Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Varu akora impanuka.
.
Varu amaze gukora impanuka aba Police bamenye amakauru baza gutabara haza na Ambulance baramutwara kwa Muganga bajya kumwitaho.
.
Nyuma y’ iminsi itanu yaje koroherwa baba bamuzereye kwa Muganga. Gusa kwa Muganga bamubwiye ko azakira neza hashize amezi abiri. Muganga abwira Roxy ko agomba kujya aba hafi Umugabo we kuzageza igihe azaba amaze gukira neza nubwo bidakanganye.
.
Varuayarashye aza gukomeza kurwarira mu rugo. Roxy nawe muri iyo minsi mike arihanga aba kumugabo.
Hashize icyumweru Roxy yarasanzwe afite gahunda yo kujya muri Canada mubyibuka.
.
Roxy areba Umugabo ati” Honey aho bigeze rero navuga ko umaze gukomera.
Varu ati” Ntabwo ndakomera neza cher
Roxy ati” Umva njyendabona birimo kuza.
Varu aramureba ati” Nubwo navunitse nkababara ariko nabishimira Imana.
Roxy ati” Washimira Imana kuba warakoze Impanuka.
Varu atti” Yego. Kubera ko aricuyo gihe cyiza nabashije kumarana nawe akanya.
Roxy ati” Ariko n’ikindi gihe cyose narimari cher
Varu ati”Waruhari ariko ntakubona.
Roxy ati” Ariko se ubwo Cher aho ntuba ukabije.
Varu ati” Wapi.
.
Roxy ati” Ngoma kugenda rero.
Varu ati” Oya ntaho wajya.
Roxy ati” Nizere ko udakomeje ugiye kumbagamira.
Varu ati” Nihe nkubangamiye.? Nonese wowe urabona wagenda nyimeze gutya.
Roxy ati” Umva nemeye deal y’abandi sinahemuka.
Varu ati” Ndabyumva ariko se Deal iruta Umugabo wawe ni iyihe Deal!!!! Abo bantu bahamagare ubabwire ko Umugabo wawe yakoze impanuka.
Roxy azunguza umutwe arabyanga ati”Ntugashake kunanizanya cher.
.
Varu arabyumva maze aricecekera.
Roxy ati” Honey Pleas kandi ntukajye wumva ko nkufashe nabi cyabgwa nagusuzuguye. Mbabarira ndashaka gukabya inzozi zanjye mugihe gito.
Varu ati” Ok.
Roxy ati” Urakoze kuba unyumva.
.
Roxy aza imbere y’igitanda amuryamaho aramushimira.
.
Roxy ati”Ibindi ukeneye Juliana azajya abyitaho
Varu ati” Sawa.
.
Ntabyatinze Roxy na Abass bavuye mu Rwanda baragenda. Inkuru iza kugera kuri Mama Varu ko Umugore yongeye guta umugahno arwaye akigendera. Byaramubabaje cyane. Kuburyo yaje no kureba Varu umunsi maze akamusaba ko yatandukana na Roxy. Ariko Varu yarabihakanye.
Varu ati”Mama sinabikora.
Mama ati” Ugiye kwihambira kumugore utari umugore koko! Mwan wanjye waretse guheka agajinda kawe.
Varu ati” Nonese mama uragira ngo agahinda kanyibagize indahiro narahiye.
.
Mama Varu ati” Biriya ni ibyo warahiye mu murenge gusa ntacyo bivuze mu gihe umugore akugaragura. Ni gute wakomeza kubaho nk’ingaragu ngo kandi warashatse.
.
Juliana niwe wakomeje kita kuri Varu. Akajya amubyutse akamwicaza mu kagare akamujyana hanze ku kazuba. Ubundi akamuzanira aka juice bakicara hamwe bakaganira. Mbese wabonaga Juliana ariwe mugore wa Varu. Kuburyo nabazaga gusura Varu babonaga Juliana yaramze kuba nk’umugore we.
.
Ubund Juliana agateka akazana kumeza bagasangira kandi mbere ntabwo Juliana yasangiraga nabo kumeza.
.
Iminsi iricuma.
Varu aajya afata telephone agahamagara Umugore we rimwe akamubona ubundi akambura neza neza.
.
Rimwe Juliana arimo kurya na Varu baganira.
Juliana ati” Ese Boss kuki wafashe umwanzuro wo kunzana kumeza.??
Varu ati”Birakubangamiye.
Juliana ati” oya. Ariko.
Varu ati” Urabikwiye. Nyuma yuko warumaze kuba umukobwa wanjye wagombaga kujya usangira na so kumeza amwe. Gusa ubu hari ikindi gitangaje.
Juliana ati”Niki boss.
Varu ati” Ahari banza izina naguha ryo kuba umukobwa wanjye ryarahindutse.
.
Juliana ati” Boss utaba ugiye kurinyambura. Kandi urabizi nubwo wamfashe nk’umukobwa wawe sinigeze mbyuriraho ngo nkusuzugure.
Varu ati” Oya ntabwo wansuzuguye,.icyo mvuga nuko wagira ngo ni wowe mugore nashatse twashakanye.
Juliana araseka ati” Nuko ari ikigereranyonyine. Naho ubundi ntibyabaho .
Varu ati”Byabaho. Kuko waba umugore wagahebuzo.
Juliana ati” Njyewe se!
Varu ati”Ya wowe.
Juliana ati”Reka turye nkutegurire imiti yawe.
Varu ati”Ndakomeje Juli. Iyo hataza kuba wawe biba byaracanze. Uri mwiza .kandi wambereye mwiza, ni kenshi wagiye uziba icyuho cya Roxy. Ahubwonavuga ko…..
.
Agiye uvuga ijambo ahita yifata araceceka.
.
Udacikwa na Episode ya 28
Comments