logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE NIGHT OF NYSHI S01 Ep 40

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGHT OF NYASHI
∆∆  Episode 40∆∆
.
Duheruka ba Amelia batungurwa no gusanga ahantu bari bagiye ari ku kiyaga. 
.
Author: Chris Nandi Ishimwe 
.
Abakobwa bose bahagaze ku kiyaga imbere ya Katiana. Buri wese ntabwo yumva ukuntu ahantu baje ari ku kiyaga. Katiana arabareba abacishamo amaso abona guhanganyika bose bafite.
Katiana ati" ese bite byanyu?
Amelia ati" Tutakubeshye turacanganyikiwe pe! Njyewe ndetse ahubwo ndumva ntangiye kuzura ubwoba.
Katiana areba Amelia araseka ati" Humura ntabwo ugiye gupfa.
Amelia ati" urupfu sirwo gusa rutera ubwoba. No kubona ibintu udasobanukiwe bitera ubwoba
.
Katiana arabareba ati" mbere mpura namwe. Nabasabye kugira imitima imaramaje. Nababwiye ko ushaka ubwiza amaramaza. Mushyire kure guhangayika mufite .
Saranda ati" ngaho basi tumare impungenge. Hano turahakora iki?
Katiana areba Saranda ati" ntunguwe nuko umbabajije. Kandi uzi neza icyo muje mushaka. 
Julia ati"  ngaho dufashe.
Katiana ati" yego rata! Kandi kubafasha nibyo ngiye gukora.
.
Amelia areba amazi. Areba no mu bindi bice. Nta nzu abona hafi aho uretse imisozi nicyo kiyaga gusa.
Katiana abahereza ya makanzu afite y'umweru.
Arababwira ati'" mukuremo imyenda mwambare ayo makanzu.
.
Abakobwa bafata amakanzu.
Saranda ati" kubera iki tugiye kwambara aya makanzu.
Katiana ati" niba mumaramaje rwose. Mukaba mukeneye ubufasha bw'ibyo mushaka. Ndababye mugabanye ibibazo, gushidikanya no kujya impaka
Cloy arabareba ati" Ese niba mubishaka mwaretse kugora umuntu wemeye kwitangira kubafasha. Kandi rwose haracyari amahirwe , nubu kuwumva agishidikanya.
.
Abakobwa bitewe nuko bamaramaje bashaka Nyashi baremera bapfa kwambara. Hashize aianua hari abandi baje. Sifa na Melisa. Katiana nabo arabakira bajya mu bandi.
Asobanurira abandi ati" naba ni abandi turikumwe
.
Katiana nabo abahereza amakanzu barambara. Gusa Amelia nubwo arimo kubikora. We ibyo aromo kubona bitangiye kumutera gushidikanya. 
Katiana ati" Mwambare vuba.
.
Abakobwa basoza kwambara.
Katiana ati" ubu bwiza mutubonana, busaba gushyira ubwoba. Kandi burya bunasaba igitambo.
Amelia ati" igitambo kimeze gute ?
Katiana aramureba ati" wafashe inzira ugasubirayo?
Amelia ati" umbabarire.
Katiana ati' Abafite umutima ukomeye gusa nibo babona Ubwiza.
.
Julia ati" njye nditeguye.
Gentile ati" nanjye icyaba cyose nditeguye.
Saranda ati" nanjye nditeguye
Sifa ati" njye aya mahirwe icyo ansaba cyose ndagikora.
Melisa ati" nshaka kubaho ubuzima bufite agaciro. Kandi ntabwiza, ntagaciro kaba gahari.
Katiana ati" Sawa cyane.
Amelia abona abandi bose bameye uretse we gusa. Hashize akanya nawe aba aremeye.
Katiana arahindukira areba mu mazi. N'abandi bose bareba mu mazi.
.
Katiana ati" tugende. Inzira yaho tuguye niyi..
.
Abakobwa barikanga. Igihe bakirwana n'ubwoba bibaza ngo bagiye he, Katiana we aba yamaze kwinjira amazi.. cloy nawe aba yayinjiye. Sifa na Melisa nabo bashiramanga binjira amazi.
Amelia arabireba ubwoba buramwica ati" we ibi ni ukujya ikuzimu.
Saranda  nawe yuzuye ubwoba ati"  uravuga ukuri.
.
Julia aba yinjiye amazi. Gentile nawe aba yinjiye amazi. Amelia na Saranda nibo basigaye inyuma.
Katiana arahindukira arareba ati" ubwo mwe musigaye sawa.
Saranda arwana n'umutima, ubwo nawe aba yinjiye amazi. Nyuma y'iminota 5 Emelia nawe abona ko ntagusubira inyuma nawe aba yinjiye amazi.
.
Bamaze kwinjira amazi bose ,  bamanuka hasi mu mazi. Amazi arabarengera.
.
Next episode 41

Comments