logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP30

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Duheruka Veronica ashimutwa aho uwamushimuse yageze ubwo amwibwira akanamusaba ko bafatanya




*Veronica:* Sha nanjye burya sinjya mpfa kwizera ngo ibintu byapfuye guhura gusa.


*Ryan:* Celia yishe ababyeyi bacu bari bafatanyije na we none ari aho ari kwidagadura mu mitungo yahoze ari iy’ababyeyi bacu. Ariho, afite umuryango, aradamaraye


*Veronica:* Igicucu cyatwiciye ubuzima


*Ryan:* Yatwiciye ubuzima pee. Nshaka kwihorera kandi ndashaka ko dufatanya.


*Veronica:* Ndakumva nawe urashaka kwihorera kuri Celia ariko ntibiguha uburenganzira bwo gufatanya nanjye nanone. Ntabwo nkeneye umuntu wundi muri gahunda zanjye zose rwose. Umuntu w’umugabo yirirwa abunza amarozaaaaa


*Ryan:* Najyaga ngirango uzi ubwenge naho burya nta na bucye wifitiye


*Veronica:* Vuga ibyo ushaka nubundi ntibihindura gahunda zanjye. Jyewe kandi mvugiraho, nkoreraho sinjya nizimba mu magambo cyangwa ngo nce ku ruhande


Nari ngiye gusohoka ahita anyitambika antunga imbunda


*Ryan:* Veronica wibagiwe ko hano ari jyewe utanga amategeko ariko. Urasohoka ari uko nguhaye uburenganzira bwo gusohoka




Bigitangira nari mfite ubwoba bw’uyu Ryan none ubwoba bwasimbuwe n’umujinya. Bwa mbere maze kumenya ko uyu Ryan ari we watumaga abazana indabo ku muryango wanjye. Bwa kabiri gutinyuka akabeshyera data ngo yacuruzaga ibiyobyabwenge koko?




Ubu rwose kuntunga imbunda nabimenyereye nta bwoba bikinteye na bukeya.


*Veronica:* Uretse ko nta n’icyo bimbwiye rwose niba ushaka gukora mu mbarutso, yikoremo. Ndasa se niba ubishaka nyine. Abatangizi nkawe rwose muranyica cyane


*Ryan:* Urumva ushaka gupfa se, kubaho wabirambiwe


Yatangiye kwijujuta no kwirakaza, ikintu cyose abonye hafi ye yaramenaguye, umujinya wari wamurenze. Yari afite imbunda mu ntoki ariko ntiyigeze ahirahira kundasa.


Ariko mu kuri yaje guhindukira arandeba akora mu mbarutso. Sinzi niba ari jye yashakaga kurasa cyangwa byari ukunkanga ariko isasu ryafashe mu gikuta inyuma yanjye


*Ryan:* Wabibonye ko ntacyo ntakora?


*Veronica:* yewe ndakubonye uzi kurasa ibikuta nyine. Ubwo se ushaka kunkanga cyangwa urahushije washakaga kunyica. Umva rero nkubwire. Baravuga ngo umwanzi w’umwanzi wawe aba ari inshuti yawe, ariko jyewe siko mbizi. Umwanzi wanjye akomeza kuba umwanzi wanjye niyo twaba duhuje undi mwanzi.


Nahise nsohoka ngana urugi


*Ryan:* Umva amaherezo tuzongera duhure Angela. Wicare ubizi.


Byari bigeze mu ma saa tatu za nijoro, bwari bwije cyane.


Nta modoka nari mfite kuko bari banshimuse bantwara mu yabo. Sinari kubasha kugenda n’amaguru kuko sinari no gupfa kumenya inzira nyayo nuko niyemeza gutega imodoka yose inyuraho sindi bubure untwara.


Ku bw’amahirwe nabonye ivatiri nuko irantwara nyuma y’iminota nka 30 ngera mu rugo. Nta mfunguzo nari mfite nuko ndakomanga, Carole aza kunkingurira nuko ncyinjira mpita mbona John yicaye muri salon


*John:* Mana yanjye. Veronica wiriwe hehe?


*Veronica:* Nari ndi kugendagenda n’amaguru numvaga nshaka kuruhuka mu mutwe


Nyine sinashakaga kumubwira byose Carole yumva.


*Veronica:* Carole ubu noneho wakigira kuryama


*Carole:* Ariko mabuja…


*Veronica:* Jya kuryama se nyine


Yahise yikanga ukuntu namubwiye nabi


*John:* Ngaho noneho ntekerereza neza uko byagenze


Nabanje kureba ko Carole atatwumva nuko ubundi ntekerereza John uko byose byagenze kuva banshimuta kugeza mvuyeyo ngatega lifuti




*John:* Ariko uzi ko uri umurwayi Veronica. Uzi ko aba yakurashe wowe ubyita ibikino


*Veronica:* Azabanze ajye kwiga gupima neza


*John:* uzi n’ibindi Veronica, ukeneye umuntu ugucungira umutekano. Ndumva kandi Leon yabikora neza


*Veronica:* Ndumva mu gitekerezo cyanjye ibyo atari ngombwa


*John:* Umva ubu aka kanya ibitekerezo byawe ntibihawe iaze rwose. Kandi hagati aho ushake telefoni.


John yarasezeye arataha nanjye njya koga ndangije ndaryama. Gusa simbabeshye iryo joro sinigeze mbona ibitotsi. Gusa kuva na kera gusinzira kwanjye ni intambara sinjya mpfa gusinzira. Nahisemo gufata imiti ngira intera ibitotsi ndayinywa mbona gusinzira.


Bukeye nabyutse bigeze saa yine nuko maze koga nambara agakabutura n’agapira ndasohoka njya gushaka telefoni ku maduka.


Ubwo nasohokaga mvuye kugura telefoni nasanze Brad yegamye ku modoka yanjye antegereje




*Brad:* Waouuu… Nari ngutegereje


*Veronica:* Naje rero. Ngufashe iki se


*Brad:* Nta na kimwe


*Veronica:* Brad, urumva umeze neza utambeshye?


*Brad:* Nta kibazo pee. Ahubwo nashakaga ko tujyana gusangira 


*Veronica:* Ngaho banza umperekeze ahantu nari ngiye, nituvayo..


*Brad:* Turajya kurya.


*_Ubu se koko ashaka ko basangira cyangwa afite ibyo ashaka kumubaza? Hagati aho se ko yanze gukorana na Ryan koko? Agace ka 31 ntuzagacikwe_*

Comments