Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*_Dukomezanye na Celia_*
Uyu muryango wa Gregorio wambereye ikibazo ariko ndabizi neza narabarimbuye bose
*Celia:* Ubwo rero ushaka kuntwara udufaranga twanjye witwaje ibinyoma byawe? Angela ndabizi neza yahiriye mu nzu natwitse ubwanjye.
*Ryan:* Celia nta mahitamo ufite erega. Urahitamo kunyizera tugakorana wabyanga ngashaka undi ubimfasha
*Celia:* Icyakora uri ikigoryi nka so rwose. Ugambanira umuntu hejuru y’amafaranga? Kuba narishe so simbyicuza kuko na we yari nkawe
*Ryan:* Ushaka kunyica nanjye se? Yewe umenye ko nawe iminsi yawe ibaze kuko Angela nzi rwose azakurya bunyama. Inama nakugira rero ni jye gusa wagufasha kandi nutemera ko dukorana ubireke sinkwinginga.
*Celia:* Umva sha nahaye akazi abantu b’inzobere bazamfasha kubona ungendaho
*Ryan:* Utansetsa. Mbabajwe n’uyu mugore utazi ko uryamana n’umugabo we na we azi ngo muri mu kazi.
*Amber:* Umva ceceka ntuzi ibyo uvuga ibyo ari byo ndakwiyamye
*Ryan:* Ahubwo ni gute uba uzi ko umugabo wawe aryamana n’undi muntu ntugire icyo ubikoraho koko?
*Amber:* Ubwo ni ubuzima bwite rero ntibikureba.
Numvaga bari kuntesha umutwe kuko ikimbabaje si ibyo bavuga ahubwo kumenya ungendaho.
*Celia:* Tugaruke ku cyaduhuje. Umva Ryan amafaranga ndayaguha ariko banza umbwire uwo Angela ni nde?
*Ryan:* Banza ufate video ubundi ukore uko ushoboye Wellars atazayibona. Hanyuma nunzanira amafaranga uramenya izina angela yiyise
*Celia:* Nakizera nte ko utakozemo kopi nyinshi?
*Ryan:* Nazikozemo rwose kandi ukibeshya ugashaka kungambanira uzazisanga mu itangazamakuru. Nyuma yaho nzakwica agashinyaguro nitonze.
Nahise mfata ya flash disk nuko ndagenda
Twaragiye mu modoka na Amber
*Amber:* Ese koko uramuha ariya mafaranga yagusabye?
*Celia:* None hari ikindi gitekerezo ufite se?
Numvaga rwose akazi nabahaye kabananiye kandi rwose ntacyo nari gukora kindi uretse guha Ryan amafaranga ansaba ubundi akambwira izina ry’umuntu ungendaho.
Ubwo nageraga mu rugo nasanze bose bateranye bambaza uko bagiye kubaho nta mafaranga, Julia na we ambwira ko yavuye gukoresha ibizami bya DNA byo kwerekana ko mubeshyera, numva bose bamviriyeho inda imwe ariko ndabyirengagiza njya mu biro byanjye. Nyuma yaho narasohotse ndamanuka muri kave ahantu nari maze imyaka isaga 20 ntafungura, kuko nari nariyemeje kuzahafungura umunsi umwe byabaye ngombwa.
Ubusanzwe nubwo Gregorio yashatse kwica umusore witwaga John amuziza ko yari yamwibye amafaranga akanagerekaho ibicuruzwa bye ariko si ko byari byaragenze ahubwo ni jye nabiyobeje ndabigurisha amafaranga avuyemo ndayazana nyataba muri iyi kave. Mushiki wa John abigenderamo atyo, azira amaherere naho ari jye munyamakosa. Ubu rero ni cyo gihe ngo aya mafaranga amfashe kwikiza umwanzi wanjye mushya ari we Angela, mwene Gregorio.
Ntabwo kuhacukura aho nayatabye byansabye umwanya munini kuko nubwo hari hashize igihe kinini gutyo ariko nari nzi neza aho ari, gusa nta n’umwe mu rugo rwanjye wari uzi iby’ayo mafaranga.
Namaze kuyageraho nyashyira muri malette yabugenewe, mfata n’ibyangombwa by’inzu yanjye iba mu Bwongereza ubundi nsohokera mu muryango w’inyuma ndagenda.
Nahise noherereza Ryan ubutumwa bumubwira aho duhurira kuko nari mushyiriye ibyo twavuganye. Numvaga nshaka ko duhurira kwa Clark
Ubwo nahise nerekezayo nsanga Amber ari gukora siporo
*Amber:* Uragenzwa n’iki hano Celia?
*Celia:* Nje kuvugana na Clark kandi namaze kubwira Ryan ko tubonana
*Amber:* Urahombye rero Clark ntahari kandi hano siho bateretanira mujye muhurira ahandi kuko mbafashe muri hano nabica mwembi.
*Celia:* wirocangwa amahomvu ahubwo wibuke ko nawe uri umukozi wanjye
*Amber:* Umva sindi umukozi wawe ahubwo twavuze ko dufatanyije. Ubona noneho ndi imbwa yawe washumuriza uwo ubonye wese igihe ushakiye cyose? Aho waribeshye mukecu
*Celia:* Imbwa irakuruta. Ibaze ngutume kuneka Veronica birangire bagushimuse utahe utazi n’aho uvuye bakujugunye ku muryango gusa? Urumva utarutwa n’imbwa koko?
*Amber:* Umva ndakwanga Celia. Ahubwo icyampa Angela akakwica ukamva mu maso
*Celia:* Ibyo rero ntibizabaho ahubwo nzamwisasira bose babireba.
Ntibyatinze Ryan yaraje na we arinjira atanakomanze
*Ryan:* Nizere ko utampamagariye ubusa ariko?
*Celia:* Ibyo wantumye nabizanye, amafaranga n’ibyangombwa by’inzu. Hanyuma rero mbwira neza uwo muntu uwo ari we, umunsobanurire neza
*Ryan:* Erega ari hafi yawe. Ariko uba wigize umuhatari utikoraho utanazi abantu bakuzengurutse. Gusa uwo mugore ni shitani yigendera kuko ndabizi neza akimenya ko nakubwiye uwo ari we nta minota naba nshigaje ku isi
*Celia:* Ese ni nde koko ko ntigeze menya ko ari umuntu uri hafi yanjye?
*Ryan:* Kwiyemera kwawe gutuma udatekereza ngo urebe kure. Imyaka 15 ishize ubwo wicaga umuryango wa Gregorio wibeshye ko n’umukobwa wabo Angela yahiriye mu nzu ariko ntiwibutse kureba ko umurambo ubonekamo. Rero yavuyemo aracika arerwa n’umuryango w’abakire abasha kwihindura ku buryo munahuye utamumenya. Rero yagarutse azanywe no kwihorera, akakurimburana n’umuryango wawe wose.
*Celia:* Umva gabanya ibibwirizwa ahubwo mbwira uwo muntu? Ni nde?
*Ryan:* Nkuko nabikubwiye yahinduye izina ntiyitwa Angela ndetse n’imisatsi yayisize amarangi ntigisa uko yasaga mbere. Niba utari unabizi ni we waroze Britanny, ni we watwitse inzu yanyu ndetse ni we wishe Victor ubwo yamuvumburaga.
Nahise numva koko ndi ikigoryi kibi kuba ibyo byose byarabaye ariko simbitahure ko bifite umuntu umwe ubiri inyuma.
*Celia:* Umva yakoreye mu mwijima ariko jyewe nzamwereka uwo ndi we nzamutwika areba yumve wa muriro yarokotse uwo ari wo
*Ryan:* Uwo rero ntawundi ni Veronica umuturanyi mushya. Ni we Angela waje kukwihoreraho
Mana yanjye nahise mera nk’uri kurota kuko siniyumvishaga ko Veronica ari we waba ari inyuma ya byose. Ndamwanga yego ariko sinigeze mukekera kuba ari we nyirabayazana wa byo. Ubu koko ndamwikiza nte weeee
*Amber:* Birashoboka se koko? Uriya buriya yanabasha kwiyicira inkoko?
*Ryan:* Sawa ubwo uzamumenya nagutunga imbunda sha.
*Celia:* Yatangije urugamba ubu ni cyo gihe ngo mpangane na we. Ariko se koko ubu nzamwice gute? Nzamukuremo inzara, nzamukure amenyo cyangwa nzamuhondagure kugera apfuye
Nahise nsohoka ariko Ryan arampagarika
*Ryan:* Urajya hehe Celia?
*Celia:* winyitambika se. Ngiye guhonyora iriya njiji aka kanya
*Ryan:* Genza gake kuko ahora akwiteguye kandi uribeshya ujye iwe arahita akurangiza ahubwo ari wowe. Menya ubwenge rero
*Amber:* Kano kagabo karavuga ukuri. Uriya mukobwa anafite abamurinda ntiwamwisukira uhubutse wabigenderamo ari wowe.
*Celia:* Urumva nakora iki Amber?
*Amber:* Ndabizi kuva na kera ko Veronica aryamana na Clark, nanjye mbonye uburyo bwiza bwo kumwihoreraho. Nkongera nkisubiza umugabo wanjye mu buriri
*Celia:* Dukeneye rero ikintu cy’ibanga ku buryo ntawe uzaducyeka
*Amber:* Ni igisasu mu modoka kikamuturikana nta birenze.
*_Dusubire kuri Veronica_*
Leon yari yanyoherereje ubutumwa ambwira neza ko yagejeje ya flash aho Wellars yakirira ubutumwa. Byakabaye byiza kubimugezaho ku kazi ariko na byo ntacyo, iwe na ho harahagije.
Bugorobye naroze ubundi njya kuryama ndaruhuka kuko ubu noneho utahiwe ni Brandy, umuhungu Celia akunda kurenza abandi. Ni we ngomba kwitaho noneho.
Mu gitondo nka saa yine ni bwo nabyutse ariko numva muri salon hari umuntu. Nafashe imbunda ndasohoka kuko ubu ndashaka guhora niteguye kuko isaha n’isaha naterwa cyangwa nkagirirwa nabi.
*John:* Iyo mbunda urayijyana he?
*Veronica:* Waramutse John ese urakora iki hano koko?
*John:* Waramutse, banza ubike iyo mbunda ariko
*Veronica:* Ubu se iyo nsohoka ndasa koko? Kuki utanteguje ko uje?
*John:* Nangaga kugukangura ahubwo hari icyo nshaka kukwereka. Ariko banza ujye kwambara dore uri kunshotora
*Veronica:* Nta gahunda nari mfitanye nawe ntukantungure. Ahubwo mfitanye gahunda na Leon, wowe uraza nyuma
*John:* Leon se uriya mugambanyi shahu
*Veronica:* Leon ararengana kuko ni wowe wangambaniye wanga kumbwira ukuri. Kandi nubwo nakubabariye ntabwo biramvamo rwose ubimenye
Nahise nsubira mu cyumba ndambara ndagaruka
*John:* Umva Veronica ntugahore umbwira iyo nkuru tugomba kubirenga tugakora ibindi
*Veronica:* Umva John abantu twese turi abagambanyi, ababeshyi rero Leon ntumugire umubeshyi kuturenza na twe ntituri shyashya. Niba ushaka ko ibyo mbyibagirwa ndagusaba ibintu bibiri
*John:* Ariko se iwawe buri kintu kiragurwa koko? Ngaho mbwira
*Veronica:* Icya mbere ntuzagire na kimwe utwara Leon. Icya kabiri mbwira neza ibyawe na data.
*John:* Kuki koko ushaka kugarura ibyahise?
*Veronica:* Wishaka kumpisha kuko niba data yarishe mushiki wawe hari impamvu.
*John:* Urebye si jye nari narabigizemo uruhare ariko so yanshinjaga kutubahiriza amasezerano. Namuhaye imari aranyishyura ariko ubwo yajyaga kuyicuruza yarayibuze avuga ko ubwo namutwaye amafaranga nkanamutwara imari. Gusa ntabyo nari nakoze kuko jyewe mu bucuruzi nubahiriza amasezerano. Ntiyanyizeye rero, ategeka ko bica mushiki wanjye
*Veronica:* John ndakwizera ntujya wica isezerano, none urwo rumogi rwagiye hehe?
*John:* Iyi myaka yose sindamenya ngo ni nde
Noneho nahise numva impamvu John yashakaga kwihorera urupfu rwa mushiki we, numvise ndushijeho kumubabarira. Bivuze ko hari uwateranyije data na John kandi nari ntaravuka. Bya bintu byari bimaze imyaka
Ako kanya Leon yarinjiye, akibona John agiramo ubwoba
*Veronica:* Humura Leon ntacyo John agutwara. Si byo John?
*John:* Yego ni byo. Hanyuma rero nashakaga ko uza nkajya kugira ibyo nkwereka kandi turagenda mu modoka yawe kuko iyanjye umushoferi yayishubijeyo
*Veronica:* Nta kibazo tugende, Leon aradutwara nta kibazo. Tugiye hehe se?
*John:* Ngwino ariko wowe urabimenya tugezeyo
Yahise amfata mu mayunguyungu turasohoka tugenda buhoro.
Nibwo twabonye hakurya y’umuhanda Wellars araduhamagara, Leon we arakomeza agana ku modoka ngo adukingurire
*Wellars:* Veronica wampa akanya tukavugana?
*Veronica:* Umva nta wanya mfite wo kukuvugisha rwose ndeka nigendere
*Wellars:* Iminota ibiri gusa ubundi ugakomeza ibyawe
*John:* Reka mbe ngutegerereje mu modoka ngire uwo mba mvugisha na we uvugane n’umuyobozi.
Bahise bagenda baransiga na Wellars
*Veronica:* Urifuza iki?
*Wellars:* Aka nagasanze ahantu mfatira inzandiko
Yahise ampereza agapapuro
*Angela = Veronica*
Nahise nibaza uwaba yanditse ibi.
*Wellars:* Angela ni nde? Ko ari wowe Veronica nzi, Angela we ni uwa hehe?
Numvise umusatsi unyorosotseho. Ikosa rito nari gukora ako kanya ryari gutuma ankeka kurutaho nanjye niyemeza kumutumbira mu maso ngo atanabona ko nshaka kureba hasi cyangwa ku ruhande.
Nari ntaramusubiza nibwo hahise habaho iturika ridasanzwe nuko ndebye mbona umuriro uza udusatira. Nahise niruka na Wellars turi kumwe ahantu hose hahinduka umukara kubera umwotsi.
Nahise numva ubwoba agahinda n’ishavu nuko ubwo narebaga aho imodoka yanjye iparitse nsanga ni yo ituritse.
Mana yanjye weeee
*_Barapfuye se? Urugamba rurakomeye. Agace ka 78 ntuzagacikwe_*
Comments