Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Landy arimo avugana na Liana kuri telephone amubaza aho iyo nzu ye y'inzozi iherereye aje kuhamureba.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Barimo kuvugana ko ari mu nzira aje kuhamureba, Liana yarikanze. Kubera ko arikumwe n'Umugabo we, Landy naramuka ahageze bishobora kuba ikibazo.
.
Aratekerezaaaa agiye guhakanira Landy ngo amubwire ko arikumwe na Ruger asanga Landy yavuye ku murongo. Ubwo aramuhamagara nawe, Landy kubera ko arangariye kugutwara ntiyabona ko Liana arimo guhamagara. Ubwo ntiyafata telephone.
.
Liana muriwe ati' Landy wafata telephone koko ntugere hano.
Abonye atayifashe atekereza kumwandikira message.
Agiye kuyandika abona Ruger ahise ava aho bafatira bus aragarutse aba abuze uko aburira Landy.
.
Ruger agarutse abona Liana asa nugiye kure gato nkurimo kubunza umutima.
Ruger ati" niki cher!
Liana arisetsa at" njyewe se?
Ruger araseka ati" wowe nyine ! Ubaye iki ko ugeze aho wibagirwa n"izina ryawe ?
Liana ati" meze neza .
Ruger ati" garuka. Ndabizi ko uri kure. Ariko iyi nzu tuzayibona. Njye nawe dufatanyije tuzagera kuri burikimwe.
Liana ati" none bus irihe ?
Ruger ati" zabuze ariko buriya mukanya iraba ibonetse.
.
Liana arabizi ko mukanya akariko kose Landy agiye kuba abagezeho. Gusa yibutse ko atari yakabwiye landy neza agace yumva aho atekanyemo.
.
Gusa ariko nanone mbere yuko ahaguruka aje kuhareba yariyavuganye na Landy ndetse bapanga ko aza kuza kuhamusanga, maze ahamurangira biraho bitari neza cyane.
.
Uko ruger na Liana bahagaze aho bategereje bus, Ruger akajya areba Liana cyaneee maze agahita amufata akamusoma.
Liana ati" cher hano ni mu muhanda.
Ruger ati" nonese Umuhanda uhindura ko uri umugore wanjye w'igikundiro! Kandi ntakindi kibaho cy'agaciro uretse wowe.
.
Liana akamwenyura. Abantu babanyuraho bareba ukuntu bishimiranye bagatangara bavuga bati" mbega umuryango mwizaaaa.
.
Ruger ati" urabibona isi n'abantu banyuzwe na couple yacu. Cher ntihazagire nakimwe kibaho kizasenya uko njye nawe twibaniye.
Liana akabyumva ariko nk'utabyumva neza. Ubundi muri we asigaye yumva arakariye Umugabo we cyane kandi atamwishimiye.
.
Mugihe baraho, Ruger akoze mu mufuka w'umupira yambaye wa mukufe wa Liana uvamo ugwa hasi.
Liana aba arawubonye.
.
Ruger arabibona nawe maze arikanga cyane kubera ko azi neza ko Umugore we agiye guhita amenya ko yari yagiye kumuneka.
.
Liana nawe arikanga kubona umukufe we ufitwe n'Umugabo we gutyo !
Ruger arawutoragur.
Liana ati" cher kubera iki wazanye hano uwo mukufe ?
Ruger ati" oya uyu mukufe ntabwo ari umwe wawe.
.
Liana ati" gute ?
Ruger avuga yisetsa kugira ngo ayobye uburari ati " hari umuntu wawuntumye mabuja wanjye dukorana mu kazi .
Liana ati" mabuja wawe ?
Ruger ati" yego. Ntuzi ko mukany ngiye kugenda gusubira mu kazi. Rero yohereje amafaranga ngo nzawumumanukanire.
.
Liana arabyumva ariko ntiyabishyira amakenga. Ndetse ahubwo ubwoa buramwica aribaza muri we ati " ese koko abaye ari uwanjye ahubwo akaba yagiye kuneka ibyawo!
.
Liana aratengurwa aratitira cyane.
Ruger ati " cher ntabwo ari uwawe rwose
Liana ati" nuko nabonaga usa n'uwanjye nkibaza icyaba cyaguteye kuwuzana hano.
Ruger ati" ubwo naba nkuzanira iki?
Liana ati" ese ubundi wari wagiye he ko navuye mu rugo wagiye!
Ruger ati" niwo narinagiye gushaka mu mujyi nyine.
.
Uwo mwanya bus irahageze. Harimo kuvamo abantu ngo abandi nabo binjire..
Ako kanya Landy nawe aba arahageze abona Liana na Ruger bagiye kwinjira muri bus. Gusa abona Liana gusa ntiyabona Ruger maze ahamagara Liana cyane. Liana ahindukiye aramubona arikanga ati" mana nyagasani!
Landy ati" garuka.
.
Imbere Ruger nawe arahindukiye arimo kumuhamagara ngo yihute binjire muri bus. Gusa Ruger nawe ntabwo arabona ko Landy yahageze.
.
Liana sasa niwe ugiye mu rubangabangabo rwa babiri. Aritaba Landy areke Umugabo we se ! Cyangwa agiye gukomeza akurikire Umugabo yirengagize Landy?
.
Udacikwa na Episode 23
Comments