logo

NEW TALENTS

Stories Group

UKURI KWIHISHE - Part 3

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UKURI KWIHISHE - Part 3
Umugabo yahise yumva aguye mu kantu na cyane ko we nta na kimwe yishinjaga mu mutima we. Gusa nanone yumvise muri we akantu ko kwikanga no kumva yibajije uburyo hakoreshejwe iryo jambo ariko ntiyabitindaho aricecekera nkuko asanzwe abigenza.
Kimonyo: ngo iki? Ariko Muhoza nawe urasetsa
Umuhoza: nsetsa nsetsa iki? Cyangwa ugirango ndakuyobewe?
Kimonyo: ngo uranzi? Unzi ho iki ubwo se?
Gasaro yabonye batangiye gucyocyorana arisohokera abasiga aho muri salon bonyine na cyane ko abana bari batarataha kuko bari bakiri ku ishuri.
Aho basigaye mu nzu basigaye batari guhuza neza ubona bimeze nk’aho hari ikintu kidasanzwe cyangwa se kibi cyabaye. 
Umuhoza: ariko se wa mugabo we bite byawe koko? Ubwo uzageza hehe koko? Icyakora ibyawe nzabifatisha yombi
Kimonyo: ibyanjye se bihe kandi koko ? Ariko se wa mugore we bite byawe?
Umuhoza: ahaa. Ese buriya uriya mwana wibuka imyaka afite cyangwa ntayo uzi
Kimonyo: ndayizi ni 17 none ikibazo cyayo ni ikihe se ubwo

Kimonyo yumvise bishobora kuza kubyara induru kandi akumva nta mpamvu yo gusakuza nanone maze ahita yisohokera aba agiye ku kabari ngo aze gutaha byatunganye. Kuko yibazaga abana baramutse batashye bagasanga ari guterana hejuru na nyina uko byagenda akumva ntabwo bikwiye na gato rwose pee.

Umuhoza yasigaranye na mukuru we ubundi amuhamagara mu cyumba cye (cya Gasaro) baricara
Umuhoza : ese muko ubundi waje kwiga cyangwa waje kwigira ishyano muri uru rugo ?
Gasaro : ariko se ko ndengana nakoze ikihe cyaha gituma umbwira uko ? 
Umuhoza : none ni ibiki wamubazaga uko babikora ? Ko nta kayi mwari mufite ngo umbeshye ko wamubazaga uko bakora exercise ya maths, ni ibiki bindi mwashakaga gukora ?

Gasaro byaramuyobeye abura icyo asubiza na cyane ko yumvaga nanone naramuka amubwiye ko yamubazaga ibyo guca imyeyo noneho ari bube abihuhuye. Ariko nanone yabonaga mukuru we yamaramaje ashaka kumenya ibyo baganiraga. Yaribajije ati nshobora kubeshya noneho umugabo akaba yamubwije ukuri cyangwa namubwiza ukuri umugabo akamubeshya bikaba bibi kurutaho

Gasaro : uze kumubaza ni ukuri ni ibintu bisanzwe namubazaga rwose nta bidasanzwe pee. Ese ubwo kuki unkekera ibyo bintu koko ?
Muhoza : wowe ? sha bakubyaye ndeba naraguhetse narabibonaga ko wowe uzaturumbira rwose. Ariko ushigaje umwaka umwe ubundi ukirushya ubwawe. Ibyo uzazana tuzabifatisha amaboko abiri cyakora rwose muko. Akantu kigize ishyanooo. Ese ubona urata utwo tubuno tutampaye agaciro n’ayo mabere ugenda wareze ukagirango namara kuyigukozamo azongera no kukuvugisha ? icyakora uzabage wifashe ibizakubaho byose. Ese ubundi agiye hehe atanyoye inzoga namuguriye ?

Yahise asohoka ajya kumureba mu cyumba cyabo asanga si ho ari nuko afata telefoni aramuhamagara

Kimonyo : bite ko umpamagara ?
Umuhoza : iyi nzoga wantumaga iy’ubusa se
Kimonyo : ndayinywa nintaha nagiye gusangira n’abandi bagabo ngo tube twungurana ibitekerezo
Umuhoza : wavuze se ko wagiye gutereta ako gakobwa kaje gukora aho ko abagabo ngo musigaye mugasimburanaho mutereta. Umenye ko isosi yahiye ngiye gusonga ubugari ubwo nusanga bwahoze ntundenganye

Yarakupye ahita ajya mu gikoni ariko mu kuri gahunda ntabwo yari uguteka ubugari ahubwo igihe cyose azi yuko umugabo we ari mu kabari ahita amubwira ko agiye guteka ubugari kugirango aze kuza gutaha kare.

Gasaro na we yabonye muramu we adahari ahita afata telefoni amwoherereza SMS
Gasaro: bofre nsobanurira ukoresheje SMS nshaka gutangira nonaha. Ndahita nyisiba humura sinshaka ko azabona ko wabinyandikiye. Kandi yambajije nanga kumusubiza ubwo sinzi
Kimonyo yarayibonye azunguza umutwe, gusa nanone kuko yari yamwemereye ko azabimubwira ntakundi yari kubigenza yahise na we amwandikira

Kimonyo: Wicaza ikibuno hasi, ugashinga ibirenge ku buryo amavi ashobora kugera ku ntugu zombi, ukanyuza amaboko munsi y’ibibero ufite rwa ruvange rw’ibyo ukunisha cyangwa se amavuta y’inka akuze (iyo ari intangiriro), ukuboko kumwe gukurura umushino biteganye. Kaba kakiri gato noneho kakagenda gakura uko uhataho ukuna, ukururira rimwe ujyana hasi, mu ntangiriro birababaza ndetse rimwe na rimwe ukumva wabireka, aho rero ni ho ka kamaro ka ya tetracycline nakuzaniye kaboneka kuko ituma hamwe hakubabaza nta bundi burwayi hagira. Iyo umaze kugira umushino ufatika, ugeraho ugakuna utazura umushino mu bugari bwawo kugirango biwugire mugari, kugeza ugwije. Iyo ukurura ucunganwa no kutarenza urugingo rwa kabiri rwa musumbazose buriya ni nka santimetero zigera kuri 6. Ni ibyo

Gasaro yamaze kuyisoma yifata ku munwa yibaza niba ibyo bintu azabibasha ariko kuko yari yabyiyemeje yumvaga azabibasha uko byamera kose. Yamaze kuyisiba ubundi afunga icyumba cye maze atangira umugenzo nyarwanda, ngo arebe ko na we yazamera nk’abandi bakobwa birumvikana nyine. 


Gusa reka twihute mu nkuru kugirango tugere ah’ingenzi cyane

NYUMA y’AMEZI 6

Ubwo Gasaro yarimo yitegura kujya mu misa, ni bwo yabonye SMS imwandikiwe bagira bati

Mbabarira uyumunsi tubonanye rwose pee

Gasaro yarayisomye amwenyuramo
Yahise asubiza na we

Kubonana simbyanze ariko se ubwo nabwira sister ko ngiye hehe koko ko ubizi ntapfa kugenda ntavuze aho ngiye na cyane ko natinda

Umubwire ko hari umwana ugiye kureba ngo agusobanurire. Ntabwo turi butindane humura. None se amasaha abiri ntitwaba tuganiriye bihagije ?

Sawa ndaje. Ariko umenye ko byabindi bitarimo rwose nakubwiye ko nihaye igihe gihagije cyo kuzabikora kuko ntabwo mfite gahunda yabyo nkiri umunyeshuri. Niba bitarimo ntacyo ariko niba birimo umbwire sinirirwe nza rwose pee.

Humura ndagukunda sinifuza kuba naguhemukira cyangwa ngo dukore ibintu utifuza. Sawa ubwo ndakubwira noneho aho unsanga numara gufata moto.

Gasaro yahise akomeza imyiteguro ye ariko birumvikana ko gahunda zari zahindutse atakigiye gusenga ahubwo yerekeje ahantu natwe tutaramenya ariko ni umuntu agiye kureba kandi bafite byinshi baziranyeho.

Kimonyo na we aho yari ari hanze yaje mu cyumba dore ko madame we yari acyiryamiye 
Kimonyo: cherie uzi ko ngiye mu nama ariko
Umuhoza: inama? Iyo nama se ko utari warayimbwiye koko? Ubu se ko untunguye koko uragenda utariye basi
Kimonyo: reka kurya se hari ubwo ari ngombwa wowe. Reka ahubwo njye koga wowe ba untegurira imyenda ndi bwambare ibindi turabivugana ngenda cyangwa se ngarutse.
Umuhoza: urambara kositimu se cyangwa bisanzwe
Kimonyo : tegura ya myenda ya made in Rwanda mbe ari yo ngenda nambaye.

Kimonyo yariteguye aragenda ndetse na Gasaro yuriye moto abwirwa aho iri bumusige dore ko yari yagiye yanikozeho cyane rwose agakanzu keza kagufi bidakabije, udukweto twa Airforce agasatsi arakabindika neza rwose nk’inkumi yose isohotse

Gusa ntabwo ibintu byose bihora ari byiza cyangwa se ngo umuntu ahore mu byiza, hari igihe ibyo wibwiraga atari ko bigenda

Umuhoza ubwo yari mu rugo yibaza aho murumuna we ari na cyane ko abagiye mu misa bo bari bamaze gutaha ntamubone kandi yagiye azi ko ari ho yerekeje, yagiye kubona abona Gasaro atashye yikoreye ukuboko kumwe arimo kurira amunyuraho atanamuvugishije ubundi ahita yinjira mu cyumba cye afungaho.

Yabaye iki? Byakozwe na nde? Agace ka 4 ntuzagacikwe

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.