logo

NEW TALENTS

Stories Group

FROM ZERO S01 Ep 4

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 4
.
Duheruka Rome atabaye Rhadia.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Rome amaze gutabara Rhadi bazanye iwe mu rugo.  Ni mu gipangu cyiza cyane ni urugo rukizi.  Bava mu modoka
Rhadi ati" ni karibu mu rugo
Romw ati" ariko njye nagombaga kwikomereza.
Rhadi ati" amasaha yakuze cyane. Kandi watabaye ubuzima bwanjye ntabwo nagombaga kukureka gutyo gusa.
.
Rome arabyumva maze baza mu nzu. Rome areba inzu ajemo. Ni inzu irenze cyane. 
Rhadi ati" ni karibu 
Rome ati" murakoze 
.
Uwo mwanya haba haje umukobwa wa Rhadia witwa Litta ari mu kigero cy'imyaka 24 aza asuhuza mama we anasuhuza Rome.
Litta ati"  mama ko mbona wanduye wabaye iki?
Rhadi ati " natangiwe n'amabandi. Uyu musore niwe watabaye ubuzima bwanjye.
Litta arahindukira areba Rome aramushimira.
Rhadi ati" yitwa Rome.  Rome uyu ni umukobwa wanjye yitwa Litta.
.
Litta ati" Rome wakoze gutabara Mama wanjye.
Rome ati" nakoze uko narinshoboye.
.
Tuze mu rugo kwa Rome iwabo mu cyaro. Mama arimo koza Sophie. 
Soohie ati" Ese mama, Rome aho yagiye byaciyemo?
Mama aba nkucutse intege ati" oya. Byanze nubundi.
Sophie arababara ati" ese koko buriya turangana imbere y'Imana uko babivuga ?
Mama Sophie ati" Sinzi uko nabivuga, ariko buriya Imana ifite uko ibara ibintu byayo mu bwiru bwayo bw'ubumana.
Sophie ati" basi Imana niba inyumva , niyite kubuzima bwa Musaza wanjye.
.
Tugaruke mu rugo kwa Rhadia, umukozi arimo gutegura ibyo kurya muri salamanger kumeza. Rome ahagaze muri Salo arimo kwitegereza imitako itandukanye kandi ihenze cyane itatse urwo rugo.
Rhadia na Litta baza muri Salo baramureba.
Rhadia ati" Rome ngwino kumeza.
.
Rome aza kumeza. Abona ameza atangaje ateguyeho ibyo kurya by'amoko atandukanye. Ni ubwa mbere abonye ibintu nkibyo.
Uwo mwanya gari indi modoka yumvikanye hanze.
Litta ati" Papa nawe aratashye.
Litta arahaguruka aza gufungura umuryango. Ahoberana na papa we maze baza mu nzu. Kumbe Papa Litta, akaba n'umugabo wa Rhadia ni Fame. Wa mugabo ukuriye ibitaro bikomeye Presidente Crea arwariyemo.
.
Araza asuhuzanya n'umugore we, arangije areba Rome.
Rhadia ati" Cher uwo musore yitwa Rome mukwsha kuba yatabaye ubuzima bwanjye..
Fame ati" niki cyabaye.
Rhadia ati" natangiye n'amabandi. Habuze gato bari bagiye kunyica. Uyu musore iyo atahaba byari kuba byarangiye.
Fame ashimira Rome. Rhadia anabaha ikaze ngo barye. 
Fame ati" Musore no gute wabashije guhangana n'abantu bafite imbunda ?
Rome ati" nakoresheje amabuye.
Fame aratangara ati" amabuye ku mbunda?
Rhadia ati" niko byagenze pe ! Yajyaga abakubita amabuye.
Fame ati" ndumva birenze ntabwo byumvikana byoroshye 
Rome ati" iwacu ni mu cyaro. Gukoresh ibuye aba ari ikintu tuzi cyane. Kubera kujya mu mashyamba kenshi tugiye guhiga utunyamanswa. Inyoni se. Akenshi tuba dufite itopito.
Litta ati" Itopito niki
Rome ati" ntabwo wowe wapfa kuyimenya.
.
Fame ati" urarenze sha !  Wakoze cyane.
Rome ati" ntakibazo.
.
Basoje kurya.
Rhadia ati" Rome Litta ajye ku kwereka aho uryama. Tuzavugana ejo mu gitondo.
Romw ati" Murakoze.
.
Litta aza kumwereka icyumba aza kuryamamo.
Rome arahareba ati" Urakoze cyane Litta
Litta amureba ukuntu ati" hakoze wowe. Ugire ijoro ryiza nahamugitondo.
.
Litta aragenda undi nawe yinjira mu cyumba arakireba. Litta arimo agenda asubiza amaso inyuma, arakomeza.
.
Mu gitondo bucyeye. Rome aritegura . Asoje yumva ukomanga aje gufungura abona ni Litta.
Litta ati" Rome nizere ko wasinziriye neza ?
Rome ati" byabanje kungora. Ariko ntakibazo.
Litta ati" ahari nuko waraye ahantu utamenyereye. Niba wasoje kwitegura ngwino kumeza.
.
Rome aza kumeza asangira nabo breakfaste. Basoje arasezera. Rhadi amuha amafaranga ibihumbi 100 amushimira ko yatabaye ubuzima bwe.
Rome nawe arashimira cyane .
Rhadia ati" Nanakwishimiye cyane , nabonye uri umwana ufite umuco.
Litta ati" nanjye nabibonye Mama ni Umwana mwiza.
Rome ati" murakoze cyane ubu ndagiye.
.
Rome bidatinze ava mu rugo rwabo arigendera , ahamagara Alias kuri telephone barahura bajya gufata bus isura iwabo mu cyaro.
.
Tuze mu rugo kwa President. Mu ngoro mbere President aba atuyemo. Paru yakiriye. Fame na Doctor Fabien baje gusangira nawe nkuko yari yabatumiye. fazil nawe arahari. Paru arimo guseka cyane bigaragara ko afite akanyamuneza karenze.
Fame ati" President Paru rwos turabashimiye cyane kubwo ubutumire bwanyu.
Paru agaseka, afata wine arabasukira abereka ko abubashye. 
.
Paru ati" rwose ninjye ufite kubashimira. Kuko mfite byinshi mbakesha.
Fame na Doctor Fabien bagaseka.
Fame ati" Nyakubahwa wowe ntugire ikibazo. Uriya Mugore wawe tuzamugumana hariya ntanarimwe azigera abasha guhaguruka ngo aze kugeteza ibibazo.
Paru agaseka.
.
Bakomeza kurya baganira baseka.
Paru ati" mwe mujye mukomeza kumutera iriya miti imusinziriza kuzageza igihe dutangarije urupfu rwe mugihe nzaba mbona gikwiye .
Fame ati" Rwose niko bimeze.
Doctor Fabien ati" ese ntagihe uba wumva ukumbuye umugore wawe?
President Paru ahita arakara amureba nabi.
Fame nawe arabibona ko Fabien akoze ibara ati" Fabien ibyo bibazo utangiye kubaza n'ibyiki?
Doctor Fabien ahita apfukama hasi asamba imbabazi ati" mu mbabarire President narinkoze ikosa ryo kubaza ubusa.
.
Fame nawe amusabira imbabazi yiginga ati" Nyakubahwa , umwihanganire akunda kugira amatsiko cyane.
Paru areba Fabien ati" Doctor amatsiko ni meza ariko aricisha. Jya utuza gusa ukore akazi kawe.
Fabien ati" yego.
.
Tuze kwa Muganga mu cyumba kirenze Crea arwariyemo. Hari umugore umucunze. Nawe ni umwe mu baganga .
Yicaye aho mu cyumba arimo kurya areba Crea. Hashize akanya Crea atangiye kwiseganya nkaho umuti bajya bamutera umushizemo. Uwo mugore Clemance ahita ahaguruka vuba na bwangu ajya kumutera undi muti. Crea arongera arasinzirizwa.
 .
Udacikwa na Episode 5

Comments