logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE W'UMUNYABWENGE S01 Ep 12

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W'UMUNYABWENGE 
.
Episode 12
.
Twaherutse Tole ataha, Amilia akamubaza impamvu yatinze gutaha, Tole akamubeshya kandi Amilia yarazi ukuri ku kuntu yabonye ifoto ye arikumwe na Sonna mu kabari . Ariko Amilia abirenza amaso atuje cyane.
.
Story by chris nandi Ishimwe.
.
Tole yatekereje ko ikinyoma abwiye umugore we kimufashe, maze ubwo yikomereza ajya mu nzu nk'umwere rwose.
Amilia amukurikije amaso agenda, gusa arimo gutengurwa muri we kubwo ibinyoma bikomeje kwisukiranya by'umugabo we 
.
Ibaze nawe uko wakwiyakira umugabo wawe arimo kubeshya ukuri noneho wifitiye. Ariko we agahagarara imbere yawe nk'Umunyakuri utagira icyaha.  Tole yarinze arenga Amilia akimureba ariko ababaye cyane bitavugwa 
Yongeye kwicara mu ntebe ari aho hanze acitse intege cyane bikomeye.
.
Tole ageze mu cyumba, ahagarara hafi y'umuryango areba igitanda cyabo. Muri we arumva aguwe neza kandi atuje cyane. Ameze nk'umuntu warumaze igihe aremerewe ariko none akaba yatuwe umutwaro wose yariyikoreye.
Amashusho yuko yaryamanye na Sonna aragaruka mu mutwe buri segonda. Aribuka neza uko yarangije neza ubbwo bakoraga sex akumva araruhutse. Arumva umubiri we unezerewe bidasanzwe.
.
Naho hanze Amilia arahanagura buri rira ryose ririmo kumanuka kumatama ye. Nubwo arimo gushaka kwikomeza ngo akomere, ariko imbere muri we yashenjaguritse rwose. 
.
Tole ajya mu gitanda araryama. Aryama agaramye afata telephone ahamagara Sonna. Sonna aramwitaba.
Tole ati" ngeze mu rugo
Sonna ati" wow nizere ko umeze neza.
Tole ati" urabizi ko meze neza. Ibihe wampaye byandemye bushya.
Sonna araseka ati" ooooh wow niba wumva hari icyo byamaze.
Tole ati" Sonna ntabwo nzi icyo navuga pe! Rwose naciye umugore wanjye inyuma ariko ndumva wagira ngo ntacyo nicuza umutima ntabwo unshira urubanza.
Sonna ati" njyewe ikiza cyanjye ntawe mfite naciye inyuma.
Tole araseka.
.
Sonna ati" ngaho ryama uruhuke neza. 
Tole ati". Ndumva nakwigarukira aho
Sonna ati" igarukire se.
.
Amilia avuye hanze arimo kuza mu nzu. Kandi Tole aracyavugana na Sonna kuri telephone. Ageze hafi y'umuryango agiye kwinjira yumva Tole ari kuri telephone arimo kuvugana n'umuntu kandi bahuje. 
Arinjiye Tole amubonye ahita ava kuri telephone. Amilia yabibonye yanabyumvishe ariko yigira nkaho ntakintu yumvishe. Ajya mu kabati ki cyumba cyabo gufata ibyo yaraje gufata
Tole aramureba ati" Mama Keza umeze neza ra !
Amilia ati" yego. Ahubwo wow ko umbaza cyane umeze neza cy hari ikibazo ?
Tole ati" meze neza. Nonese ahubwo waje tukaba turikumwe ko mbona wagira ngo uri mu kazi kandi turi muri weekend ?
Amilia ati" wowe ryama uruhuke ntiwaraye ukora.?.
.
Tuze kwa Sonna ari mu buriri nawe arimo kureba kuri social media. Uwo mwanya abona Jolie arimo kumuhamagara. Sonna aramwitaba.
Jolie ati" nonese ?
Sonna ati" Cava
Jolie araseka ati" nabonye Umugabo umaze kumufatisha neza.
Sonna ati" sana yamaze kunkunda.
Jolie ati" wow! Noneho wavuga ko wamaze gufata ifi neza ?
Sonna ati" cyane. Ndetse iri joro namuhaye.
Jolie ati" aho ndumva yamaze kugwamo neza.
Sonna ati" cyane.
Jolie ati" nizere ko ntakintu wazambije umupango wawe woze uzagenda neza.
Sonna araseka ati" wowe bireke nzi neza ko namaze kurema ikintu cya danger.
.
Tugaruke mu rugo kwa Amilia. Arikumwe na Linda mu rugo yaje kumusura.. barimo kuganira.
Linda ati" amilia gute uri fake kuriya.  Wagombaga kuza gufatira umugabo wawe mu cyuho
Amilia ati" Linda kuza hariya ntacyo byarigufasha.
Linda ati" nyamara hari icyo byari gutanga. Umugabo wawe bamujyana ureba.
Amilia ati" byari gutanga iki? Ubundi se niki cyahagarika umugabo ushaka kugenda.
.
Linda ati" amilia ubwo umeze gute? Ese urashaka kubura urugo rwawe ureba ? Ariya maninja warikuza ugahangana nayo byibura akabona ko umugabo ashaka afite umugore.
Amilia ati" oya.
Linda araseka ati" kazi yako. Ubundi ndimo kurushwa niki ko Umugabo ari uwawe. Gusa Papa keza yantunguye cyane ntabwo narinzi ko nawe yaba uriya mugabo.
Amilia avuga ababaye cyane ati" Abagabo banza bose kamere yabo ari iriya.
Linda ati" ariko njye ndumva utakwicara warwanira urugo rwawe.
Amilia ati" ese nahangama gute ? Tole ni umwana ayo maninja uvuga aba yashutse.
.
Linda ati" ubwo rero niba Umugabo wawe agenda abishaka ugiye kuzababara bikomeye.
Amilia avugana ikiniga ati" umutima wanjye wamaze gushwanyuka ntagisigaye.
Linda ati" none ?
Amilia ati" nakubwira iki se ubwo ?
Linda ati" Amili ndi mubyara wawe reka nkuhe inama yanjye hakiri kare. Niba Umugabo wawe yamaze kwishora mu ngeso z'ubusinzi n'ubusambanyi kuriya, tangira utekereze uko uzatandukana nawe. Kuko sintekereza ko wazabasha kubaho ubuzima bwawe bwose ubana n'umugabo akubabaza kuriya.
.
Amilia atekereza kuri iyo nama Linda amuhaye.
.
Udacikwa na Episode 13.

Comments