Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Varu na Roxy ntabwo barimo kumvikana kuri gahunda Roxy agize yo kujya Sauth Africa kandi aribwo baribakimara gukora Mariage.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Roxy ahita ava muri icyo cyumba aragenda. Varu asigara ahagaze aho bimucanze. Roxy aza mu cyumba cyabo yivugisha
Ati” Abagabo bose bapfana iki n’amategeko!
Amaze kwivugisha atyo ahita aza muri Garederobe arebamo imyenda yose agiye kugenda yitwaje atangira kwitegura.
.
Varu araza amusanga mu cyumba asanga akomeje rwose arimo kwitegura. Varu arumirwa.
Varu ati” Koko urakomeje.
Roxy ati’ Umva cher twatangira kugorana singombwa .
Varu ati’ Waguruye ubwenge ugatekereza neza.
Roxy aramureba ati” Ni ryari se kandi nigeze ntakaza ubwenge.
Varu ati” Ntabwo watakaje ariko ntabwo urimo gutekereza neza.
Roxy ati’ Ubwo niko watangiye kubibona. Abagabo se siko mubibona.
Varu ati” Ariko urimo kunyumva nabi.
.
Juliane aje mu nzu hari ibyo aje gushaka yumva Varu na Roxy bavugana nabi asa n’utunguwe!
Aribaza ati” Ni abantu se bameze gutya babwirananabi bagira ibyo bapfa.
Akomeza kumva bashwana.
.
Varu yegera Roxy aramufata ati” Ese byibura urimo gutekereza! Hano hagije kuza abashitsi ninjyenawe baje kureba gusura sinjye gusa.
Roxy ati” Ariko se abashitsi batume natakaza amahirwe yanjye.
Varu ati” Ariko icyo wita amahirwe niki.
Roxy ati” Amahirwe yose ajyanye no kuzamuka kwinzozi zanjye. Ndashaka gutera intambwe ifatika muri Africa yose.
Varu ati” Roxy ntacyo tubuze hano urimo kujya gushaka.
Roxy araseka ati” Ya mico y’abagabo bafite amafaranga bumva ko abagore bazagendera kumhitano yabo nibyo utangiye.
Varu aramureba.
Roxy ati” Honey ighangane ariko ntabwo uza kumpagarika kandi suko nkusuzuguye.
Varu ati” cher urashaka ko nseba.
Roxy ati” Ese ubundi wabahagarika. Ni ngombwa ko baza. Ubundi uwo muco uranashaje.
Varu ati” Ntabwo ushaje kuko n’umuco w’urukundo ukiri mu Rwanda.
.
Roxy ati” Mu bindi bihugu byateye imbere ntabihe nkibyo bikibayo.
Varu aramureba ati” Nuko imitamo yabo yamaze gukamuka.
Roxy agaruka imbere ya Varu amureba amaso yoroshye amukoraho asa n’umuryoshya.
Roxy ati’ Bea ihangane pe ahubwo ni wowe wakabaye utekereza neza.
.
Roxy akomeza kwitegura. Varu we biramucanze aribaza ukuntu hagiye kuza abantu gusura urugo rwabo kandi ni abantu batandukanye banakomeye maze bagasanga Umugore adahari ngo yigendeye, rwose arumva ari igisebo agiye kugira.
.
Roxy akomeza kwitegura umugabo areba arasoza.
Varu ati” Cher!
Roxy ati” Honey Please nyumva ari wowe.
Varu ati” Njye nawe nitwe twagombaga kwakira abashitsi. Ese ntabwo wagenda ejo.
Roxy ati” Kandi iyo fashion izaba ejo.
.
Roxy asoje kwitegura aramusezera aragenda.
Varu asigara ababaye cyane yumiwe ariko ntacyo yakora. Roxy aragiye ageze muri Saro agenda ahura na Juliana.
Juliana aramureba cyane aramwitegereza cyane ko amukunda cyane. Abona Roxy ari umugore udasanzwe.
.
Juliana ati” Mabuja ko wagira ngo ufashe urugendo rwa kure.?
Roxy ati”Wagiye ubaza ibikureba gusa.
Juliana ati” Umbabarire. Ariko sinzi niba ugiye mugihe kiza.
Roxy ati” ariko mu kazi wahawe hano harimo n’umunwa muremure.
Juliana ati” Oya.
Roxy ati” Jya mukazi kawe.
Juliana ati” Mabuja njye na boss twumvaga tugikeneye kuba turi hamwe namwe.
Roxy arasohoka arigendera.
Juliana ati” Nuku abamikazi bose baba bataroshye??? Wenda ku muntu nkanjye nabyumva ariko se no kumugabo we.
.
Ntiyakomeza kubitindaho cyane asubira mu kazi ke. Varu aracyicaye mu cyumba biramucanze rwose.
.
Juliana asoza guteka ategura n’ibindi byose bigomba gutegurwa.
.
Varu arutegura neza asoje aza muri Saro. Juliana aramubona aba amuzaniye aka juice ko kunywa.
Varu ati” urakoze cyane.
Juliana ati” Boss ihgangane ndabona irungu rihise rikwica. Ahubwo ndibaza urita gute kubashitsi wenyine.
Varu aramurebaaa ati”Wowe uramfasha.
Juliana arikanga ati” Njyewe wapi pe.
Varu ati” Niko bimeze.
Varu ati” Reba isura yanjye urebe n’imyenda n’mbara niba najyamu bantu.
Varu ati” Witegure ndaguha ikanzu yo kwambara.
.
Bidatinze Juliane aza kwiegura, aroga.
.
Kurundi ruhande abashitsi batangiye kuhagera. Harimo Mama we na Mushiki we Nessa. Naru, Fricky n’abandi bantu benshi batanduanye harimo n’abakire akorana nabo.
Vru aba arimo kubakira abaha ikaze.
Frick aramureba ati” Ese ko urimo kutwakira wenyine wa Mugore wawe w’igikinduro arihe??
Mama Nessa nawe aho yicaye aribaza ukuntu Varu ariwe urimo guha abashitsi ikaze gusa.
Mama Nessa ati” Ibaze umugabo niwe gusa urimo gaha abantu ikaze.
Nessa ati” Buriya wasanga Roxy akirimo kwikoraho dore ko fresher nawe bakoranye cyane.
.
Varu aza kureba aho Juliane agejeje.
Varu ati” Wasoje.
Juliana ati”Yego ,mpa ikanzu.
Varu ajya mu myenda ya Roxy amushakirami ikanzu arayimuzanira arayimuhereza.. Juliana arayifata arayambara.
Varu agaruka kumureba ati” Juliana ntihagira abashitsi bakubaza aho umugore wanjye ari uvuge ko arwaye atameze neza. Na Mama niyo yakubaza.
Juliana ati” Ntakibazo.
.
Varu ati” Ngaho tangira utegure ameza.
.
Juliana ati” Boss wihangane ndabona bitaza kukorohera.
.
Udacikwa na Episode 10
Comments