logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP16

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



Mu kanya ni bwo Veronica yarimo yitegura kujya mu kirori cya ba Kaba ari na bwo Britanny yari yagiye kwisokoresha ngo bitegure ikirori.




*Nyuma y’amasaha 6*


*_Uyu ni Brittany_*


Ni mu ma saa moya, abatumirwa ba mbere batangiye kuhagera. Abanyamakuru, mama na papa, Fernando bari guha ikaze abatumirwa cyane cyane abayobozi b’ibindi bigo bikomeye n’imiryango y’abakire bo mu gace dutuyemo.
Naho jyewe sindanambara, gusa ntabeshye numvaga ntameze neza. Numvaga umutwe uri kuzenguruka ndetse ntangira kugira isereri n’isesemi.
Kandi kuva mu gitondo niko meze. Gusa narabyirengagije niyemeza kwambara nkajya mu bandi naketse ko ari ukubera stress y’ibirori.
Ikanzu nziza yirabura idafite amaboko ifite pasuwa igera ku kibero, inyuma ifite akantu karengaho kagenda gakubura hasi. Ubundi ndangije nshyiramo ya shenete yanjye ikoze muri diyama. Simbabeshye nari mberewe pee. Gusa si ukwirata ariko ndi mwiza, uko byamera kose ni jye abantu bose bari burangarire pee. 
Nari ndi kwikoraho ntunganya neza plante yanjye numva isereri iramfashe mpita nitura hasi. Numvise ntameze neza, isesemi iranyica ubundi mpita niruka njya mu bwiherero kuruka. Narukaga amaraso kandi ndibwa cyane mu nda


*Carole:* Britanny mama wawe aravuze ngo tebuka


*Britanny:* Ni nde ukubwiye kunyinjirira mu cyumba


*Carole:* Ariko uri kuruka


*Britanny:* Yego nariye ibiryo ntamenyereye ku manywa ngaho mpagurutsa 


Yarampagurukije noga mu kanwa ndongera nitunganya mu maso hanyuma ndamanuka nsanga abandi. Nasanze Julia muramukazi wanjye na we ari gusohoka mu cyumba dore ko umuryango twese tuba mu nzu nini imwe, ariko we n’umugabo we bakagira imeze nk’iyihariye nubwo ari inzu imwe ifatanye ariko ntabwo duhuza uruganiriro


*Julia:* Britanny wambaye neza cyane


*Britanny:* Nari mbizi ko nabemeje rwose. Tugende baradutegereje


Namanukanye na muramukazi wanjye nuko ubwo twinjiraga ahari kubera ibirori abanyamakuru batangira gufotora. Abantu bose ni jye barebaga, mbese ni jye wari umeze nk’umwamikazi w’ibirori. Nubwo numvaga ntameze neza ariko nanone nagombaga gukurikirana ibirori kugera birangiye




*Celia:* Mukobwa wanjye waberewe. Ubu harabura cya kigoryi ngo ni Brad na mukuru we Brandy




*Britanny:* Mama dore baraje


*Celia:* Ubwo mwese muhageze muze dufate ifoto y’umuryango rero kandi mbibutse ko nta kosa rigomba gukorwa muri ibi birori




*Brad:* Ariko nawe ntukabigire intambara jya ugera aho ushyire agapira hasi mubyeyi




*Victor:* Ariko se ni ryari muzarekera aho gucyocyorana koko? Nimuze twifotoze muzaba muhangana nyuma 


Twese twagiye imbere y’aho abanyamakuru bari, ariko ubwo twitunganyaga ngo badufotore twagiye kubona tubona abanyamakuru bose baduteye umugongo




*Celia:* Ese mubanze mudufotore


Yabivuze atinze kuko bose bari barangariye mu muryango. Bishoboke ko uwari yinjiye ari umuntu ufite agaciro kuturenza kuko siniyumvishaga uburyo ki badutesha agaciro bakerekera ku muntu ntaranamenya ngo ni nde.


Twese twiyemeje kujya kureba uwo muntu nuko ndebye mbona ni Veronica ku itapi itukura abanyamakuru bose bari kumufotora




*Fernando:* Eeeeeh uriya mukobwa se kandi ni uwa he ko mbona yagusha umuntu?


*Brandy:* Ibyo uvuga ni ukuri pee. Uriya mukobwa ntasanzwe


*Celia:* Uriya se ko ntamuzi yatumiwe na nde?


*Brad:* Ni jye mama. (Ubwo yabivuze ari na ko agenda gusanganira Veronica ku itapi itukura)
*Tugaruke kuri Veronica*


Abantu bose bari bandangariye, ni bwo bwa mbere nari nibonye mu birori nk’ibyo ariko nari mbyishimiye kuko rwose nari ngeze ku ntego yanjye


*Brad:* Waouuu. Vero, uracyeye wee, uri mwiza bitarabaho


*Abanyamakuru:* Brad, uwo ni fiyanse wawe, yitwa nde, ni uwa hehe, akora iki….


*Veronica:* Nitwa Veronica, ibyo birahagije


Nanjye narirebaga nkabona nabahaye rwose pee. Narebye kure mbona umuryango wose wa ba Kaba uri kumwe, Celia na Britanny cyane cyane


*Veronica:* Brad, ndabona mushiki wawe na nyoko batishimiye kumbona hano


*Brad:* Ni byo nashakaga nanjye rwose. Ngaho ngwino njye kukwereka umuryango wanjye


Nitegereje Celia numva nahita nseka ndifata. Wagirango ni agakende neza neza


*Brad:* Mama, papa namwe bavandimwe


*Britanny:* (ambwira) Ese wowe ni nde waguhaye uburenganzira bwo kuza hano?


*Brandy:* Ariko se ntugafate utyo abashyitsi bacu uwo utatumiye yatumiwe n’undi


*Celia:* Brad wagombaga kuba watumenyesheje kare ko watumiye uyu mukobwa ariko


*Brad:* Yitwa Veronica nari muzanye ngo abasuhuze


*Brandy:* Uyu mukobwa ndamushimye rwose ni mwiza


*Celia:* Ni karibu. Gusa ndahuze simfite uko nakuganiriza (yabivuze agenda, Britanny aramukurikira)


*Veronica:* Britanny wambaye agashenete keza ndagakunze




*Brandy:* Niko ni wowe Veronica mbese?




*Veronica:* Usanzwe unzi se?


*Brandy:* Yewe iyi minsi numvise bakuvugaho da. Gusa sinari nzi ko uri mwiza bigeze aho rwose


Nahise mfata akarahure ka champagne, ntangira kwinywera. Aho hirya nabonaga Britanny gusa nkabona ko ahari adahari




*Veronica:* Ese Brad na Brandy murabona buriya mushiki wanyu ameze neza koko?




*Brad:* Kubera iki se kandi?




*Brandy:* Ese wowe ntubona ko kamugezemo? Cyangwa yongeye afata ku miti?


Mbega umuryango. Nubwo inyuma bazi ngo ni umuryango ushyize hamwe ariko buri wese aba yibereye mu bye. Gusa ntegereje kureba amaherezo yabyo.


Nahisemo kwegera Britanny ngo muvugishe bwa nyuma




*Veronica:* Britanny, ko mbona udacyeye mu maso umeze neza?


*Britanny:* (Ari kwahagira) Nshingukaho se ni nde wakubwiye ko nkeneye kuvugana nawe?


*Veronica:* Yoo ndumva uri kwahagira nk’umaze kwirukanka malathon disi


*Britanny:* Umva simeze neza, rero kuba uri iruhande rwanjye biratuma ndushaho kumererwa nabi cyane


*Celia:* Ndasaba abanyamuryango bose kunsanga hano bakaba hafi ku ijambo ngiye gutangaza


*Britanny:* Reka nsange mama. Ese ubundi ni amazuru yanjye cyangwa ni wowe uri kunuka?


*Veronica:* Ni uko amazuru yawe aturanye n’umunwa, kandi umunwa wawe uri guturukamo umwuka mubi


Yahise amva iruhande aragenda asanga nyina ariko agenda ubona adafite akabaraga na gake ku buryo wakeka ko yasinze.




*Celia:* Bagore, bakobwa, basore namwe bagabo ndabashimira ko mwitabiriye. Umuryango wanjye wose wishimiye kubana namwe mwese, nkuko mubibona…


*Britanny:* Mama, ma ndumva ntaaaaaaaaaaa….


Yikubise hasi atarangije interuro atangira guta urufuzi


*Victor:* Muhamagaze ambulance vuba vuba


Umukobwa wabo rukumbi yari ari gupfira mu maso yabo, abanyamakuru bose batangira gufotora ibiri kuba nanjye aho ndi ntangira kubara nsubira inyuma mu mutima. 10, 9, 8, 7, 6..


Uruhu rwa Britanny rwatangiye guhindura amabara, ruba ubururu, ubundi ukabona rugiye gusa n’icyatsi, ndetse n’umutuku ukabonekamo, kugera ubwo nyina yamwegereye


*Celia:* Oyaaa, ntabwo wapfa weeee




*_Arapfuye se koko? Ayi weee. Ubu se we ko atagize uruhare mu gupfa kw’ababyeyi ba Veronica, azize iki? Agace ka 17 ntuzagacikwe_*




Comments