Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Ruger yibona mu gitondo akangukiye mugitanda cya Leya yambaye ubusa..
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Uko yagakungutse arikanga cyane biramucanga yibaza uko yarayemo aho, n’uburyo byagze aho yambara ubusa biramuyobera. Arabyuka ashaka imyenda ye aho arayibura. Yicara aho mu cyumba arashoberwa rwose. Yumva umutima umucira urubanza ahubwo bw’ibyo ashobora kuba yakoze aho atibuka neza. Akaraga ubwonko aragonzora cyane agerageza kwibuka uko byagenze yose. Maze yibuka aheruka aganira na Leya arimo kunywa juice,. ariko ubwo yanywaga iyo Juice yagiye yumva imuca intege ariko ntabyiteho.
.
Ubwo atangira kmva afite ubwoba bitewe nuko akangutse yisanga ameze. Uwo mwanya abona Leya yinjiye mu cyumba maze Ruger da aramufata ahita amuta umunigo
Leya ati” Ruger bigenze gacyeya??
Ruger avugana umujinya ati N’ibiki wankoreye.
Leya ati” Njyewe ntakintu nagukoreye Ruger.
.
Ruger ati” None ndi hano gute mu cyumba cyawe?
Leya ati” Uri hano kubera ko wabishakaga kuba uhari.
Ruger arongera aramuniga ati” Urabeshya.
Leya ati” Nukuri sinkubeshya.
Ruger ati” Ejo iriya juice wampaye yari meze gute??
Leya ati” Juice ntakibazo yarifite. Ese njye nawe ntitwayisangiye??
Ruger ati” Sinkwizeye.
Leya ati” Ngaho nkorera icyo ushaka rwose ntaribi.
.
Ruger abura icyo yamukorera kuko n’ubundi ibyabaye byose ntakintu yamukorera aramurekura.
Leya ati” Wowe ubwawe wabishakaga.
Ruger ati” Ntakintu nashakaga.
Leya ati” Nyamara niko byagenze nyuma yuko warumaze kumenya amakuru y’Umugore wawe.
.
Ruger atekereza ibyaba byabaye byos maze yumva akozwe n’amasoni yakoze amahano akomeye. Umutima umucira urubanza yumva arababaye cyane.
Ruger ati” Imyenda yanjye irihe.
Leya ati” Iri muri saro.
Ruger ati” Ni gute iri muri Saro.
Leya ati” Kubera ko twese tutazi uko twagezemo hano.
Ruger aramurebaaaaa.
.
Maze Leya ava aho ajya kuyimuzanira arayimuhereza.
Ruger arayifata.
Leya ati” Nonese ugiye kwambara gutyo gusa.
Ruge aramurebana umujinya.
Leya ati” Ruger windeba nabi kuko njyewe nagufashije ahubwo. Kubera ko iyo ntaza gutuma umera nza warigusara.
.
Ruger arabyumva.
Leya ati” Wajya hariya muri dushe ukoga ntakibazo.
.
Ruger nubundi abona ko atafata inzira ngo ajye mu muhanda ameze gutyo maze aremera ajya muri Dushe.
.
Mu rugo Liana nawe arabyutse abona ko Ruer atigeze ataha.
Liana arivigana ati” narimbizi Ruger we! Nubundi ni uwo mugabo ariwe kuva mbere hose. Komeza rwose uko ubishaka n’ubundi njye nakubohotseho ntakibazo nkigufiteho.
.
Nuko arabyuka ajya muri dushe ajya kwitegura.
.
Ruger nawe asoje koga arihanagura neza arangije Leya amushakira amavuta arayamuhereza.
Ruger akamureba nabi.
Leya agaseka ati” Ruger windakarira. Uwo ukwiye kurakarora ni umugore wawe. Ariko Ruger ubishaka wagumana n’Umugore ugukunda. Kandi hano waba utekanye kandi urabona neza ko twaba dufte burikimwe cyose.
Ruger ati” Ntabwo wangura icyo uri cyo wa mugore we.
Leya ati” Ariko n’Umugore wawe wiringira ntawuhari. Nyamara njyewe naguha njyewe wese n’ibyanjye byose. Nkurahiye ukuri ko waba umugabo w’agatangaza.
Ruger aramurebaaaaa maze arangije kwitunganya neza asohoka mu cyuma cya Leya yihuta cyane. Leya amugenda inyuma amuhamagara.
.
Leya ati” Ruger plese wigenda nabi.
Ruger ati”Leya wakoze cyane kumbera derilla.
Leya ati” Ntabwo ndi Derilla kuko sinashutse Umugabo nkawe. Ibyabaye n’ubundi ni ibyagombaga kuba.
Ruger aramureba maze ahita asohoka. Leya asigara arimo guseka ati” Byibura hari icyabaye kandi nahamya ko nkufite Ruger we.
.
Kurundi ruhande Liana arimo gushyira abana mu modoka ngo abajyane ku ishuri . gusa arasa n’umuntu wifitemo agashiha.
Molly na Dona barabibona maze baramubaza bati “ Mama bite ko warakaye??
Liana atio” Ntakibaz mfite mureke tujye ku ishuri.
.
Ruger ari muri Bus ariko arimo kugenda yumva afite ipfunwe ry’ibyaraye bibaye nubwo atazi uko byagenze. Gusa umutima we witaye kuri ibyo byabaye intekerezo ze ziba zibutse amafoto yabonye ya Liana na Landy. Kandi arahamya neza ko iterambere ryose Liana amaze kubona byose byakozwe na Landy.
.
Nuko aho gutaha ajya mu rugo abanza kujya mu rugo rwa Landy.
.
Kurundi ruhande mu rugo rumwe rugari cyane. Medina arabyutse ava mu cyumba cye. Icyo cyumba ariko kirimo amafoto ye na Landy.
Aza muri Salamanger abona hateguwe breakfaste. Arayirebaaaa. Uwo mwanya Mama Landy aje nawe muri Saro abona Medina ahagaze hamwe asa nutushimye.
Mama Landy aramwegera ati\ Medina .
Medina amurebana agahinda ati” Mama bisa nkaho ntagaciro nzigera ngira kumuhungu wawe.
Mama Landy ati|” Oya mwan wanjye siko bimeze.
Medina at” Nawe iteka nuko uhora uvuga. None kuva nabana n’Umuhungu wawe wavuga ko marana nawe ighe kingana iki?? ni gute Umugabo washatse aa hanze mu gasozi kandi afite urugo.
Mama Landy ati” Ntabwo twavuga ko aba mu gasozi..
.
Medina ati” Mama nawe maze kurambirwa ukuntu uhora ubogamiye kuruhande rw’umuhungu wawe. Ese ndi umugore ufite agahe gaciro hano. Ibi ndabirambiwe kandi….
Mama Landy ati “ Umva Medins mwana wanjye ndaza kongera kvugana nawe.
Medina ati” Ikibazo niba ari akazi data yamuhaye. Ndaza kuvugana na Papa.
Mama Landy ati”Oya udatuma bamwambura akazi .
.
Medina ati” Namenye ko yashatse rero yite ku rugo.
.
Kurundi ruhande Ruger ageze aho Landy aba arakamonga maze Landy arafungura aziko ari Liana afungura amuvuga mwizina ati” My Liana wanjye.
.
Landy afunguye abona si Liana ahubwo ni Umugabo we ahita amera nk’imbeba ifatiwe mu mutego akanura amaso.
Ruger ati” uwo my Liana wawe ni Umugore ufite Umugabo.
.
Landy arikanga maze ashaka gutangira Ruger ati” Umva hano ntkaze ufite mu nzu yanjye.
Ruger ati” Ndabizi,.
.
Gusa Ruger yinjira kumbaraga. Akinjira mu nzu atungurwa no kubona ifoto ngari cyae ishushanyije Landy yashushanyie ya Liana yambaye ubusa buri. Arayirebaaaaaa. Landy agiye kuyitwikira Ruger aramufata.
Landy ati” Ntaburenganzira ufite bwo kureba ibyanjye hano.
Ruger ati” Basi niyo wubaha umugore wanjye. Iki gishushanyo ntugishyire hano muri Saro aho buri muntu wese wakwinjira hano yabona ubwambure bw’umugore wanjye.
.
Landy ati” Va hano winjie mu nzu yanjye mu buryo butemewe.
Ruger aramureba ati” Landy nshuti yanjye ese Liana uramukunda?
Landy asti” Sinzi ibyo umbaza.
Ruger ati” Niba umukunda se wigeze umenyako ari umugore w’abana babiri?? ese mu byo mukora byose wigeze utekereza ko uzaba papa wabo bana??? ese wigeze witekereza ko abo bana bo bzakira ko ari wowe ugiye kuba papa wabo mugihe papa wabo agihari ari muzima kandi ntakibazoafitanye n’abana be?? Cyangwa umugore wanjye wamufashe nk’indaya imara irari ry’umubiri wawe gusa?? byibura mbabarira unsibuze.
.
Lamdy ati” Ntacyo mfite kugusubiza kandi mvira mu nzu ugende cyangwa mpamagare police mvuga ko natewe.
Ruger aramuseka ati” ese iyo police igeze hanpo yo yabona ko watewe koko! Ngaho bahamagare rwose.
.
Landy ati” Ruger va hano,.
Ruger ati” Reka nongere nkubaze. Abaye arinjye wowe nawe urinjye byakunyura kubona nkoresha umugore wawe musambanya uko mbishaka??
.
Landy ati”Nakubwiye ngo sinzi ibyo uvuga. Kandi niba umugore wae aguta akagenda nuko uri umugabo w’ibibazo utarigeze narimwe ashobora kwita kumugore we.
Ruger agira umujinya agiye kumukubita maze arifata ati”Uri umusore w’ikimara. Gusa reka nkuhe gasopo reka urugo rwanjye w’agasore we. Wikwitwaza amafaranga afite ngo ujye gusenya ingo z’abandi. Ese ko uri ikimara ubundi niyo waba ukunda umugore wanjye wenda da. Buriya utekereza ko niba yarantaye akajya aza gusambana nawe wibwira ko ni mubana ho nawe atazajya aguta akajya gusambana n’abandi.
.
Landy ati” Va hano.
Ruger ati” Uretse ko nzi neza umugore wanjye. Ni wowe wavangiye umugore wanjye witwaje icyo ufite. So rekereho ni gasopo y’amahoro nkuhaye. Gendera kure umugore wanjye. Naho nibitaba ibyo witegure kuzirengera ingaruka uzabikuramo.
.
Ruger ahita ava aho arigendera.
.
Udacikwa na Episode 30.
Comments