logo

NEW TALENTS

Stories Group

MUNSHUTI S01 Ep30

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

..
.
duheruka bosco akubise amaso nely na eddy barikumwe. Ese bosco arakora iki cyangwa ubu ameze ate ko yaraziko eddy yapfuye?
..
inkuru yandikwa kandi igahibwa na navio kki dable le.
..
Mana ushobora byose wowe umenya ibyiherereye turagushimira kubwimpuhwe zawe watugiriye ukaba wemeye ko tuba bazima. Ndakwiginze data utubabarire ibyaha byacu ubana naburi umwe ndetse ni imiryango yacu. Uturinde umwanzi sekibi tubisabye mu izana ryawe ni yesu/yezu amen.
.
..
dukomeze.
"
.
bosco yagize ngo ntari kureba neza ubundi yi kora mumaso arogera arareba abona eddy yaraziko yapfuye ari kumwe na nely asubira inyuma yitonze amanuka muri etaje yiruka ageze hasi atagira kwiruka cyane ataha.
ariruka ye . Bisa nkaho aho aba atarikure y'uruganda yarahageze elisa atugurwa nuko agarutse ati:" kugarutse igitaraganya wiruka cyane aho warugiye harahiye?"
bosco yahagira ati:" harahiye byukuri ahubwo."
elisa ati:" mpa ayo makuru rero."
bosco ati:" wibigira burage wana byakomeye."
elisa ati:" nonese kutari kubwira ngirente?"
bosco ati:" eddy...
atararagiza elisa ati:" ngo ngo ngo nde? Vuga neza numve."
bosco ati:" eddy yagarutse ndetse ari kumwe na nely."
elisa ati:" ibyo byo urabizi ko kumbeshya bitashoboka. Genda uhige undi ubeshya njye ntizarya."
bosco ati:" ntabwo ngarutse aha nje gukina fatako mbiboneye."
elisa ati:" tugende umunyereka ataba ari bimwe byawe."
bosco ati:" wavuyeyo se ukaza ukareba. Ubwo niwagize ngo ndi Kukubeshya, ngwino rwose tugende wihere ijisho."
.
.
Sasa kurundi ruhande, silive nyuma yo gukorera supplies biju baje kuruhande kuganira biju noneho rwose urabonako abyishimiye ibyishimo byamurenze ati:" ntabwo narinziko wankorera ibintu nkabiriya."
silive ati:" erega nakubwiye ko nkukunda ntakina byukuri nge nkufitiye urukundo rwukuri sheri."
biju ati:" cyakosa nabaho nabonye ikinera isoni pe. Gusa wakoze pe."
silive ati:" ahubwo ninge ukwiye kugushima kuko wemeye kwakira urukundo rwange. Nange nzarinda ibyishimo byawe naho bizigera bijya ahubwo nzakogerera andi masoko yi ibyishomo mubuzima bwawe.".
biju ati:" nange nzakubera umukunzi wifuza. Nzuzuza ibyifuzo byawe."
.
.
sasa kurundi ruhande nely na eddy baje kuruhande rumwe nabo batagira kuyavuga.
nely ati:" nogeye kwishimira ko turi kumwe ubu. Ndanezerewe kuburyo utabyumva nukuri ndashima kubwawe."
eddy ati:" umbabarire nari narakaye bitewe nuwaje yiyambitse uruhu rwawe akiyita wowe maze akabwira amagambo yaneye kukurakarira."
nely ati:" sinakureganye ibyo ntawe bitabaho. Gusa nyine ni ibyishimo kuba tukiri kumwe."
eddy ati:" ariko sheri, byanze bikunze hari umuntu udukurikirana umenya buri kimwe cyose dupanze. Kuko nabo bashatse kunyica baribazi aho turi buhurire.
nely ati:" ariko sheri wamugani, ko nabonye yafoto yange yarimanitse mubiro byawe ntayihari ubwo uwayijyanye ni yaba ariwe warugiye kukwica?
eddy ati:" rero byashoboka ko baba barayitwaye igihe twasangaga hakinguye ntamuntu urimo."
nely ati:" ubwo rero byaba ari bosco niwe ufite urufuguzo rwawe.
.
kumbe uko bari kuvuga bosco ari hirya we na elisa bari bari kubumva.
bosco ati:" urumva batamenye dukore iki rero? Ntitutagira icyo dukora akazi kanjye ndakabura nibiba ngombwa bajyane mumategeko pfugwe."
elisa ati:" rero ibyacu bisa nkaho biragiye. Reka rero tumwegere tumusobanurire byose tumusabe imbabazi ndabizi kubera amaraso dufitanye aratubabarira.
bosco ati:" ubwose twabikora gute?"
elisa ati:" wowe nkurikira nkwereke.
.
.
sasa twigarukiye kuri eddy na nely bo begeranye cyane bishoboka bari kuganira banyuzamo bagasomana.
nely mu ijwi rituje cyane ati:" ubu turi kumwe ndatuje kandi ntanicyaza ngo kidutandukanye ubu."
eddy ati:" ahubwo sheri ndumva twagumana mbega turi murwacu twibanira."
nely aji:" humura ibyuyumviro byawe biri hafi kuzuzwa Imana iratureba izadufasha bikunde."
eddy ati:" ariko nu ubundi Imana iradushyigikiye kuko twakabaye twarashwanye nambere kuko ibyagerageje kudutanya ni byinshi twakabaye twaratandukanye. Ariko ubu uri iruhande rwanjye. Ndetse turanezerewe twembi kuko turi kumwe."
nely ati:" urukundo rwacu ni urwigenzi wankunze kuva mubwana none urashaka no kugira umufasha wawe nange ndagusezeranya nzakubera mama wabana bawe."
eddy we atagira kumwegera, ageraho atagira kumusoma buhoro buhoro bakiri gusomana bosco na elisa baraza bapfukama iruhande rwabo.
nely asa nkuwikanga ati:" urakora iki bosco?"
bosco yubitse umutwe ati:" ndaha nge na mukuru wange elisa...
eddy acyumva iryo zina arikanga
bosco ati:"..nkabasaza bawe tuje kugusaba imbabazi."
nely ati:" nkabasaza bange? Imbabazi ziki se?"
elisa ati:" nitwe basaza bawe muvukana. Nitwe kera twashatse kwica eddy , ndetse no gushaka kumwica ejo bundi,
nely ati:" burya nejo bundi nimwe mubiri inyuma? Niko bos, waje kwikoresha kururu ruganda ngo uzakunde wice umukunzi wange eddy? Muncakaho iki ariko? Narabahunze ndigendera none koko muracyankurikirana?
elisa ati:" nely rwose turemera amakose ndetse ni nayo mpamvu dupfukamye aha ndetse twiginga dusaba imbabazi ngo mutubabarire wogere udufate nkumuryango wawe mama na papa baragukumbuye kandi nabo bisubiyeho uretse twe twari twaravuniye ibite mumatwi rwose turagusaba imbabazi."
nely ati: ibintu mwankoreraga byatumaga nerwa n'isoni namwe. None murabona nabagarukamo? Ntibishoboka mugende mumbwire uwo papa na mama muti nely wanyu yarapfuye ntakiriho."
elisa ati:" wenda usibe kugaruka murugo ariko basi utubabarire sibyo ndakwiginze.!"
nely ati:" ntibishoboka.
ahita agenda ahagarara kuruhande
bosco ati:" rwose eddy, ndakwiginze mutwigigire ntituzogera kubabagamira na tubabarira."
eddy yitegereje ukuntu abasore bibigango bapfukamye hasi biginga akumuntu karaza yegera nely ati:" ihangane wiregagize ibyabaye byose maze ubababarire.
nely avuga arira ati:" ibyo ushaka ndabigukorera kuko sinatesha agaciro ibyifuzo byawe."
eddy ati:" biba byiza iyo ubabariye ugusabye imbabazi kuko aza kuzigusaba abikuye kumutima."
nely aragije arahindukira arihanagura aragije aragenda arabegera ati:" ndabababariye ngaho muhaguruke."
elisa yarishimye aragije arahaguruka aramuhobera bosco nawe bigenda uko ibyishimo birogera biragaruka
elisa yegera eddy aramusuhuza ati:" wirengagije byinshi twagiye tugukorera maze udusabira imbabazi."
eddy ati:" biba byiza iyo ukoreye ikintu kiza uwakugiriye nabi kuko wenda yahinduka akaba umuntu muzima. Nanjye kera nahoraga nshaka kwihorera ariko bitewe nurukundo nely yamaye nogeye kunezerwa indi nshuro ibyo byose byari bibi urukundo rurabinyibagiza ubu mbona ahubwo nkwiye gufasha abo babi."
bosco ati:" nely, niyo utagaruka murugo ariko umenye ko tugutekerezaho baragukumbuye ndetse bifuza kuvugana nawe no kureba uko usigaye ungana.
.
.
bakomeje kuganira amasaha aricuma baratandukana uko bwacyaga niko Umubano warushagaho kwiyogera bigeraho elisa nawe aza gukora muruganda uruganda ruragenda ruruguka rutera imbere cyane franc ageraho araza yogeza umushahara abakoze.
.
hashize ukweze nely na eddy bahuriya mu ishyamba ahantu heza cyane maze ikiganiro kijya mbere.
nely ati:" sheri ndagushimira ko wogeye kunyemerera tugahura."
eddy ati:" natinyuka nte kubyaga? Kuganira nawe ni ikintu nubaha cyane ndetse ahubwo mpora byifuza.
nely ati:" rero ikintu naguhamagariye kwari ukukumbwira ko ... Gusa ni ibyishimo."
eddy ati:" sha mbwira umare amatsiko."
nely ati:" ndatwite."
eddy ati:" ngo? Uratwite? Rahira?
nely ati:" yego ndatwite sheri."
eddy ati:" nabaho mbonye ikindi kintu kinshimisha, ahubwo reka dupage twibanire."
nely ati:" yago nange nibyo navugaga ."
eddy ati:" reka tuzahite dukoresha ubutumire tubutange vuba. Ibirori byacu tuzabikore mu cyumweru kimwe."
nely ati:" ndumva ari byiza pe ndanezerewe ni ukuri."
.
.
sasa baratwereka nyuma yi icyumweru kimwe tayari bamaze gukoresha ubutumire ndetse nely yaje kwa biju aho aba.
arakomanga biju aramukingurira ati:" eeh, ese ni wowe nely?"
nely ati:" yego."
biju ati:" karibu rero."
nely arinjira aricara biju ati:" iminsi myinshi tudaherukana."
nely ati:" myinshi cyane ahubwo, ko wanyanze se."
biju ati:" oya si ukukwanga. Kuje kundebase ni ubuhoro?"
nely ati:" yego nari nkuzaniye ubutumira njye na eddy tugiye gukora ubukwe ejo bundi................
.....................
..........................loading episode..31
.
eheee! Biju arakira ate iyo nkuru ra?
ubu bukwe nange banumire nzarebe uko buzamera.
ese buzataha koko?
muhanagure amakote tuzabutahe.
utazacikwa ni ikurikira.
.
|:::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::|

Comments