logo

NEW TALENTS

Stories Group

FROM ZERO S01 Ep 36

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 36
.
Duheruka Rome asoma Crea byihuse cyane.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Yamusomye byihuse cyane, Crea aratangara cyane. Rome arekeraho barebana mu maso. Crea aguye mu kantu!  Ibyo Rome akoze biramurenze.
Aramubaza ati" Sure !
Rome ati" Nyakubahwa umbabarire. Ariko ibibaye nibyo bindimo ntabwo mbubutse.
.
Crea maze aromgera aramufata mu ntugu , afunga amaso maze nawe aramwisomera byanyabyo. Barasomana noneho biri serie cyane. Bamara nk'iminota itatu yose basomanye. Barangine bararebana mu maso. Amaso yabo bose acyeye cyane. Yera cyane kubera ko yuzuyemo urukundo
Crea ati" Sinitaye ku ntera iri hagati yacu. Ariko nuko umutima umaze kwisanga.
Rome ati" nanjye sinitaye kuri uwo musozi muremure udutandukanye. Nuko nanjye maze kwiyumva.
Bose bahita baturika baraseka.
Crea ati" Ese intera mvuze urayumva ?
Rome ati" Yego. Reba uri umuntu wa mbere ukomeye mu gihugu. Njye ndi umuturage uraho usanzwe cyane. Ndetse wo mu kiciro cyanyuma cyo hasi.
.
Crea araseka ati" Disi nibyo watekereje! Sibyo navuze. Njye navuze intera y'imyaka yaba iri hagati yacu. Naho ibijyanye n'ubutunzi n'icyubahiro, ibyo ntabwo aribyo bishyiraho itandukaniro hagati ya bantu. 
Rome ati" nonese imyaka yo si imibare abantu bahimbye. 
Crea ati" mfite imyaka 40 mugihe wow uri umwana w'umugore w'imyaka 27.
Rome araseka ati" ariko iyo ni imibare turimo kuvuga hano gusa. Imibare se isobanuye iki hagati mu kuri kwimitima?
.
Tuze muri Presidence , President Paru arikumwe na Fazil baganira bapanga.
President Paru ati" Fazil shyiraho ikipe itegura umunsi wo gushyingura umugore wanjye.
Fazil ati" Ibyo namaze kubikora. 
President ati" Byiza cyane nkunda ko ukora ntaravuga. Ahubwo ahubwo rero ndashaka kubika ibanga ryanjye burundu ryuko arinjye wishe umugore wanjye.
Fazil ati" Yego ni ibanga rigomga gushyingurwa kure.
President ati" Ubwo nawe uzi neza uburyo bwo kubika ibanga neza. 
Fazil araseka ati" Cyane rwose. Ndaje mbikoreho.
.
Twigarukire kuri Rome na Crea barimo gutaha bava aho bari batembereye. Crea araruha ananirwa kongera gutambuka.
Rome apfukama imbere ye.
Crea araseka ati" Rome uri mu biki?
Rome ati" ntabwo tureka gukomeza kugenda kandi imvura igiye kugwa.
Crea ati" Nonese urabona njye najya mu mugongo wawe koko!
Rome ati" reka tubigerageze byange twabigerageje.
.
Crea ati" Rome koko! 
Rome arahaguruka aramureba ati" Crea mfasha wikomeza kundebera mu isura y'ubuto..kandi ibyo twamaze kubona ko ntacyo bisobanuye mu kuri kwimitima guhari. Wowe nyizera.
Crea ati" Ndakwizeye.
Rome arongera arasutama maze Crea ajya mu mugongo. Rome abasha kumushigukana da! Armuheka bakomeza urugendo. Bagenda bisekera baganira gake gake.
.
Tuze kurundi ruhande Clemance wa mugore wacuganga Crea. Ari mu muhanda arimo gutaha. Arimo kugenda avuganira kuri telephone n'inshuti ye ayibwira uko ubuzima bwe bugiye guhinduka mugihe cya vuba. 
Ayibwira ko vuga bitari cyera President aza kumuha Umwanya ukomeye muri Leta. Uko abivuga agaseka.
Asaba Inshuti ye ariko kubigira ibanga. 
.
Uko arimo agenda hari ikamyo ije yahoreye iturutse inyuma ye aza yamugambiriye ihita imwasa. Iramugonga irikomereza. 
Clemance ahita ameneka abandagara aho mu muhanda. Ikamyo igeze imbere ifata feri igaruka inyuma ngo umusye neza maze irongera iramukandagira iramutsya cyane imugira inyama gusa. Irangije irikomereza.
.
Tuze kwa Muganga Fame ari mu kazi uko bisanzwe. Uwo mwanya yabonye amakuru ko Clemance amaze gupfa azize impanuka y'imodoka y'ikamyo imugonze. 
Ako kanya mugihe akireba amakuru Dr Fabien aba aje kumureba afite ubwoba.
Dr Fabien ati" Ubonye ibibaye ?
Fame ati" Clemance ngo yishwe n'impanuka.
Fabien ati" ese uratekereza iriya ari impanuka ?
Fame ati" Niki se simbona bavuga ko agonzwe n'ikamyo arimo ataha.
Dr Fabien ati" Njyewe ndumva atari impanuka ibaye
Fame aramuseka ati " ese bimeze bite ko usigaye warabuze amahoro muri wowe ?
.
Twigarukire kuri Rome na Crea bageze mu rugo ariko bicaye hanze.
Crea ati" Rome ndashaka ko uyu munsi uza kunyigisha guteka tugafashanya.
Rome ati" Ntakibazo President wanjye.
Crea ati" Oya, wowe se nuko uzajya unyita.
.
Rome araseka ati" Honey wanjye !
Crea ati" Yego gutyo.
Rome ati" ese wabonye ko ejo aribwo bazagushyingura ?
Crea ati" Nabibonye. Ariko ndashaka kuzabakorera suprise 
Rome ati" uzajya ku kiriyo cyawe ?
Crea ati" yego.
.
Udacikwa na Episode 37

Comments