logo

NEW TALENTS

Stories Group

WHAT IS FAMILY EPISODE 9

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse  Liana  akwiye kwitabaza Landy  nyuma yo kubura umugabo we.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Yitabaje  Landy, Landy aza kumufasha, abana  nawe kwa Muganga akajya amufasha ibyo akeneye byose  bijyanye n’ubushobozi basabwaga aho kwa muganga kugira ngo Umwana yitabweho avurwe neza.
.
Nyuma y’iminsi ine yose  umwana yarorohewe amera  neza maze barabasezerera. Landy azana imodoka ye  bashyiramo Umwana maze  barataha.
.
Kurundi ruhande  Ruger nawe mu kazi yabaga yibaza uko  mu rugo bameze. Yumvaga abakumbuye cyane akaneye kumenya amakuru yabo, ariko  kubera ukuntu kari kameze akabura akanya na gato yabasha guhamagaa ngo avugane  nabo.  Yumbaga  ababaye  cyane ariko adafite icyo yabikoraho.
.
Landy na Liana bagera mu rugo bazana Mally mu cyumba  cye baramuryamisha ku gitansda  cye.
Liana ati”Mally  nkutekere iki? Urumva ushaka kurya iki??
Mally ati”Ntacyo mama.
Liana ati” Ugomba kurya nibwo uzakira neza ugakomera.
Mally ati” Umureti.
Liana ati” Sawa reka  njye kuiwuteka.
.
Liana na Landy  bagiye gusohoka, Mally arabareba ati”  Mama , ese  papa azaza kundeba ryari?
Liana ati”Sinzi igihe azazira.
Mally ati” Ese yamenye ko ndwaye??
.
Liana yumva ibibazo by’Umwana, arebana na  Landy, maze Landy aba avuye mu  cyumba  Liana agaruka imbere y’Umwana.
Liana ati” Mally ntawo mperukana kuvugana n papa wawe naramubuze kuri telephone.
Mally ati” Cyangwa hari ikintu kibi cyabaye?
Liana ati”Ntabyo nzi. Ariko buriya yitaye ku kazi ke.
Mally ati”  Ngo yitaye ku kazi ke??
.
Liana atekereza  kuri ayo magambo abwiye umwana yumva ko ashobra kuba avuze ijambo ribi riteranya umwana na se, ariko bitewe nuko asigaye yumva  yararakariye Ruger  ntiyabyitaho ibyo avuze.
Areba Mally ati”Mally uraza kumera neza reka njye kugutekera.
Mally ati”Ongera uhamagare papa.
Liana ati” Ndaza kumuhamagara naboneka. Kandi ntugire ikibazo  niyo yaba atabonetse  ndi hano nka mama we nzakwitaho.
.
Liana agakora mu misatsi maze ava mu cyumba cyako asanga Landy muri saro.
Liana ati’ Landy rwose sinzi uko nagushimira. Wambereye umuntu udasanzwe!
Landy ati” Liana ntabirenze.
Liana ati” Kuri njye bifite agaciro  gakomeye. Gusa nanjye aho uzankenera hose nzaba mpari.
Landy at’ Ntakibazo. Kandi n’ikindi kibazo  cyose ujye umbwira.
Liana ati” Warakoze  cyane nukuri.
Landy ati” Ubu nasubira mu kazi.
.
Lianaati’ Ntakibazo.  Ubu karagutegereje  cyane kubera ko wagataye ukaza kwita kuri njye.
Landy ati” Ntacyo  bitwaye . ibyapfuye ntahari ndaza kubiha  umwanya uhagije.
Liana ati” Sawa ngaho genda akazi keza.
Landy ati’ Umwana wawe akire  vuba agire ubuzima buzira umuze.
Liana asekamo ati” Urakoze.
.
Basohoka mu nzu , Liana aramuhekereza amugeza ku modoka ye. Landi agiye kwinjira mu modoka arahagarara arebana na Liana maze afata akaboko ka Liana amureba mu kiganza.
Liana ati” Urimo kureba ibiki??
Landy ati” Nkunda ibiganza  byawe.
Liana araseka ati” Kubera iki??
Landy ati”Mba numva birimo umugisha.
.
Liana araseka ati” Ariko amagambo uba umbwira.
Landy ati” Mba nkomeje. Reka ngende  kukureba  cyane bitankereza nanone.
Liana arasekaati” Urugendo rwiza.
.
Landy ava aho aragenda. Liana nawe agaruka mu ruo kwita kumwana.
.
Tuze ku kazi kwa    Ruger iminsi imaze kwicuma akazi bakoraga gasa nakacogoye. Ruger na   Bona barimo kugenda mu bwato baganira.
Ruger ati” Iriya konji itinze  kugera ndumva nkumbuye     famiy yanjye.
Bona ati”  Ubu nabo baragukumbuye cyane.
Ruger ati” Cyane. Ubu sinzi amakuru yabo.  Nabo ntibazi amakuru yanjye!   Utuzi nkutu dutandukanye umuryango sintukunda rwose!
Bona ati’Yego. Ariko se umuntu aba yakora iki ko aho ubuzima bumwerekeje ariho agana.
.
Ruger ati” Iriya konje nzayibyaza umusaruro.
.
Tuze  ku kazi ka Landy. Ku ruganda rwabo rukora kawunga. Landy niwe director manager warwo. Ari muri Office hari impapuro arimo kurebamo. Amaze kuzirebamo   afata telephone ahamagara  Liana.
Liana  yitabana ubwuzu.
Landy ati”My Liana.
Liana ati” Call yawe banza uzanye amakuru asanzwe.
Landy araseka ati’ Cyane rwose.
Liana ati” Amatwi yanjye  ategereje  kumva iyo nkuru nziza.
Landy ati”  hari akazi mbona nakuboneye.
Liana ajya mu bicu ati’ Wamboneye akazi?/
Landy ati” Yego hano kuruganda rwacu. Sinzi niba waza ukahagera.
.
Liana ati’ Ibyo ntabwo wabinsaba ndaje nihuta cyane.
.
Ahita yitegura vuba na bwangu maze aza kuruganda rwabo, aza muri Office ya Landy. Landy amuha ikaze.
Landy ati’Uri huse  cyane.
Liana ati’ Nteze indege pe!
Landy ati”Sasa hano hari umwanya wa Secretaire uwahakoraga yasezeye agiye kujya hanze.
Liana ati’Mbega umugisha wanjye.
Landy ati” Nahise nkutekerezaho rero ntekereza ko  uyu mwanya wahita uwufata.
Liana ati’ ese ubu nkuhembe iki koko!
Landy ati’  Icyo wakampembye wagihaye undi?
Liana ati” Igiki??
Landy ati” Gitekereze  nawe.
.
Liana aragitekereza maze ahita aseka.
Landy ati”Ubwo uzagura ntakundi.
Liana  ati” Mana weee  nukuri urakoze  cyane. Burya hari igihe umuntu ahura n’inshuti z’umumaro. Wowe ho urarenze.
Landy ati “ Ntakibazo. Ubwo rero ejo watangira akazi.
Liana ati” Cyane rwose.
Landy ati” Ubwo reka nkujyane njye kukwereka ba  nyiri uruganda baumenye.
Liana ati”Yego.
.
Landy aramujyana ajya kumwerekana kuri ba nyiri uruganda. Liana ahura nabo baramumenya nawe arabamenya.
.
Bamaze kuvugana nabo baragaruka.
Landy ati’ Ubwo rero genda ujye kwitegura ejo uzaze utangire akazi.
Liana ati’Nukuri urakoze  cyane.
.
Liana ahita amuhobera, Landy kubona ukuntu Liana amuguyemo bisa n’ibimutunguye maze nawe amufata aramukomeza  cyane.
Landy ati’Mbega agahobero keza kantunguye kanguye neza.
Liana ati Rahira.
Landy ati” Nukuri. Ahubwo uwajya ampa   aka gahobero  ka buri munsi.
Liana ati’ Agahobero gusa?
Landy ati’ Yego.
Liana ati” Ako ndakemeye.
Landy ati” Ka buri munsi ariko.
Liana ati’ Bitwaye iki??
.
Bararekurana.
Liana  ati’ Reka ngende njye kwitegura.
Landy  ati’ Yego.
.
Liana  arataha. Atahana akanyamuneza   kuko akazi abonye hari icyo kagiye guhindura  kumibereho ye.
.
Bidatinze akazi yaragatangie atangira gukora..
Kurundi ruhande   ku kazi kwa Ruger nabo babaonye konje.  Ruger na Bona bahita bitegura gutaha bakaza mu miryango yabo.  Ruger yatahanye urukumbuzu n’ubwuzu afitiye umuryango we.  Bitewe n’igihe cyari gishize atabasha kuvugana n’umuryango we.
.
Ageze mu rugo yasanze abana bamukumbye cyane. Aganira nabo.
Mally ati” Papa  kubera iki witaye  ku kazi cyane twe ukatwibagirwa.
Ruger ati” Ntabwo nabibagiwe bana banjye.
Mally ati”Ariko niko mama yavuze.
Ruger arabyumva ibyo Umugore yabwiye abana.
.
Ruger ati” Ibyo yababwiye siko bimeze. Ahubwo nuko ku kazi banze ko dukoresha telephone,..  buriya mama wanyu yarampamagaye arambura.  Ahubwo arihe?
Dona ati” Mama  yagiye mu kazi.
Ruger ati” Asigaye afite akazi?/
Mally ati”Yego.
.
Ruger arabimenya ko Umugore yaboye akazi ariko ntiyamubwira.    Ijoro riragwa.  Ruger atagereza  ko Umugore ataha. Amasaha arakura cyane agera  mu gicuku. Saa tanu z’ijoro zigeze  yumba Liana yinjiye mu nzu. Liana akinjira mu nzu atungurwa no  kubona  Ruger yicae aho muri Saro.
Ruger arahaguruka ati” My Lovely wife  narinkumbuye cyane.
.
Ruger aramwegera aramuhobera . Gusa bisa nkaho Liana adashishikajwe  cyane no kuba amubonye.
.
Udacikwa na Episode  10

Comments