Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*_Dusubire kuri Julia_*
Nari ndi gutitira kubera ubwoba Veronica yari amaze kuntera. Mbega umugore weee. Ibi byose ni ukubera kiriya kigoryi ngo ni Ryan, iyo kitanshimutira umwana ntibiba bibayeho. Ariko uko byamera kose ibi azabyishyura kandi uyu mwana na we ngomba kumushyira kure yabo bose.
Fernando yari amaze gutaha nuko ndoga ndamanuka musanga muri salon ari gukina na Pablo
*Julia:* Ubwo uri hano reka nkubwire ko ngiye kohereza Pablo kwa mama.
*Fernando:* Ibyo se twigeze tubyumvikanaho?
*Julia:* Ntabwo ariko nashakaga ko tubijyaho inama nakumenyeshaga gusa
*Fernando:* Atarasubira kuri polisi byibuze ngo avuge uwari yaramushimuse koko?
*Julia:* Fernando ibyo bindekere nzabyimenyera kandi uwabikoze nzi neza ko azabiryora, bitinde bitebuke.
Nakomeje kwibaza byinshi mu mutwe wanjye ariko umwanzuro nari namaze kuwufata
Kuba Ryan yaranshimutiye umwana byo numvaga narabimubabariye ariko kumfata video turyamanye mu rwego rwo kurengera Veronica, ukongeraho uko iriya ndaya ye imaze kunkanga byo sinabyihanganira. Abagabo ariko babaye bate koko? Imyaka tumaranye none aharaye kariya ngo ni Veronica? Buriya se Veronica andusha iki? Simbona atandusha ikibuno kinini?
Nahise mpaguruka ngo njye kureba Brad tuvugane ku bya Celia dore ko yamaraga amasaha menshi ari kumwe na ba baturanyi, kandi rwose nabakekagamo ikibi, ni bwo bahise bakomanga nkinguye mbona ni Clark. Ubanza atazapfa vuba uyu na we
*Clark:* Ese Celia yaba ahari?
*Julia:* Ari mu biro bye
*Clark:* Wowe ko ari ubwa mbere nkubonye ra?
*Julia:* Nitwa Julia ndi umukazana we
Ese uyu we ko buri gihe aza bakifungirana koko ubu baba bari mu biki?
*Clark:* Urakoze. Ngo harya ari mu biro bye?
*Julia:* Yego ni ho ari. Waba umutegereje wenda tukaba dusangira agacupa?
*Clark:* Oya reka musange mu biro
Yaragiye nanjye njya kureba Brad mu cyumba cye. Numvaga nshaka kuvugana na we kuko nubwo ari we Celia azira ariko mbona uko biri yakumva kuruta abavandimwe be bandi. Nabanje gukomanga mbona kwinjira
*Julia:* Brad byuka tuvugane
*Brad:* Ushaka iki mu cyumba cyanjye Julia?
*Julia:* Nshaka igisubizo kimwe. Uramfasha cyangwa ntumfasha?
*Brad:* Umva iyo mikino sinyishaka ahubwo nsohokera mu cyumba hanyuma wongere ukingeho. Ngufasha se ibiki?
*Julia:* Ese uracyaryamana na Veronica?
*Brad:* Ubwo ni ubuzima bwanjye bwite. Uretse ko yananshimbuje undi da
Nahise numva ko ari kuvuga Ryan.
Naramuretse ndigendera. Uwo munsi niriwe ndi gupanga neza gahunda zanjye zo kwihimura kuri Ryan, bwije ndaryama.
Mu gitondo nabyutse saa mbiri zuzuye nuko ngeze muri salon nsanga umuryango wose urahari
Hari hashize igihe tudahurira ku meza twese mu gitondo
*Julia:* Ese Celia ko utakiboneka?
*Celia:* Ahubwo ko mperuka nkwirukana uracyakora iki hano?
*Julia:* Nakumenyeshaga ko umugabo wanjye n’umwana wanjye baba hano, rero sinabasiga
*Celia:* Ahubwo mbona ukunda kwiterera mu mata nk’isazi, rwivanga gusa.
*Brandy:* Umva mujye gutonganira hanze mureke twifatire icyayi nta nduru
Namaze gufata ibya mu gitondo njya koga ubundi nsanga Pablo mu cyumba cye
*Julia:* Pablo cheri, nshaka ko tuvugana ibintu byiza rero. Si byo?
*Pablo:* Yego mama
*Julia:* Umuntu uzajya akubaza ko bagushimuse uzajye umwihorera. Si byo?
*Pablo:* Yego mama ntawe nzabibwira
*Julia:* Dore uyu ni we wari waragushimuse rero ariko ngiye kumufungisha ntazongera kugushimuta
Nabivuze mwereka ifoto ya Ryan
Numvaga ngomba gushaka uko nafungisha Ryan kuko rwose sinashakaga ko akomeza kuntera ibibazo
Nahise mbwira Pablo kumbwira uko ifoto ayibonye nuko agenda ambwira buri gice kigize Ryan ku buryo n’undi yabwira uwo muntu yahita amenya ko ari kuvuga Ryan. Nahise mufata video ari kubivuga nuko mpita nerekeza kuri polisi gutanga ikirego.
Nagezeyo nakirwa na komiseri mushya dore ko Wellars nasanze ngo yaramaze kwimurirwa ahandi.
*Komiseri:* None se uragenzwa n’amahoro Julia?
*Julia:* Ni amakuru nzanye mfite na video ariko nafashe umwana wanjye ansobanurira umuntu wari wamushimuse
Narayimweretse ayireba inshuro nyinshi asubiza inyuma yongera arebaaaa
*Komiseri:* Hanyuma se uyu muntu umwana wawe ari kuvuga waba umuzi?
*Julia:* Nkurikije uko yamumbwiye ni Ryan.
Nahise mwereka ifoto ya Ryan, ayireba ari no kureba video
*Komiseri:* Ibi byo biraboneka. Ariko se Ryan kuki yashimuse Pablo? None se kuki utazanye na Pablo ngo mwibarize?
*Julia:* Ari wowe waba ugize amahirwe wongeye kubona umwana ukongera kumugendana koko? Ndi umubyeyi, ibyo nabashije gukora ni ibi kandi ubanza bihagije
*Komiseri:* Jye rero ndi mu kazi kandi ngomba gufunga umuntu mfite ibimenyetso bihagije. Nubwo umwana atabeshya ariko nanone video gusa ntihagije
*Julia:* None se dukore iki?
*Komiseri:* Ikiboneka cyo uyu muntu muraziranye. Wambwira rero ikintu cyatumye afata uwo mwanzuro cyangwa se indi sano mufitanye
*Julia:* Twaramenyanye ariko mubwira ko mfite umugabo, gusa ntiyigeze yishimira ko ntemeye ibyo yansabaga, ni na bwo maze kubyara yakomeje kumbwira ko azihorera. Ngiyo impamvu rero umwana wanjye ari mu bibazo
*Komiseri:* Ihangane ndakora uko nshoboye ngufashe noneho
*Julia:* Numvaga ntakwiye kubivuga ariko mfite ubwoba ko ashobora no guhohotera umuryango wanjye, ni yo mpamvu nemeye kuvuga byose
*Komiseri:* Ndakumva. Gusa kugirango tubashe kumufata afungwe hakenewe ubufatanye
*Julia:* Niba mubishaka nabafasha ariko
*Komiseri:* Urabigenza ute?
*Julia:* Mumpe iminota icumi gusa mvugane na we ubundi birahita byikora
*Komiseri:* Sawa noneho ariko wicunge nawe utabigenderamo
Nahise mvugana na bo aho ndi buhurire na we, ubundi nabaha ikimenyetso bagahita baza kumufata
Namwoherereje ubutumwa mubwira aho ansanga. Nashakaga no kumusezeraho kuko twari gutandukana ajya muri gereza, nta kindi.
Byari byoroshye kumwemeza ko ari we washimuse Ryan na cyane ko we ubwe yabyemeraga kandi yambwiraga ko yabikoze mu kurengera umwana we, atabikoze byo kumushimuta.
Nageze mu cyumba tugomba guhuriramo, gusa nagombaga kwitonda nanjye kuko kuvumbura ko namuteze igico yashoboraga nanjye kunyica
Nyuma gato Ryan yaraje, arinjira ahita akingaho
*Ryan:* Julia uranshakira iki?
*Julia:* disi numvaga utari buze
*Ryan:* Nubundi numvaga ntari buze. Erega ntitukiri kumwe
*Julia:* Humura ntawe nabibwiye ariko nshaka kumenya niba utazongera gushimuta Pablo
*Ryan:* Ceceka Julia iyo uba umubyeyi nyawe uba waraje gutwara Pablo kuko wari uzi aho ari. Kuba rero utarabikoze mbere ukimenya ko mufite, bivuze ko ufite indi mpamvu ariko wimbeshya ko ari impuhwe
Nahise nibaza niba amajwi ndi gufata ndi buyahe komiseri kuko yari guhita amenya ko ishimutwa rya Pablo nari ndizi na mbere yuko aboneka, nzi n’umufite bityo nanjye nkaba nishyize mu kagozi
*Julia:* Yego nari mbizi ariko nawe wanteye ubwoba urabizi
*Ryan:* None ushaka iki Julia? Ko ibyo twabivuzeho bihagije?
Yahise ansatira atangira kunsoma. Ni we mugabo wangezaga mu bicu akanshimira aho ntishyikira kandi yari agiye kujya aho ntazongera kumubona. Nahise musoma ari na ko mufungura ibipesu by’ishati. Ntiyatinze na we yahise andambika ku buriri ubundi ankorera igikorwa asanzwe ankorera.
Arangije yahise yambara
*Ryan:* Ndacyeka wishimye? Ni ibi washakaga?
*Julia:* Kuki uvuze utyo Ryan?
*Ryan:* Kuko ni bwo bwa nyuma nkoze ibyo wifuza. Nta kintu numvise, nta n’icyo nzongera kumva ahari
Nanjye nahise nambara ikanzu nari nakuyemo
*Julia:* Ese koko wanshimbuje Veronica?
*Ryan:* Uretse ko bitanabayeho ariko uriya mugore akurusha byinshi
Nahise mfata telefoni noherereza SMS komiseri
*Julia:* Ryan uzicuza ibintu byose umaze kumbwira. Ndakwanga
*Ryan:* Reka kuntera ubwoba se nyine. Ese jyewe uzi icyo nshoboye buriya?
*Julia:* Icyo nshoboye uzakimenya nako ugiye kukimenya ubu tuvugana
*Ryan:* Ushaka wansezera kuko ntuzongera kumbona uko ushaka ariko Pablo we rwose witegure nzamwisubiza
Yahise akingura ngo asohoke ako kanya ahita asanga polisi ku muryango
*Komiseri:* Ni wowe Ryan?
*Ryan:* Yego ni jyewe. Habaye iki?
*Komiseri:* Urashinjwa gushimuta umwana wa Fernando na Julia.
Ako kanya umupolisi yahise amwambika amapingu
*Ryan:* Ubanza mwibeshye ariko sinigeze nshimuta umwana
Baramujyanye nanjye ndasohoka.
*Komiseri:* wabashije gufata amajwi se?
*Julia:* Yamvumbuye ahita anyambura akayafataga aragashwanyaguza
*Komiseri:* Ibisigaye tuzabyikorera nta kibazo, itahire utuze
Nahise njya mu modoka, ka gafata amajwi nari nabitse ndagashwanyaguza ubundi ndataha numva nduhutse
*_Ubu se Ryan ntazavuga ko umwana ari uwe bikarushaho kwivanga? Cyangwa azakatirwa? Agace ka 65 ntuzagacikwe_*
Comments