Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Cleny abonye ibanga rya Luwero ko burya ari Umuhungu.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Cleny amaze kumubona yarikanze. Luwero nawe arikanga ndetse agira ubwoba bwinshi. Cleny agiye kwiruka Luwero aramufata. Cleny arwana no kumwiyaka.
Luwero ati” Reka tubanze tuvugane ndakwinginze.
Cleny ati”Reka ngende ntacyo kuvugana
Luwero ati” Ngirira ibanga nzaguha burikimwe cyose ushaka.
Cleny aramuseka ati” Wowe se.
Luwero ati” Ntunyumve nabi ariko hari impamvu ikomeye nigize umukobwa hano.
Cleny ati” Ibyo ntabwo bindeba.
Luwero arapfukama ati” Wambabariye koko! Basi reka tuganire twumvikane. Kandi ndakubwira ukuri kose.
Cleny aramureba.
.
Tuze muri Doro ya ba Briana. Briana, Fanny na Daria bose bicaye hamwe.
Fanny ati” Daria niki urimo ugaya Jamali ubundi??
Daria ati” Nimbivuga murabyumva nabi ariko ubwo murihangane njye niyo mabonekerwa mfite.
Fanny ati”Nyine vuga.
Daria ati” Jamali akunze ubwiza bwa Briana ariko ntabwo akunze Briana.
Fanny arabiseka.
Briana we yumva ashatse gusobanukirwa neza ibyo Daria ashatse kuvuga.
Briana ati” Jamali arankunda.
Daria araseka ati” Yewe simbihakanye niba ubasha kumva urukundo rwe muri wowe. Cyangwa akaba ari bwa bujiji twese duhuriraho bwo kudasobanukirwa urukundo.
Fanny ati” Ariko njyewe nanubu sindumva neza ibyo uvuga. Nonese kuba Jamali atarajya kureba mama wa Briana bihindutse kuba adakunda Briana??
Daria ati” Aramukunda ariko akunda uyu Briana abona gusa.
Fanny araseka ati” Phyisolosopher rwose.
Daria ati” Niba mutanyumva ubwo birabareba.
.
Twigarukire kuri Cleny na Luwero . Luwero yamaze kumusobanurira byose.
Cleny nawe yatangae cyane!
Luwero ati” Nuko bimeze.
Cleny yumiwe cyane ati” Ntabwo narinzi ko abahungu barwaye ibisazi nk’ibyo by’urukundo bakibaho.kwiruka kumukobwa kugera ubwo usara gutya?Bro ibi wakoze si ubutwari bw’urukundo wicishije amazi bihagije.
Luwero ati” Njye sinirukanse kumukobwa ahubwo nakurikiye icyo umutima wanjye ushaka.
Cleny ati” ahaaa sawa ndabika ibanga ryawe. Ubwo uzanakora ibyo wambwiye.
Luwero ati” Urakoze cyane nukuri.
.
Cleny aragenda. Luwero asigara aho yiruhutsa. Kurundi ruhande Briana avuye muri doro yabo, nawe aza kuri toilet abona Luwero arimo kwiruhutsa nk’uwataye umutwe.
Briana ati”Leya bite byawe ko wagira ngo wataye umutwe.
Luwero afite ubwoba agera aho atangira kuvuga adidimanga.
Briana ati”Yewe tuza n’ikihe kibazo??
Luwero ati” Ntacyo.
.
Briana ati” Leya umbabarire niba narakubwiye nabi.ariko….
Luwero ati” Oya wisobanura ntakibazo. Ntabwo wambwiye nabi upfa kuba umeze neza kandi nibyo nubaha.
Briana ati” Mu minsi ishize kuki wambwiye ko ikibazo cyose mfite niturize ngo byose bimeze neza washakaga kuvuga iki??
Luwero ati” Byanjemo gutyo ndabikubwira.
Briana ati” Gutyo gusa??
Luwero aramurebaaa ati” Briana hari amaso akwitayeho atazigera abumbya n’isegonda narimwe
.
Briana ati”Ese ubwo uba wumva gukunda umukobwa mugenzi wawe bimeze gute??
Luwero ati” Oya suko niyumva. Kandi ubu ntabwo wabisobanukirwa. Ariko ntabwo ndi umu lesbian.
.
Luwero ahita yigendera.
Briana asigara acanganyikiwe ati” Ariko se uyu mukobwa ateye ate.
.
Kurundi ruhande Cleny inkuru amaze kuyikoza Benia.
Benia agwa mu kantu ariyamira muri Doro yose, bose baramureba.
Cleny ati” Utabisakuza cyane se
Benia ati” Uravuga ko hano mu Kigo cyacu harimo umuhungu??
Cleny ati” Yego. Ariko namwijeje ko nzamugirira ibanga. Nawe ariko hari icyo azatumarira.
Benia ati” Njyewe icyo azamarira namaze kucyumva.
Cleny ati” wisara ariko.
Benia ati” Uranzi mwana!
Cleny aramureba ati” Bikwiye kuba ibanga.
Benia ati” Mbega Igihungu cyahobagiye.
Cleny ati” Nanjye numiwe..
.
Bwaracyeye abanyeshuri barimo kujya muri Class. Luwero nawe arimo kugenda agana muri Class ye.
Arimo agenda Dorene na Pellila baramufata bamushyira kuruhande.
Luwero ati” Murambaza iki?
Dorene ati” Kuki wagarutse gutwara telephone??
Luwero ati” Si iyanjye se narinkikeneye.
Dorene ati”Ariko ubundi uri nshinzi nyabaki wowe.
.
Cleny na Benia bacaho. Benia areba Luwero cyane bahuza amaso maze araseka. Dorene arabibona ko Luwero arebana na ba Benia cyane.
Dorene ati” Noneho biriya biraya by’ibikobwa byikinisha urimo gupanga iki nabyo?
Luwero ati” Ntacyo.
Pellila ati” Leya ntabwo dushaka ko wongera kwivanga muri gahunda zacu. Tuzongera guhemura Briana wowe ukamufasha. Niwo mwuka wanyuma uzahumeka.
Dorene ati” Ikindi nkeneye iriya telephone ni morogoba.
Luwero ati” Noneho niki mugiye gupanga gukorera Briana.
.
Udacikwa na Episode 26
Comments