logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE NIGHT OF NYSHI S01 Ep 36

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGHT OF NYASHI
     Episode 36
.
Twaherutse Amelia amaze kubeshya Mama we ko bagiye kuzafata trip imara iminsi 7
.
Author : Chris Nandi Ishimwe.
.
Michel ari mu modoka ataha. Ageze ku marembo yiwe, zamu arafungura. Imodoka ya Michel irinjira.
Tamue agarutse  muri salo, yumva imodoka y'umugabo we igera mu rugo. Ahagarara muri salo ategereje ko yinjira.
.
Michel atimda gusohoka mu modoka ahubwo afata telephone ye ajya kuri ya website. Arayifungura ajyaho maze ajya kuri acount y'umukobwa umwe uyibahi nawe ufite Nyashi. Michel aramwandikira message amubwira ko ari free ejo bazabonana. 
Amaze kwandikira uwo mukobwa abona gusohoka mu modoka maze yunjira mu nzu. Mu kwinjira, asanga Tamie umugore we ahagaze muri salo yaramutegereje.
Tamie amuvugisha aseka ati' Ni karibu Mugabo mwiza.
Michel ati" urakoze. Ese wahinduwe niki.
Tamie araseka ati" ahubwo se urabona nahindutse gute ?
Michel amutambukaho ajya kwiyicrira.
.
Tamie biramubabaza ariko arihangana. Ubwo nawe arahindukira aramureba.
Michel akuramo inkweto.
Tamie aza imbere ye ati"  Akazi se kagenze neza?
Michel amusubiza atamursba atamwitayeho ati" kagenze neza.
Tamie ati" naguteguriye amafunguro meza.
Michel ati" wakoze. Kandi  si bishya kuko n'ubundi wateguraga amafunguro meza.
Tamie ati" uyu munsi biratandukanye. Ahubwo tugende witegure uze kumeza.
.
Michel areba uko Umugore amwutayeho cyane, ahita abona ko byanze bikunze gari icyo agambiriye.
Michel ati' ese ugamije iki?
Tamie ati" Ese kwita kumugabo wanjye. Bisobanuye ko hari icyo naba ngamije? 
.
Michel arahaguruka ajya mu cyumba. Akuramo imyenda yirirwanye mu kazi. Tamie amushakira indi myambaro isanzwe yaho mu rugo yoroshye. Aramuhereza arambara  maze baza kumeza gufata amafunguro.
Julia umukobwa wabo nawe  aza kumeza. Asuhuza papa we maze akurura intebe aricara.
Julia ati" Mama papa, vuba dufite trip yo kwishuri izamara iminsi 7.
Tamie ati" iyo minsi se muzayimara mudutaha?
Julia ati" maze kubabwira ko ari trip!
Tamie ati" ok
.
Bamaze gufata amafunguro, Tamie na Michel baza mu cyumba cyabo. Tamie yicara kugitanda. Yambaye agakanzu kari sex cyane. Akeneye kurongorwa kuko hashize iminsi Umugabo atamurebaho rwose.
Michel ajya mu gitanda. Tamie aramureba.
Tamie ati" ugiye guhita usinzira se ?
Michel ati" none ikindi niki?
.
Tamie azamura agakanzu. Ibiberi bye biragara. Michel abitera imboni. Ariko bisa nkaho ntacyo bivuze kuri we.
Tamie abona Umugabo arimo kumureba gusa. Nyamara ntazi ko ibitekerezo bya Michel byibereye kumukobwa ufite Nyashi, yahanye nawe gahunda.
.
Tamie akomeza kugenda ashotora Umugabo gake gake, ngo arebe ko yamushamadukira.  Michel ahita yishyirira umutwe kumusego. 
Tamie arabibona ko bigiye kugorana. Ubwo nawe arambika umutwe hafi ye amuraba mu maso. Michel ahuza amaso nawe, ahita ahindukira areba kuruhande.
Tamie aramufata ati' Honey kuva kare nakubwiye ko nkukumbuye.
Michel ati" umva nyihanganire pe! Muri iyi minsi ntabwo neza.
.
Tamie biramubabaza.
Tamie ati" Nyamara akazi siko kibazo. Ahubwo wowe ukomeje kugenda uba undi muntu ntigeze menya.
Michel ahita yirakaza ati' ariko kubera iki abagore mwese mumera mutyo! Kuki kumva umuntu bibagora.
Tamie aramureka ntiyamusubiza. Ubwo nawe arahindukira baterana imugongo, araryama. ( Niko zisigaye zimeze hhhh)
.
Twiyizire mu rugo kwa Amelia mu masaha ya mugitondo. Telephone ye irimo gusona.  Arabyuka arayifata, abona ni Gentile umuhamagaye aritaba.
Gentile ati" we bite ugeze he?
Amelia ati" ngeze he njya hehe?
Gentile ati" ntabwo bakubwiye se ko uyu munsi duhurira aho katiana aba maze tugategura uko azadufasha ?
Amelia ahita abyuka vuba ati" Ntabwo bari bambwiye ariko reka nitegure
.
Kurundi ruhande kwa Melisa. Ella araje. Aza afite inkuru ikomeye.
Solla aramureba gusa.
Ella aza imbere ya Meliss ati" Nkufitiye amakuru meza.  
Meliss ati" amakuru meza ameze gute ?
Ella ati" Ibiganga byakubaze byakubaze nabi. Ariko nabonye umuntu urenze. Umuntu wagufasha kubona Nyashi nziza zimeze neza.
Melisa ati" Ella , ntayandi mafaranga nabona ya Operation
Ella araseka ati" umva tuza. Nta mafaranga ukeneye gutanga. 
Meliss agwa mu kantu!
Ella ati" Uwo muntu arimo gutanga ubufasha bwe! Kubera ko asobanukiwe agaciro ka buri mukobwa. Agaciro ku mukobwa wese aba ari ubwiza. Rero arimo gutanga ubufasha bwe uko ashobojwe kose. Njye navuganye mawe.
.
Melisa arishima ati" wow!.
Solla we arumirwa! Arumva ibyo bintu bitabaho bitanashoboka. Areba Melisa na Ella.
Solla ati" Nyamara murimo kubyinira ibintu mutazi. Mwibaze namwe ukuntu hatangiye kuza n'abagiraneza ngo bafasha abakobwa kubona Nyashi nukuri! Kuki mutarimo kumva ko ibyo bintu ari propagande? 
Ella na Melisa baramureba gusa bamuseka.
.
Bidatinze ba Gentile, Julia , saranda na Amelia baje guhurira kwa Katiana. Bose batungurwa no kubona ahantu Katiana aba. Mugihe bagihagaze aho hanze. Babona Cloy nawe araje, aza ari mu modoka y'ikitabashwa, kandi yitwaye. Baramureba barumirwa! Birabarenga. Aza imbere yabo, baramwitegereza. Nawe abereka kontake aseka, abagaragariza ko imodoka ari iye 
Cloy ati" Mwabonye umusaruro, w'ubwiza.
.
Next episode 37.

Comments