logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP38

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Ninjiye mu nzu ndi kumwe na John. Numvaga umujinya wanyishe kubona Carole apfira hano iwanjye. Gusa uko byamera kose ibi byose Celia arabyishyura.


*John:* Veronica ushaka kuvuga iki?


*Veronica:* Tugomba uriya mugore kumukubita ahamubabaza cyane kurenza ahandi. Uribuka neza igihe umukobwa we apfa ntiyigeze anarira igitonyanga. Umukobwa umwe rukumbi yari afite agapfa ntarire koko? Namwita umurozi uti ni ayanjye. Uriya mugore ikintu aha agaciro kurenza ibindi namaze kubimenya ni ubutunzi. Ishema ry’umuryango we, igitinyiro cyawo, ni byo bintu ashyira imbere, ni byo bimuraje ishinga kurenza ibindi. Ngomba kumucisha bugufi kugeza ubwo azapfukama hasi akansaba imbabazi kandi nzabigeraho. Nkubwije ukuri urupfu rwa Carole rwambabaje kandi ntabwo azabura kubiryora.


*John:* Vero, wansaba icyo ushaka cyose ubu nagufasha rwose.


Nkunda ko John amba hafi buri gihe. Ese ubu nari kugera kuri ibi gute ntamufite koko? Yambereye neza neza malayika murinzi. Muri make ni nka njye nuko we ari umugabo nkaba umugore


*Veronica:* Jyewe nshaka umuriro na risansi gusa


*John:* Hanyuma ugakora iki se?


*Veronica:* Sinakubwiye ko tugiye gutwika ra. Cyangwa wagize ngo ni za mvugo zateye? Oya nshaka gutwika imwe mu nyubako yabo ikomeye kurenza izindi. Urabizi bagira inyubako nyinshi z’imiturirwa, buriya uwakongeza imwe muri zo wenda bagarura ubwenge. Hanyuma nimbirangiza jyewe nzatwika Celia abona, yumve uko ababyeyi banjye bababaye.


*John:* uzi ko uri nta mpuhwe burya neza neza


*Veronica:* Nta mpuhwe rwose nzagirira utarazingiriye. Ndetse bigomba guhindura isura ndabona bikomeje gutya hazapfa inzirakarengane nyinshi. Iri joro kandi ni bwo nshaka gutangira igikorwa.


*John:* Ibyo birakorwa rwose


*Veronica:* Oya John uyu munsi ni jye ndi bwiyakirize umuriro. Nshaka kwitangiriza igikorwa nyacyo, ubundi mpangane n’uriya mugore.


Kuba mu myaka 15 ishize ubwo yanyiciraga abayeyi yaransize ndi muzima, yakoze ikosa rikomeye azarinda apfa aryicuza. Kuko urupfu rwabo azarwishyura pee.


Ni cyo gihe ngo Angela agaragare noneho.




*Tugaruke kuri Celia*


Nari niyicariye mu busitani nitegereza ibyo maze kugeraho byose mu myaka myinshi ni bwo umugabo munini yaje ansanga.


…: Ni wowe Celia?


*Celia:* Yego ni jyewe. Ni nde uguhaye uburenganzira bwo kumvogerera urugo?


…: Nitwa Wellars, ndi inspecteur. Nashakaga kubaganiriza ku byerekeye umuntu wahoze ari umukozi wanyu. Mu gitondo twasanze umurambo wa Carole wahoze ari umukozi wanyu muri pisine hariya hakurya y’umuhanda




*Veronica:* Mana yanjye. Carole yapfuye se?


*Wellars:* Nta kundi mwihangane. None se ejo nka saa mbili za nijoro wari hehe niba wibuka neza?


*Veronica:* Nari ndi hano n’umugabo wanjye.


Ako kanya Brad yarinjiye afite akamwenyu ku munwa


*Brad:* Mwaramutse mama


*Celia:* Ese iri joro waraye hehe? Uzi ko ukabije uburara


*Brad:* Ese winkeka nawe mama


*Celia:* Brad, uyu ni inspecteur Wellars, amaze kumbwira ko Carole yapfuye akoze impanuka


*Wellars:* Ntitwahamya ko ari impanuka, ahubwo ashobora kuba yasunitswe.


Nahise numva uruhu runyorosotseho. Ubu se ni gute ahise avuga ibyo gusunikwa


*Celia:* None se nyakubahwa kuki mutabaza Veronica ko wumva umurambo mwawusanze muri pisine ye?


*Brad:* Reka reka uwo ntibigore bamubaza kuko ni we twararanye aho naraye.


Ariko se ubu koko narabyaye cyangwa nasutse umwoyo? Uzi ko naherekeje abandi. Ubu koko ni nde wari umusabye kuvuga ko bararanye ko nashakaga byose kubigereka kuri Veronica, ubundi agafungwa nkaba nicishije ibuye rimwe inyoni ebyiri


Ariko se ubu uyu muhungu utangiye kurarana na Veronica koko we bite bye? Rwose sinshaka ikururana rye na we kuko uriya mukobwa mbona ahishe byinshi muri we.


*Wellars:* Ushaka kwemeza ko uriya mukobwa Veronica atari iwe ejo nimugoroba?


*Brad:* Cyane rwose ni ko bimeze.


Hashize akanya gato inspecteur yaragiye ansigira ikarita y’akazi ambwira ko umunsi nashaka kugira ikindi mubwira namumenyesha


Sinzi impamvu ashishikajwe no kumenya ibyo ariko pee.
Gusa ngomba gutandukanya umuhungu wanjye na kiriya kirara cy’umukobwa ngo ni Veronica hakiri kare.


*Celia:* Brad, nizere ko byari ukwishimisha by’ijoro rimwe, bikaba byarangiye


*Brad:* Ariko mama sinzi ikibazo ufite. Carole yapfuye none wowe ikigushishikaje ni umubano wanjye na Veronica?


*Brandy:* Ibyo uvuze se byabaye? Carole yapfuye?


*Celia:* Brandy ntukivange mu bitakureba navuganaga na Brad si wowe navugishaga


*Julia:* Celia rwose noneho uvuze neza wabera


*Celia:* Umva wowe uze kongera kumvugisha Fernando atashye. Uranyumva neza?


*Julia:* Ariko ni wowe nyina. Nako mumbabarire nibutse ko utamubyaye


*Celia:* Brad ni wowe ndi kubwira rekana n’iyi nshinzi y’umugore


*Brad:* Mama ndi umusore ukuze, ubu ubuzima bwanjye ngomba kubutwara uko nshaka. Ntukwiye kwivangamo na gake rwose


*Celia:* Ariko ko hari abakobwa beza kumurenza umukurikiyeho iki? Iriya njiji idafite icyo izakugezaho


*Brandy:* Mama wivuga uriya mukobwa wee. Nanjye naramubonye rwose ni igisasu kizima rwose wibesya ngo ni mubi


*Brad:* Erega urarushywa n’ubusa mama. Niba ushaka amakuru ahubwo umenye ko iri joro twararanye mu buriri bumwe bukarinda bucya.


*Brandy:* Ngo iki Brad? Ushaka kumbwira ko buriya mwararanye se gusa bukarinda bucya nta kibaye?


*Brad:* Ibyo birabareba sha jyewe nibabarijwe n’urupfu rwa Carole


*Julia:* Ariko se koko Carole yapfuye bya nyabyo?


*Brad:* Ese wowe wigeze ubona umuntu upfa bitari bya nyabyo? Ubanza utagira ubwenge mugani wa mama.


Nahise nzamuka nigira mu cyumba cyanjye. Gusa ndumva ntazi neza ibiri kujya mbere, ariko nzaba mbarirwa.




*_Twizere ko Wellars azakora iperereza neza ubundi uwakoze icyaha agafatwa. Hagati aho se ubu iri twika biyemeje rirakorwa? Brad se ko amakuru akomeje kuyimana bite? Agace ka 39 ntuzagacikwe_*

Comments