Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twasize, Yolanda amaze kuraswa.
.
Story by chris Nandi ishimwe.
.
Yalanda arashwe mu mutima yagiye hasi, Jobbe biramubabaza. Sheill nawe ubwo yarekuraga isasu, Lex yaritaje rifata Melinda mu kaboko. Lex abonye ko Melinda arashwe biramubabaza cyane
Paru areba Lex agiye kumurasa Sheilla aha yabibonye aramutanga aramurasa rimufata mu kiganza imbunda ye igwa hasi
Sheilla ahita Jobbe akaboko aramuhubukana baca inyuma aramwirukankana. Melinda biramucanga impamvu Sheilla yaba arimo gutabara Jobbe. Melinda agiye gukurikira abona Lex yafashe imbunda agiye kubarasa agahita yica Jobbe.
.
Melinda ahita amwitendekaho barwanira imbunda amubuza kurasa aramubangamira.
.
Kurundi ruhande, Sheilla agejeje Jobbe inyuma amwuriza igipangu ngo bacike. Jobbe abanza kuzarira arabyanga.
Sheilla ati" ese urimo kuzuyaz iki urabona badashaka kukwica?
Jobbe ati" melinda
Sheilla ati" melinda wimwizera. Nawe arashaka kukwica
Jobbe at" oyaaa.
Sheilla ati" umva ibyo byo guhakana bireke basi ubanze utabare ubuzima bwawe
Jobbe ati " oya sinshaka guta Melinda na Yolanda.
.
Mu nzu Melinda aracyahangana na Lex. Paru yashatse igitambaro yizirika aho amaze kuraswa. Afata imbunda ye.
Lex nawe asunika melinda kuruhande afata imbunda maze we na Paru bakurikira Jobbe na Sheilla.
.
Hanze Jobbe yumvise Paru na Lex baje ahita akomeza basota igipangu bariruka baza kuri ka kamodoka ka ponety.
Lex na Paru bageze hanze babura aho banyuze. Maze bahita baza mu gipangu imbere binjira mu madoka baza hanze bahita babona aka modoka ka Ponety kagenda.
.
Paru ati" umuswa ari muri kariya kamodoka.
Lex ati" umv sinshaka ko ancika canira imodoka..
.
Paru arayicanira bagenda ku muvuduko mwinshi byo barakurikira.
.
Hakuno mu nzu , melinda we yakoze Yolanda asanga yapfuye kare. Aramureba aramukurura amushyira kuruhande.
.
Melinda ati" Yolanda n'ubwo wari mukeba wanjye ariko sinshakaga ko wapfa gutya pe! Gusa urakoze kwitangira Jobbe basi.
Melinda ahita nawe ava muri iyo nzu aromeka gusa ntabwo azi ngo Sheilla na Jobbe banyuze he?
.
Hakuno mu muhanda, Sheilla na Jobbe barakukirkiwe.gusa nabubonye kare .
Sheilla areba ponety ati" umva Pone aba bantu bakore akantu.wambwiye ko uzi gutwara.
Ponety ati" buretse nkwereke.
.
Paru na Lex nabo barometse ku muvuduko mwinshi. Lex akurayo imbunda.
Paru arabibona.
.
Lex umva shaka uko ubacaho nkwereke.
Paru are" oya Lex reka tubomeke gusa. Ntabwo warasira mu muhanda police yahita ibizamo.
Lex ati" umva sinkeneye ubuzima bwa. jobbe bwazambera igisebo.
Paru ati" n ubundi turamwica. Ariko ntakurasira mu muhanda.
Lex arabyumva areka kurasa.
.
Sheilla areba inyuma abona babariho.
Sheilla areba Ponety ati" umva wikomeza umuhanda. Bayobe.
.
Ponety ati" sawa .
Ponety arakata vuba yihuse cyane. Aca umuhanda w'ibitaka. Paru na Lex nabo bakase ye babagendaho babariho.
.
Sheilla arabibona ati" izi mbwa ra!
Jobbe ati* ariko kubera iki wishize mu byago ukaba urimo kuntabara.
Sheilla ati" Jobbe n'ubwo rimwe na rimwe twagiye tuvugana nabi ariko ntabwo uri umwanzi wanjye .
Jobbe ati" biratangaje.
Sheilla ati" wakabaye wishimira ko wari ufite umuntu nkanjye uguhoza kumutima .
Jobbe aramureba bararebana, Sheila ahita amusoma
Jobbe ati" ibyo byari ibiki?
Sheilla ati" wibitindaho usanzwe ubimenyereye.
.
Bakimeza kwiruka.
.
Kurundi ruhande, melinda nawe yakurikiye ariko we yayobye ntazi ngo barengeye he.
Aparika imodoka ahamagara Kary.
Melinda ati" Kary bite?
Kary ati" ni sawa .ese n'iki kirikuba mabuja?
Melinda ati " ni birebire. Ese wambwira ahantu hibanga Sheilla ashobora kuba yacikira igihe yaba ari mu byago.
Kary ati" ahantu yajye se nihe uretse iwabo ?
Melinda ati" nta handi uzi ?
Kary ati" oya. Ese ubundi yabaye iki?
Melinda ati" bireke ntacyo..
.
Melanda ati" ntabwo kary yaba yajyanye Jobbe iwabo kubera ko akurikiwe na Lex. Ese ubu bagiye he ? Mana umfashe Jobbe wanjye ntiyicwe.
.
Afata telephone ahamagara Jobbe.
.
Jobbe aho ari abona Telephone ye irasonnye abona ni melinda uhamagaye agiye kumwotaba Sheilla telephone arayimwaka.
Sheilla ati" ntabwo ugomba kumwitaba. Melinda w'imwizera n'umugambanyi.
Jobbe ati" ibyo uvuga si ukuri.
Sheila ati" kubera ko uri mu rukundo ntabwo wapfa kubyumva. Ariko njyewe nayimvite gahunda bapangaga yo kukwica. Ese niba wibwira ko ari gute namenye ko ugiye kwicwa nkaba naje kugutabara
Jobbe abitekerezaho rimwe akumva bisa n'ukuri ubundi akumva muri we nta kuntu melinda yamugambanira.
.
Tuze mu rugo kwa Yolanda.
Mama Yolanda arimo gutekereza ahagaze muri saro gusa Ntabwo ameze neza. Papa wa Yolanda aba araje aramwegera
Mama Yolanda ati" Ndumva ntatekanye.
Papa Yolanda ati" kubera iki?
Mama Yolanda ati" ndiyumvamo ko hari ikibi cyabaye kumwana wanjye.
Papa Yolanda ati" ntacyabaye..kandi niyo cyaba cyabaye kwaba ari ukutumva kwe.
Mama Yolanda ati" oya se wivuga gutyo! Uriya n'umwana wawe . Ndetse njyewe ntekereza ko twakabaye twaramwumvise aho kugirango ave hano agende.
Papa Yolanda ati" umva utangiye kuneshwa. Ni gute wumva muri wowe ko wakabaye warashigikiye ikibi
Mama Yolanda ati" nono ko twanze ibyo umwana ashaka, tukaba nawe twaramubuze.
Papa Yolanda ati" yahisemo kuba umwana w'ikirara.
.
Tuze kuri Sheilla na Jobbe hari inzu bajebo iri ahantu hitaruye.
Sheilla na Jobbe bava mu modoka.
Shella ati" Ponety, wowe imodoka banza uyitsimbe.
.
Ponety ajya gutsimba imdoka mu gitari, Sheilla na Jobbe baza muri icyo kizu. Bajinjiramo barakireba.
Jobbe ati" aha nihe ?
Sheilla ati" aha hahoze ari kwa Uncke wanjye .
Jobbe ati" none barihe ?
Shella ati" ejo bagiye hanze. Rero tugiye kuba turi hano.
Jobbe ati" nonese ubundi nzakomeza kwihisha kugeza ryari ?
.
Sheilla ati" reka tube turi hano. Ejo tuzajya kuri Police dutange ikirego ko Lex ashaka kukwica. Ndetse azahita afungwa azira urupfu rwa Yolanda. Urumva ko uzaba umukize.
Jobbe ati" none wowe ? Dore ubu ugiye kubura akazi kawe kubera kuntabara.
Sheilla ati" nemeye kuza kugutabara maze kwiyemeza kuba nahara byose.
Jobbe aratungurwa ati" wemeye guhara byose kugira ngo untabare?
Sheilla aramufara aramwegera cyane amureba mu maso amureba amaso yoroshye avuga n'akajwi gato cyane ati" Jobbe aka kanya ntabwo wabyumva ariko tugenda tumarana akanya uraza kubyumva.
Jobbe areba Sheilla arumirwa! Ndetse yumva biramurenze pe kubona atabarwa na Sheilla.
Shella ati" Jobbe wijyana umutima kure.. ntekerezaho neza uraza kumbona mu maso hawe kandi urasobanukirwa. Bihagije
.
Jobbe ajya kwicara.
.
Utazacikwa na Episode 39
Comments