Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ikibazo cya Kimonyo cyari ikibazo giifte ishingiro ku buryo bwumvikana ndetse uko byabonekaga rwose yifuzaga kumenya ibyabaye ku mugore we ndetse no ku bana be
Gatare: buri wese burya agira amahitamo ye kandi akenshi umuntu ahitamo agendeye ku byo yumva ari byo byiza kuri we. Ubwo namusabaga guhitamo yaratekereje ndetse byafashe umwanya utari muto.
Kimonyo: ariko nawe ubanza ushaka kuntera umujinya si gusa. Nyine yahisemo ikihe muri bitatu wamusabye guhitamo?
Gatare: yarabanje buri kimwe agenda atekereza ingaruka gifite. Yibajije aramutse yahukanye ni ko nabyita uko byagenda, asanga ubwo nyine yaba afatwa nk’aho yataye urugo. Yumva biraremereye. Arongera atekereza kwerura agatanga abana na byo yumva yaba arushijeho kwishyira mu bibazo bikomeye. Kwaka gatanya byo ntabwo yabitinzeho ntiyifuzaga kuba yabikora na gato rwose pee
Gacupa: mugani wa Kimonyo ubanza ushaka gutinza inkuru si gusa. None yahisemo iki
Gatare: amahitamo yari atatu ariko hari irya kane ntari nabashije gutekereza ko na ryo rishoboka, ryo kwiyemeza kureka ibyo byose ubundi agatuza akarera abana agategereza igihe umugabo we azarekurirwa
Kimonyo: ushaka kuvuga ko Umuhoza ari iwanjye ariko akaba atarigeze ansura na rimwe se?
Gasana: mukuru wawe ashaka kubanza kukwica mu mutwe ndabona ari yo ntego afite si gusa kuko rwose nkubwije ukuri umugore wawe ntabwo ari iwawe. Ahubwo nakubwire umwanzuro yafashe areke gukomeza kugutesha umutwe
Gatare: impamvu ibi byose mbanje kubivuga nashakaga kubereka yuko uko byamera kose mu mahitamo abaho buri muntu agira icyo ahitamo kubera impamvu zitandukanye wenda bamwe baba bumva zitanakwiye cyangwa zitari ngombwa. Rero ntabitinzeho, Umuhoza ubu ari iwabo ni wo mwanzuro yafashe, abana bawe bari iwanjye ni ho bamaze imyaka itatu baba. Nyina arabasura, ariko yahisemo uburenganzira bwe kuko yaratekereje asanga kwerura bakamwinjira yaba akabije kandi nanone yumva kuba yamara iyo myaka yose nta kintu akora atabishobora. Rero inzu yawe nari narashatse umuntu uyibamo ngo itazasenyuka ariko tukimenya ko warekuwe nahise muteguza ubu ndahamya ko yamaze kuyisohokamo.
Kimonyo: ubu muri make nta mugore mfite rero?
Gatare: ndumva ari ko wabivuga ariko ntabwo yasabye gatanya ahubwo yagiye iwabo. Ibisigaye ni wowe na we bireba sinabyivangamo kandi kuba ataragusuye muri gereza na byo wasanga afite impamvu wenda yumvikana simbizi.
Kimonyo: mwa bantu mwe rero nkisohoka nababwiye ko ubu ukuri kugiye kujya ku mugaragaro, ndabarahiye ntabwo nigeze ndyamana na Gasaro pee. Habe no kubitekereza na rimwe
Gasana: none se ko ibimenyetso byose byagufataga kandi banakubaza aho wari uri uwo munsi ugasanga ibyo wavugaga ntabwo byari bihuye n’ukuri ubwo urumva koko ari gute icyaha kitaguhama?
Kimonyo: aho ni ho nyine byose bizingiye ariko nanone kwerekana ukuri biragoye. Gusa birashoboka nubwo wenda igihe kirenze ari kinini ariko nshaka gukusanya ibimenyetso byose binshinjura maze nkagirwa umwere ahubwo uwakoze icyaha akakiryozwa
Gatare: urabizi sinigeze nemera ko wakoze icyaha ariko rwose kwemeza abacamanza ko warenganye cyangwa se ko uri mu kuri sinzi ko bizoroha rwose pee. Icyo cyo sinzi ko kizashoboka nshuti yanjye
Kimonyo: none se ko ari mwe nshaka ko muzamfasha kugaragaza ukuri nubwo namwe hari ibyo nabahishe ariko nshaka ko mwamfasha murumva mwiteguye kubinkorera?
Bahise bose barebana kuko ntabwo biyumvishaga ko hari uruhare bashobora kugira mu gutuma ukuri kujya ahabona ariko nanone ntabwo bashoboraga kumuhakanira cyangwa ngo bamwangire ubufasha nk’umuntu wabo
Gasana: none se urabona twagufasha iki niba atari ibanga
Kimonyo: mureke tubanze tugere iwanjye hanyuma ndababwira uko gahunda yose nayiteguye kandi ndabizi neza iri bugende uko bikwiye
Bishyuye ibyo bafashe byose aho mu kabari nuko basubira mu modoka maze berekeza kwa Kimonyo. Koko basanze uwabagamo yarangije kwimuka na cyane ko nta bintu byinshi yari afite aho byatuma wenda kwimuka kwe bigorana nuko na bo inzu barongera barayitunganya birangiye bamaze kuyikorera amasuku bajya kubwira abana ba Kimonyo ngo baze gusuhuza papa
Bose baraje dore ko barimo no kugenda bakura maze bamaze kuhagera baramusuhuza bishimye cyane ko noneho bagiye kongera kujya babona papa umunsi ku wundi.
Ubwo yabanje kuganira na bo umwanya utari muto ubundi ababwira kujya mu cyumba cyabo kwitunganya no gusubiza ibintu mu mwanya wabyo nabo babikora bwangu kandi bishimye. Icyari gisigaye ni ikiganiro yari agiye kugirana na bagenzi be
Kimonyo: rero mwa bagabo mwe, kugirango ukuri ku byabaye kose kujye ahagaragara biransaba ko mumfasha ibintu bibiri. Ikintu cya mbere nshaka gusaba imbabazi Gacupa nubwo ntari buhite mubwira icyo nzimusabiye ariko ndazimusabye hakiri kare kuko hari amakuru numva niteguye gushyira hanze kandi ashobora kumuhungabanya cyangwa se akamubabaza.
Gacupa: ariko ubwo ni ikihe cyaha wankorera koko sinkubabarire muvandi? Ko ubizi uri umupampe kandi nkaba ngufata nk’uwo twonse rimwe ubwo koko ntakubabariye ni nde wundi nazagirira izo mbabazi kuri iyi si ya Rurema? Rwose irekure wumve utekanye kuko imbabazi zo ndazihorana zo kuguha.
Kimonyo: wikihutira kuzimpa kuko ushobora kuza kwisubira umaze kumenya icyaha nagukoreye icyo ari cyo ariko ubwo umbwiye ko nta kosa utambabarira nabyo ndabishimye kandi urakoze cyane rwose pee.
Gasana: hanyuma se icya kabiri cyo ni ikihe ?
Kimonyo : rero uru rugo sinabasha kurubamo nta mugore mfite rwose pee. Ubu ngiye gutangira kwiruka nshakisha imirimo na cyane ko ubu nta kazi ka leta nemerewe kubera nakatiwe imyaka myinshi nubwo nahawe imbabazi ariko ntabwo nagizwe umwere. Ubwo rero nkeneye umugore kugirango akomeze aruzahure
Gatare : utambwira ko ushaka ko tujya kukurambagiriza ariko. Cyangwa hari uwo ufite mu ntekerezo ushaka kuzana ?
Kimonyo : arahari rwose mu ntekerezo nshaka kuzana kandi ndashaka kumuzana uyumunsi. Uwo kandi ntawundi ni Umuhoza, nshaka gucyura umugore wanjye. Murabizi ariko guhinguka iwabo kandi nshinjwa ko ari jye watumye umwana wabo yiyahura ni ikindi kibazo ariko ndumva mu mutima wnajye ntawundi mugore twashobokana utari Umuhoza.
Bagenzi be bararebanye birabatangaza, gusa nkuko bari bemeye ko bari bumufashe kuba yabasha kugaragaza ukuri bumvise ntacyo bakanga kumukorera.
Gasana : harya munyibutse. Iyo abantu bagiye gucyura uwakosheje na we aragenda cyangwa hagenda abasaza gusa kumusabira imbabazi
Gatare : ubanza ukiri umwana. Ubundi hagenda uwakosheje akajyana n’abasaza kuko uwakosheje aba agomba kwerekana icyaha cye akanasaba imbabazi hanyuma bakabunga n’umugore we ubundi bakabona gutaha. Cyangwa se bakamubwira gutaha ubundi bakavuga ko umugore bazamwohereza nyuma ariko akenshi ntibirenza iminsi ibiri ataje keretse iyo ari umugore ufunga umutwe akabihakana naho ubundi rwose iyo batawufunga uranamutahana
Kimonyo : ubwo rero mwaramfashije nubundi murabizi ko nta kazi nagiraga muri gereza muri bumfashe kubona inzoga zo kujyana kwa databukwe maze tujye gucyura umugore wanjye. Nubwo kugenda kwe ntabigizemo uruhare ariko nitugerayo jye muze kundeka mfite uburyo ndi bubivugemo maze umugore akemera kugaruka mu rugo.
Bahise bahaguruka bwangu ubundi bajya gushaka ibyo kujyana gucyura maze berekeza kwa sebukwe wa Kimonyo
*Ese umugore aremera gutaha ? Ariko se uku kuri koko kuzamenyekana ? Agace ka 11 ntuzagacikwe*
Comments