logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP19

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



Mu gace gaheruka Veronica yakanguwe na John amusaba kumusanga hanze yambaye itiriningi, ni nyuma yuko Britanny amaze gupfa naho papa we agasura Veronica bwije.




*Veronica:* Umva John sinkunda inzenya mwana ndeka niryamire




*John:* Ufite iminota icumi gusa ahubwo ukaba usohotse tugiye gukora siporo niba wagizengo ni ibintu bihambaye byabaye.


*Veronica:* Ni nde se wakubwiye ko jyewe nshaka gukora siporo? Iki gicuku koko?


*John:* Nakubwiye ko ufite iminota icumi gusa, ibindi uvuga sinzi ibyo ari byo.


Numvise koko akomeje. Nahise mbyuka nubwo numvaga ngikunze uburiri, nambara agakabutura collant kirabura, ndenzaho agapira kagera hejuru y’umukondo kanagaragaza tatoo yanjye iri munsi y’umukondo dore ko nari narishushanyijeho ururabo rwa roza, ndasohoka.
Nasanze John hanze yambaye nk’umutoza rwose ndatungurwa


*John:* Ese iki gitondo ufashwe n’ibihe bisazi? Nakubwiye kwambara itiriningi sinakubwiye kwambara ikariso


*Veronica:* Umva gabanya urwenya wana. Ndumva ntimereye neza


*John:* Umva wigira ibintu intambara, gusa ndaguhangayikiye ubyumve


*Veronica:* Kubera iki se papa?


*John:* Mfite ubwoba ko waheranwa n’ibitekerezo kubera urupfu rwa Britanny, ukaba washiduka wakoze amarorerwa yandi


*Veronica:* John uri kundakaza nyamara


*John:* (Amfata ukuboko) Ngwino dukore siporo uruhure umutwe




Twatangiye kwiruka tuzenguruka aho dutuye, yayayaaa. Mbega sinaherukaga kwirukanka ndumva umunaniro ari wose pee.


Twakoze siporo igihe kigera ku minota mirongwitatu, kandi yaranyirukankishije mbira ibyuya ndananirwa pee. Nuko nyuma tugaruka iwanjye ngeze muri salon nahise ndambarara ku itapi iri mu nzu hasi nuko nsinzira buhoro. John yari asanzwe yisanga iwanjye anisanzura, yahise yiyicarira ahantu nashyize ibiro, sinzi ibyo yarimo areba ku mashini.


Nyuma y’amasaha nk’abiri nakanguwe n’umuhumuro nuko ngana mu gikoni nsanga John ari gutegura ibya mu gitondo.




*Veronica:* Eeeh birahumura cyane rwose. Sinzi impamvu ahubwo utarashaka umugore kuko wajya umutekera akakwitaho neza nawe kwa kundi




*John:* Veronica ibintu byo gushyingirwa mbifata nka kuriya dukaraba ngo turikiza imyanda kuko ntibitubuza kongera kwiyanduza




*Veronica:* Ndumva uri kimwe na babandi bavuga ko igitera gatanya ari ugushyingirwa? Muri make hatabayeho gushaka ntihabaho gutandukana?


*John:* Umva gabanya iryo sesengura ryawe. Ese ku isaha urabona ari ryari?


Narebye isaha nsanga saa tatu ziri hafi kugera kandi ni yo masaha yo kujya guherekeza umurambo wa Britanny


*Veronica:* Eeeeh uzi ko ngiye gukererwa


*John:* Jya kwitegura vuba ahubwo udakabya gukererwa


Nahise mbanza gufata ku byo yateguye bya mu gitondo nuko njya mu cyumba cyanjye kwitegura. Nahise nambara agakanzu kagufi gatukura, nshyiraho inkweto ndende zirabura, imisatsi ndayirekura nuko nka nyuma y’isaha mba maze kwitegura ndamanuka ngo nsohoke ariko John akimbona mbona aturumbuye amaso, ku buryo nabonaga habura gato ngo umutima umuhagararane…




*John:* Umva ba uretse gato. Ushaka kujya gushyingura wambaye umutuku koko? Ubwo si ubushinyaguzi?


*Veronica:* None wumvaga ngenda nambaye umukara rero nk’aho ndi nyiri umupfu ko ngo ari we ujya ahanuka?


*John:* Umva Veronica ugiye mu muhango wo gushyingura ntabwo ugiye kumansura. Subira mu cyumba uhindure iyo myambarire.




Numvise anteye akajinya ariko sinasuzugura John. Nasubiye mu cyumba noneho nambara ikanzu yirabura ngufi imbere ikaba ndende inyuma. Na yo rwose yari nziza pee.


Ubwo namaraga kwitegura noneho nerekeje ku kiliziya ahari kubera imihango yo gusezera bwa nyuma Britanny. Ubwo nageraga aho bari nashatse uko nagera imbere ngo nihanganishe umuryango wagize ibyago. Celia yari yicaye imbere yambaye ikanzu yirabura, akagofero kirabura anambaye amadarubindi yirabura.


Nahise mbona Brad aho ahagaze iruhande rw’isanduku irimo umurambo wa mushiki we, nuko ndamwegera


*Veronica:* Brad ni ukuri mbabajwe cyane na mushiki wawe watuvuyemo gusa mukomeze kwihangana


*Brad:* Wakoze kuza kudutabara Vero


*Veronica:* Mu kuri nubwo mushiki wawe tutacanaga uwaka ariko nanone agiye akiri muto rwose ntiyari akwiye gupfa aka kageni


Nasubiye kwicara nkurikirana imihango. Mbega ishyingura riteye asyi. Nta wukoma ntawe ucaracara, nta nyoni nta ki…


Gusa ikintu cyantunguye nta muntu n’umwe wariraga. Ubu se uyu mukobwa mu nshuti zose afite, uyu muryango ukomeye gutya ni gute babura abantu babatabara benshi? Ntabwo nabyumvaga na gato rwose. Ubwo ibyo mu kiliziya byarangiraga berekeje ku irimbi, jyewe mpitamo kwigendera kuko bari babonye ko nageze aho, birahagije.


Gusa ubwo nagendaga numvise umuntu ambwira kumurinda, nkebutse nsanga…




*_Yasanze ari nde se? Ubundi se kuki atakomeje kugeza bashoje? Agace ka 20 ntugacikwe_*


Comments