leon:* Yego ko, ndabizi cyane rwose


Nahise muhereza ifoto ya Carmen mubwira kwandika inyuma yayo aya magambo


*_Nta ntsinzi itagira amanyanga, kuko Celia ni urugero rwiza rw’umubeshyi. Mugiye kumenya Celia nyawe. Mbere na mbere, Fernando nashakaga kukwereka umubyeyi wawe, Carmen, nubwo umumenye yaramaze kwipfira_* Yari malayika w’ukuri.


Iyo foto twayishyize hamwe n’ibisubizo bya DNA nuko tubyohereza aho umuryango wa ba kaba wakirira amabaruwa. Nubwo nanditse ko Carmen yapfuye si uko yapfuye ariko mu maso y’abandi yahiriye mu nzu, kuko mu makuru banavuze ko basanzwe umurambo mu nzu.




*Uyu ni Julia*


Nagize ubwoba kubera Fernando. Ndabizi neza umugabo wanjye aramutse apfuye ni uguhita bampambiriza riva. Ubukene nahozemo ntarashakana na we ngahita mbusubiramo vuba na bwangu. Sinifuza rero gusubira mu buzima navuyemo rwose pee.


*Celia:* Julia garuka ku isi ndabona intekerezo zawe zageze mu ijuru


*Julia:* Noneho se ushaka iki mubyeyi?


Nabaye nkimubaza ibyo mbona na Brad yinjiranye na se bafite akamwenyu ku munwa


*Victor:* Fernando ameze ate se?


Numvaga nahita musubiza ngo najye kumwibariza. Sinjya nsubiza abasini. Yego databukwe ntakinywa inzoga ariko rwose kuri jye ishusho unyeretse bwa mbere ni yo nkomeza kukubonamo.


*Celia:* Brad iri joro urajya mu imurika badutumiyemo uhagararire umuryango


*Brad:* Ni itegeko cyangwa uri kumbaza niba njyayo?


*Celia:* Ni itegeko kuko ndi nyoko iyo mvuze ugomba kumvira.


Mbega umunyagitugu!!!!!


Umwe mu bakozi bo mu rugo yahise yinjira afite ibahasha mu ntoki.


Yashakaga kuzamuka agana hejuru nuko Celia aramuhamagara


*Celia:* Ibyo ufite ni ibiki?


*Umukozi:* Ni ibarwa ya Fernando


*Celia:* Yimpereze hano vuba


*Julia:* Ariko se kuva ryari usoma ibyandikiwe Fernando? Cyangwa usigaye nawe witwa Fernando?


*Celia:* Ceceka wowe. Nshaka kumenya ibiri muri iyi baruwa


*Victor:* Umva sha, zamuka ushyire ibaruwa nyirayo.


*Julia:* Muzehe noneho uvuze ikintu twemeranywaho rwose.


Twari muri salon ducecetse. Ibyo nabashije kumva ni uko Brad na Brandy baganiraga ku muturanyi mushya, Victor yarimo asoma ikinyamakuru naho Celia nkuko bisanzwe yarimo aha amabwiriza abakozi be.


Nkibona umugabo wanjye amanutse avuye mu cyumba byarantunguye


*Julia:* Mana yanjye. Fernando ugomba kuruhuka. Ubyutse ujya hehe koko?


*Fernando:* Julia humura meze neza. Ahubwo nishimiye ko mwese muhari kuko uwanyandikiye yansabye gusoma iyi baruwa imbere y’umuryango wose


Yaraje atangira gufungura ya bahasha. Gusa uretse jye wari umuhanze amaso, abandi bose bari bakibereye muri gahunda zabo nta wari witaye kuri Fernando.


Ya bahasha ifungutse, yari irimo indi imbere nuko ayifunguye ifoto iratakara.
Nahise nyifata nuko Fernando afungura indi bahasha.


*Brad:* Ibyo ni ibiki se kandi


*Julia:* Ni ifoto y’umugore


*Brandy:* Ahubwo ndabona yanditseho ibintu


Yahise ayifata 


*Fernando:* Ibizami bya DNA? Ibi bishatse kuvuga iki?


*Brad:* Ngo ibizami bya DNA? Yampayinka


*Fernando:* Mama wansobanurira neza ibi ngo ntabwo ari wowe wambyaye?


*Brandy:* Mwumve ibyanditse hano: *_Nta ntsinzi itagira amanyanga, kuko Celia ni urugero rwiza rw’umubeshyi. Mugiye kumenya Celia nyawe. Mbere na mbere, Fernando nashakaga kukwereka umubyeyi wawe, Carmen, nubwo umumenye yaramaze kwipfira_* Yari malayika w’ukuri.


Nahise mpindukira ndeba Celia. Ivase yari ateruye yari imaze kumucika igwa hasi irameneka. Naho Victor na we yahise ashiguka akimara kumva ayo magambo Brandy asomye.


Habuze uwagira icyo avuga, wagirango twese dukubiswe n’inkuba itagira amazi. Bigeze aho Celia afata ijambo, yegera Fernando amufata ku rutugu


*Celia:* Mwana wanjye ibyo ni ibipapauro ni abashaka kugutesha umutwe. Umuryango wacu urabizi baratwanga


*Fernando:* Oya sinizeye ibyo uvuga rwose


*Celia:* Ni gute utinyuka kumbwira utyo wa ntashima we?


*Fernando:* Nshaka umbwire ukuri mama


*Celia:* Nibyo ndi mama, nyoko rukumbi wakubyaye


*Fernando:* Ariko ibi bisubizo bya DNA siko bivuga. Hanyuma uyu Carmen ni nde se?


*Celia:* Rwose uwo muntu simuzi pee. Ahubwo se uyu wiyise malayika w’ukuri we ni uwa hehe? Narumiwe


*Fernando:* Urashaka kunyemeza ko ibyo umbwira ari ukuri


*Celia:* Ndakurahira abakuru rwose ni…


*Victor:* Birahagije Celia. Ibinyoma bikwiye guhagarara


*Celia:* Ceceka se wowe nta wagusabye kwivanga muri ibi


*Julia:* Eheee, gute se niba umwana atari uwawe adakwiye kubyivangamo. Nako twese ubu dufite uburenganzira bwo kumenya ukuri.




*_Umuriro utangiye kwaka noneho rero. Aha hantu se birarangira bite? Ese ririya murika Brad najyayo agahura na Veronica na Ryan bwo biragenda bite? Agace ka 36 ntugacikwe_*

Comments