Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE
.
Final Episode.
.
Peru yafashe umwana we aragenda.
.
Mbaye ikaze muri final episode.
.
Story by chris nandi Ishimwe.
.
Peru afite umwana we mu gituza cye arimo kugenda kumuhanda. Gusa aracyari muri karitsiye zaho kwa Natty.
Natty nawe induru ni zose mu nzu yasaze ameze nabi cyane. Papa natty na Mama Natty bafite agahinda ko kubona Umwana wabo ameze gutyo.
Mama Natty areba Ppa Natty ati" wagize icyo ukora.
Papa Natty ati" nkore iki?
Lamia ati" ariko Natty yarabizi ko arimo gutwara umutima utamukunda kandi ibyo ubundi ntibibaho.
.
Mama Natty ati" wowe ziba nubundi ntiwigez narimwe ufasha Natty.
.
Baba bakobwa bandi n'abasore bari bavuye hanze bo bumiwe bacecetsee. Mma Natty aza kureba Epiphanie aho abakozi baba bari
Mama Natty ati" wa nzoka we. Ntabwo narinzi ko uri inzoka iki gihe cyose tumaranye.
Epiphanie ati" kubera iki mabuja ?
Mama natty ababaye cyane ati" uriya mwana wamuzanye ubishaka uzi nicyo agiye gukora hano.
Epiphanie ati" oya mabuja umwana njyewe namutoraguye muri supermarket.
Mama Natty ati" sinakwizera. Rero uriya mwana nawe atumye ubura akazi kawe.
.
Twigarukire kuri Peru arimo kumuhanda muri ayo masaha y'ijoro.
Peru ati" mwana wanjye uri mu biganza bya Papa wawe. Kndi uko nakubonye nizera ko ariko nzabona na Mama wawe. Ihangane gato ndebe ko tubona imodoka nkukure mu mbeho.
.
Ni saa sita z'igicuku.
Agenda yibuka nigihe bakora impanuka umuntu barikumwe burya ni Belly. Niwe mukobwa yahoraga yibuka ariko atabona neza isura ye.
.
Uwo mwanya haza ka tax voiture aragahagarika akabwira aho agiye kuko arahazi aribuka neza aho inzu ye iri noneho.
.
Tugaruke kwa Natty . Natty avuye mu nzu agiye yiruka ngo akurikiye berus. Securite aramufata
.
Tuze kwa Deva muri ayo masaha y'igicuku. Belly akangukiye hejuru . Afata kumutima we. Deva nawe aba arakangutse amureba.
Deva ati" bigenze ute ?
Belly ati" ndose mbona Peru ahagaze imbere yanjye .
Deva ati" icyo nikimenyetso cyiza
Belly areba hajuru ahuza ibiganza asenga Imana ati" mana wangaruriye urukundo rwanjye n'umwana wanjye. Niba uri Imana ikorera mu kuri kandi ishoboye byose.
Deva ati" Belly wisenga Imana usa nkaho uyishdikanya.
.
Kumbe icyo batazi Peru n'Umwana bageze kumuryango. Bava muri tex voiture. Peru ntamafaranga afite yo kwishyura.
Areba Shofer ati" Shoferi wigangane ntamafaranga mfite aha ntakubangamiye twara iyi telephone yanjye.
Shoferi abona irahenze cyane ati" ntabwo natwara telephone yawe irarenze. Warikunyishyura amafara 15k none telephone urimo kumpa ihagaze milion irenga . Amafaranga nzagaruka kuyafata niba mu rugo araha.
Peru ati" abantu beza baracyabaho rwose. Mpa number yawe amafaranga nzayakoherereze ahubwo
Umu shoferi amuha namber. Maze aragenda Peru nawe aza ku rugo.
.
Bahageze areba akana ati" bebe rero hano dufite ahantu twabikaha urundi rufunguzo rwa back up. Twatekerezaga ko twakoresha igihe twataye izindi twabaga dufite.
Aza iruhande rw'ururabo yegura ibuye rihari akuramo urufunguzo maze aza kumuryango arafungura.
.
Deva na belly bumva umuntu urimo gufungura barikanga.
Belly ubwoba buramwica ati" Umugabo wawe aragarutse
Deva ati" gute se yaba agarutse. Gusa wigira ubwoba.
.
Barabyuka bava muburiri baza muri saro bakubitana na Peru yinjira afite umwana. Belly ahita agwa igihumure.
.
Sasa tuze kuri police mu masaha ya mugitondo. Sophie, Shema, Deva na Landlord nyuma yo guhatwa ibibazo baraye muri kasho.
Afande Perezi aza kubareba ati" mwebwe ngiye kubakorera dosiye ibajyana mu nyiko. Niba mudashaka koroshya ibintu. Kandi turamutse tuvuganye neza mwazagabanyirizwa ibihano.
Sophie arebana Shema.
Shema ati" oya wivuga cher !
Sopfie ati" nubundi ntacyo tukiramira...
.
Sophie yemera kuvuga
Afande Perez ati" uhisemo neza wowe.
Bamukura muri kasho aza kuvugana na Afande Perez .
Perez ati" ngaho mbwira byose.
.
Sophie amubwira byose ukuntu Belly na Peru bakoze impanuka maze hakaza abakire Papa Natty na Mama Natty bakabasaba ko bakorana deal y'amafaranga menshi. Ngo bakazibagiza Belly burundu iby'urukundo rwe na Peru. Maze nabo bagahabwa amafaranga menshi na kazi muri company yabo. Ubwo nabo bahise bapanga uko bakwibagiza Belly ahahise he hose harimo no gusibanganya burundu hariya hantu peru na Belly babaga aribwo bagiye kureba landlord waho bakavugana bakamubwira ko yakuramo ibintu bya ba belly akabishyingura kure hanyuma ngo bakamushakira undi mu pangayi uzamwishyura amafaranga menshi kandi amezi menshi. Nibwo Sophie na deva bahuye barapanga bamuha amafaranga menshi ngo abe ariwe ujya gukodesha inzu ba Peru babagamo.
Afande Perez ati" hanyuma ibijyanye n'umwana wa Belly?
Sophie ati" nawe twamugurishije kumuryango wa ba Max kubera ko bari bafite ikibazo cy'urubyaro.
Perez ati" Belly avuga ko yongeye kubona umwana we ariko ijoro rimwe atangirwa barongera baramutwara. Ese nimwe mwarimwongeye gutwara umwana?
Sopfie ati" yego. Ariko abasore nari natumye ntabwo umwana bamungejejeho sinzi iyo bamutwaye.
.
Tuze kwa Deva mu masaha yigitondo. Belly yaraye aguye igihumure. Uko atangiye kugakunguka yumva akana kamukorakora mu matwi akangutse abona ni akana ke na Peru yicaye hafi aho kugitanda.
Belly areguka ati" mana nukuri izi nzozi zinshaka kuzivamo.
Belly ati" ni ibyanyabyo ntabwo uri mu nzozi.
Belly ntabwo abyumva ati" wowe na bebe muri abanyabo ?
Peru ati" cyane rwose. Umwana yongeye kuduhuza.
.
Deva aza kubareba ati" muze kumeza ibindi mubiganire mu maze kurya.
.
Baza kumeza.
Barya baganira.
Belly ati" nubu ndumva meze nkakagoryi sinzi ibirimo kuba.
Deva ati" urukundo rw'ukuri ruratsinda.
Peru ati" habuze gato uyu munsi narikuba ndi muri mariage nundi mugore.
Belly ati" mana nyagasani ubwo narikuzakubona urikumwe nundi mugore.
Peru ati" ahubwo hari gahunda ko tugomba gusoza mariage duhita tujya hanze. Ariko ijoro ryejo ubwo nabonaga uyu mwana angezeho mu buryo bwa gatangaza burikimwe cyose cyahise gihinduka.
Deva ati" Imana iratangaje pe! Uyu mwana niwe warikuba ikiraro cyongera kubahuza. Kuko uyu mwana mbere yuko akugeraho Belly nawe yabanje kumubona mu buryo bw'agatangaza. Ariko Belly uziko impamvu uyu mwana wamubonye ukongera akamubura yari gahunda y'Imana yo kugira ngo amuhuze na se maze yibuke burikimwe cyose akugarukire.
Belly areba Peru cyane ati" Chr haguruka
.
Peru arahaguruka belly nawe arahaguruka maze barahoberana bikomeye cyane
Peru ati" ntabwo urukundo rwarikuzazima.
.
Bidatinze kurundi ruhande mama Natty , Papa Natty na Natty Police yaje kubakoraho iperereza nyuma y'amakuru yose Sophie yaramaze gutanga. Police yakoze iperereza yitonze isanga n'impanuka Peru na Belly bakoze yaratejwe n'Umuryango wo kwa Natty. Bishyuye umuntu ngo azagonge Peru ariko ntamwice kuko bari bagamije ko naba adapfuye bazamwibagiza hanyuma bakamwubakamo ibyabo bashakaga. Baraburanye nabo aho mu rukiko ariko icyaha kirabahama.
.
Umunsi wo gukatirwa warageze. Papa Natty, Mama Natty, Sophie, Shema, Peter Umugabo wa Deva na Landlord. Bose bagombaga gukatirwa rimwe .
Peru na Belly baherekejwe na Deva nabo baraho mu rukiko. Baje kumva urubanza uko ababahemukiye bakatirwa.
.
Natty akabareba akumva uburibwe muri we. Belly agahuza amaso ka Aunti we wamugambaniye kandi mu byukuri ariwe wakabaye amwitaho amurinda
.
Barakatiwe buri wese akatirwa bijyanye n'icyaha cye.
.
Gutatitwa birangiye. Bagiye kubajyana. Belly na Peru bigereye sophie.
Sophie arabareba ababaye afite no kwicuza ati" nakabaye naramenye ko ntacyatsinda urukundo.
Belly ati" ahubwo ubugugu wagize bwo gushaka amafaranga mu nzira idakwiye bwagufashije iki?
Sophie ati" Belly umutima wanjye wuzuye kwicuza. Gusa muzabane.
Belly ati" tuzabana iteka. Imana izakubabarire nicyo navuga ntakindi.
.
Barabajyanye, Peru na Belly nabo baritahira.
Deva yarebanye n'Umugabo we Peter bamujyana.
Deva ati" Peter warangambaniye. Kandi ubwo utekereza ko arinjye wagambaniye urukundo rwacu. Ariko buryo wari umugabo utariwe.
Peter ati" Umbabarire.
Deva ati" aka kanya simbizi. Ubu tuvugana ngiye gusubiza Belly na Peru inzu yabo babagamo bagaruremo ibintu byabo.
.
Iminsi yaricumye, umuryango wa Belly na Peru bongera kwibera Family yuzuye.
Belly arega Peru ati' harya bea igihe dukora impanuka twari tuguye he?
Peru ati" kureba inzu twubatse.
Belly ati" tujye kuyireba.
Peru ati" cyane rwose.
.
Bahise bafata urugendo berekeza mu gace bari barubatsemo inzu yabo bagiye kuva mu bukode.
Bagenda ari family yuzuye. Peru , Belly na Bebe wabo.
.
Ndabashimiye uko twabanye ndabakunda.
.
Duhure muyitwa UMUGORE W'UMUNYABWENGE.
Comments