Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W'UMUNYABWENGE
.
Episode 30.
.
Twaherutse, Amilia arimo aririmbira Sonna amwifuriza isabukuru nziza.
.
Story by chris Nandi Ishimwe.
.
Amilia amaze kumuririmbira, Sonna yarumiwe, yitegereza Amilia cyane mu maso.
Sonna ati" Sonia urantangaza cyane.
Amilia ati" uyu munsi binkorere ubifate nkaho ari kumunsi wawe w'amavuko.
Sonna ati" ntabwo narinzi ko hari abantu bagifite urukundo rungana gutya.
Amilia ati" Sonna ntabwo isi yose yuzuyeho abantu babi. Ntabwo abantu bose ari abantu babi.. mfashe wishimire umunsi akandi kanya gato.
.
Sonna areba Keke
Amilia ati" yizimya.
Sonna arazimya amaze kuzimya areba Amilia ati" tujye mu nzu.
.
Baza mu nzu ahereza Amilia telephone ati" ngaho mfata amafoto
Amilia afata telephone aramufotora , arangije amusubiza telephone ye.
Sonna ati" birenze uko nagushimira urakoze cyane.
Amilia ati" nawe urakoze kuba wemeye ko mbikora.
Sonna ati" twamaze kuba inshuti. Ese narikubyanga mpereye he ?
.
Sonna ashyira amafoto kuri satatus ashimira ko inshuti ye nshya imutunguye ikamwifuriza isabukuru nziza nubwo hari hatambutse iminsi.
Amilia ati" zana icyuma.
.
Sonna ajya kuzana icyuma.
Amilia ati" ngaho kata keke tuyirye.
Sonna akate kele maze aricara batangira kuyirya.
Sonna ati" Sonia ndakwishimiye cyane.
Amilia ati" reba n'impano yawe nakuzaniye.
.
Sonna afungura impano abona ni ikanzu nziza imwe muzigezweho kandi nziza ziri mu bwoko akunda. Ikanzu arayishimira areba Amilia.
Amilia ati" nayitoranyije nitonze cyane.
Sonna araseka ati" uziko wagira ngo umaze imyaka unzi neza?
Amilia ati" rega ndi umufana wawe. Nagiye nkukurikirana bihagije ku mbugankoranyambaga zawe.
Baraseka bombi.
.
Tuze kuri company. Tole na Tom bicaye muri office nibo batatashye mugihe abandi bakozi boshye batashye. Bisa nkaho bamaze akanya barimo baganira.
Tom ati" ndakumva. Kandi abagabo benshi bakunda kugwa muri uwo mutego. Kandi iyo wamaze kuwugwamo kaba kabaye.
Tole ati" kuri sonna we birarenze cyane.
Tom ati" nonese amaherezo ?
Tole ati" tom urumva nakubwira ngo ndabizi ?
Tom ati" uzata umugore n'abana ujye kubana na Sonna. ? Ese bwo uretse ibyo Sonna akwereka uri sure ko agukunda ?
Tole ati" mbona ankunda. Ariko ibirenze kuri ibyi simbizi. Uretse ko ntagihe ndatekereza kuba nasiga Umugore nkajya kubana na Sonna.
.
Tom arimo kumwumva nk'umugabo mugenzi we. Tole arebye kuri telephone abona kuri status ya Sonna apostinze keke avuga ko inshuti nshya yungutse imwifurije isabukuru nubwo hari haciyeho iminsi.
Tole amaze kubibona yumva agize amatsiko yo kumenya iyo nshuti yifurije sonna isabukuru nziza. Mbese muri we hajemo akantu ko gufuhira umuntu atazi. Kandi aketse ko yaba ari umugabo.
.
Tugaruke mu rugo kwa Sonna baracyisangirira keke baganira.
Amilia ati" Ejobundi nabonye arikumwe n'uwa mugabo mukundana.
Sonna araseka ati" harya buriya turakundana cy we arankunda ?
Amilia ati" wambwiye ko agukunda.
Sonna ati" mba numva nanjye karimo ariko simba nshaka gufungurira umitima wanjye burundu umugabo w'ubatse.
Amilia ati" ahubwo naramubonye ngwa mu kantu! Uziko uriya mugabo muzi ?
Sonna ati" uramuzi?
Amilia ati" yego. N'umugore we ndamuzi ariko mbazi biraho.
.
Sonna ati" sure ?
Amilia ati" yego. Nabonye ariwe ndumirwa. Kubera ko mbazi we n'umugore we bakundana cyane. Niba wenda baratandukanye simbizi.
Sonna ati" ntabwo yigeze atandukana n'umugore we.
.
Amilia ati" okeeee. Njye mbaheruka cyera. Nonese ni gute yaje gukundana nawe kandi nzi neza ko yakundaga Umugore we cyane ?
Sonna ati" Sonia ibyo tubireke.
Amilia ati" Sorry nuko ari amatsiko asanzwe naringize gusa.
Sonna ati" ntabwo nigeze nganira nawe ku bijyanye n'umuryango we cyane.
Amilia ati" birumvikana..
Bakomeza gusangira baganira.
Amilia ati" nonese umugore we uramuzi ?
Sonna ati" Ntabwo nitaye mukumenya umugore we. Cyane ko ntacyo byamfasha.
Amilia ati" nubundi waba urimo guta igihe.
.
Sonna ati" rero sinajya guta igihe.
Amilia ati" cyakora uri mwiza pe ntakuntu atari kugukunda.
Sonna araseka
Amilia ati" uri mwiza cyane pe!
Sonna ati" thanks.
Amilia ati" uretse ko njyewe amatsiko anyica. Iyo nza kuba ndi wowe narigushaka kumenya igituma uriya mugabo asiga umugore we akaza kuri njye. Kubera ko nubwo uvuga ko agukunda sinzi niba yagera aho yemera guta umugore akaba yaza kubana nawe.
Sonna ati" uretse ko nanjye kubana nawe atari ikintu nabara.
Amilia ati" Nonese wowe ntabwo ujya ugira amatsiko yo gushaka kumenya igutuma asiga umugore we akaza kuri wowe ?
Sonna ati" ntabwo bijya binzamo. Ariko nubundi nzabimenya
Amilia avuga aseka ati" nugira amakuru umenya uzanyibwirire. Kuko mfite amatsiko y'icyabaye kubera ko barakundanaga pe ! Cyereka niba umugore we yaramuhemukiye.
.
Sonna ahita amureba nabi ati" Ugamije iki?
.
Amilia arikanga..
.
Udacikwa na Episode 31
Comments