Ep6 yarangiye chantal asohotse nyuma yo kumenya ko impanuka yabaye yari yatewe na michael kandi yari arangije kumusiga mumaboko ya president.
Hakurikiye iki?
Dukomeze...
.
..
.
.
Reka dutangirire kuri richard na se,
Richard"niki gituma umbwira ko ntari richard ahubwo ndi kan yang?"
President"kugira ubyumve hari igitabu ugomba kubanza gusoma,
Genda muri library yange ushakishe icyo bita san dinastry(umuryango/ubwoko bwa san)"
Richard"sawa data"
.
..
.
.
James we umujinya yaje kuwutura imyitozo n'icumu rye yahawe n'umusaza,
Rwose ni ingwanyi nziza yimyaka 100 ihise .
Va kumuntu ucanga icumu ibiyo byamadirisha bikameneka atabikozeho!!!
.
..
.
.
Kumbe chantal we ntaho yagiye ahubwo yaje gushaka ca gitabu.
Kugisanzura yasanze atanyandiko nimwe irimo ahubwo ari impapuro z'imyeru gusa!!
Belyse wari wamukurikiye ati"iki gitabu ni nyabaki ko ndeba atanakimwe kirimo" chantal"ni igatabu kivuga kumateka ya yuwo bita lao san na mermaid jin"
Belyse"lao san na jin?
Michael niwe witwa lao san"
Chantal"michael niwe lao san kandi james yahoze ampamagara jin"
Belyse"nzi aho james ari,kuki tutahamusanga tukamusobanuza?"
Chantal"tugende!"
.
..
.
.
James uko yakitoje jazia(umukobwa wa frank) yarahamusanze,
Jazia"james,wagabanya kwitoza ukabanza ukaza gufata icyo ushira munda"
James"ntakibazo ariko izina rya james sindishaka.
Uzajye umpamagara bin san"
Jazia"sawa ariko banza ufungure dore watangiye kare"
.
..
.
.
Richard we yaje aho se yamurungitse gushaka igitabu arakibura gusa kandi ndagirango wibuke Richard ubwe niwe wacibye agiha chantal.
Nawe yarabyibutse!!!
.
..
.
.
Sasa chantal na belyse bageze ahari jazia na bin basanga bari kuganira ,
Belyse ashaka kubasatira chantal aramufata ati"icyatuzanye sico"
Chantal"james!"
James kumva ijwi yarahindukiye ati"wowe?Niki kikuzanye hano?"
Chantal"ndabizi ko utanshaka ariko nkundira nkubaze ikibazo kimwe"
bin san"wanze kunyumva murumuna wange atari yagira ikibazo nn ngo uranshaka?
Narakwibesheho nturi jin igendere"
Chantal"james!!..."
Bin n'umujinya yazamuye ukuboko icumu rye ryicomeka mukuboko arihindukiriza kuri chantal ,
Jazia na belyse bati"bin utamwica!"
Richard abwira chantal ati"uzi uburyo nanga iryo zina(james)?niba ukunda ubuzima bwawe ntiwongere kurimpagara kandi va no ngaha ugende bitaribyo nanakwica!"
Chantal kubera wowe murumuna wange sinzi ahari.
Kubera wowe ibyago byatangiye gutera mugihugu,.."
Avuga menshi n'amarira aramushoka!
Belyse"bin san chantal ntakintu azi wenda byose byabaye kukvamenya"
Bin san yanga kumva ahubwo afata jazia ati"twigendere!"
Babatera umugongo barigendera...
.
..
.
.
Sasa richard uko yakibutse ko igitabu arimo ashaka ko gifite chantal nabwo ariwe wakimwihereye yashatse gusohoka ariko atari yajya kure hari undi muryango yabonye awinjiramo!!
.
..
.
.
Chantal we yanze kuva kwizima akurikira bin,
Ati"sintinya gupfa kandi niba utanyumviriza wkumviriza iki
gitabo"
Ahita akijugunya hejuru maze uko umuyaga ugaragura impapuro mukirere bin mugutwi yarabyumvise ahita asimbuka aragifata ati"wagikuye h?"
Chantal"niba ushaka kumenya aho nagikuye nawe ugomba kunyumva"
.
..
.
.
Hakuno richard uko yakageze mucumba,
Hari akarahuri gufungiyemo agasimba wagirango ni agatagangurirwa ariko atarinako.
Sibwo yihaye gusatira icupa karimo akarifungura kakavamo umuduri richard agasigara ataka cyane!!
.
..
.
.
Bin san nawe yaje kwemera yumva chantal,
Bin"hari byinshi mutazi kuritwe ,nge namurumuna wanjye lao tumaze imyaka irenga 100 tubayeho.
Byose byatangiye muri 1917 ubwo data yari umwami ji san ,nge nkaba umugaba w'ingabo naho lao san akaba atakunda intambara ahubwo umwanya we wose yawumara ari gusoma ibitabu by'amateka .
Rimwe nibwo yatangiye kuzajya arota inzozi mbi kubwami bwacu ko buzarimburwa bigatuma papa amwanga gusa we ntabihagarike ahubwo akagenda ariko arushaho kurota bibi cyane.
Ibyo byaje gutuma data ashaka kumwica ndamucikisha mujyana kure y'iwacu"
Akomeza kumwiganira...
.
..
.
Sasa richard uko yagateye induru yasohotse hanze umubiri wose imitsi yabyimbye ari imitsi itukura gusa ameze nk'inyamanswa!!......LOADING EP 8
.
Héee! Uyu we abaye iki?
Comments