logo

NEW TALENTS

Stories Group

IRUNGU MU GITANDA CYANJYE S01 Ep 21

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka Lex araye wenyine yigunze. Naho Melanda na Jobbe nabo bari bamaze kwirwanaho.
.
Story by chris Nandi ishimwe
.
Bidatinze bwarekeye, ni saa moya za mu gitondo. Jobbe akanguka mbere aza kureba ako aza gutegura baza kugenda bafashe. Hasjuz akanya Melinda nawe arabyuka aza kureba uko hanze haramutse.
Jobbe aramureba ati" urumva uramutse ute ?
Melinda ati" urabizi. Wandaje neza so meze neza.
Jobbe ati" natekereje ko ahantu waraye bitewe nuza hameze hari kuza gutuma utaruhuka neza.
Melinda ati" ntakibazo. Upfa kuba wowe wari uhari twari kumwe.
.
Jobbe ati" n'ibyiza noneho..
.
Kurundi ruhande Sheilla na Kary bageze mu kazi.
Shella ati" kary waramutse ute?
Kary ati" neza wowe ? 
Sheilla  ati" nanjye ni sawa. 
Kary ati" noneho Samu ntabwo yaraye akubangamiye ?
Shella ati" nagize amahirwe ntiyataha.
Kary araseka  ati" noneho niba bigeze aho adataha akaba aribwo urara neza birakaze.
.
Tuze kwa Lex naho bwakeye neza..gusa Lex yararanye agashiha ko kurara wenyine..
Bora ategura ameza break faste Lex aritegura aza kumeza. 
Bora agaruka muri saro abona Lex ari kumeza wenyine. Ahita amwegera araza aramubaza ati" Boss ko uri kumeza wenyine mabuja wenyine mabuja hari ikibazo yaba yagize ?
Lex ati" ntabwo yaraye atashye.
Bora ako arakumva . Mwiruke n'intumwa ya Sheilla.
.
Bora ati" yaraye mu kazi ?
Lex ati" oya..yaraye kuri Tante we kwa muganga.
.
Tuze kwa Jobbe nabo bamaze gufata break faste bamaze no kwitegura bagiye kuza mu kazi.
Jobbe areba melinda ati" wakoze kuza kumbera umushitsi mwiza.
Melinda ati" nawe wakoze..kandi vuba aha hari akantu keza ndimo kugutegurira kazagutungurs 
Jobbe ati" ngize amatsiko pe!
Melinda ati" wowe tegereza vuba aha ntabwo ari kera.
.
Jobbe aramwenyura ati" urakoze mbaye nshimye.
Melinda ati" oya nshimira neza.
.
Jobbe aramwegera amuha aka bizoux.
Melinda arishima arseka.
.
Melinda ati" reka tugende.
Baza hanze basohoka igipangu binjira mu madoka..uko binjira hari uwabafotoye amafoto abiri yihuse. 
Baragenda. Baza mu kazi. Uko bakageze mu kazi, Jobbe ava mu madoka mbere na Melinda aba avuyemo.. Sheilla arababona aratangara.
Sheilla ati" sha ibi bintu hari icyo bihatse.  Nk'ubu melinda ahuriye he na Jobbe kuburyo bazana mu modoka?
Kary nawe arabareba.
Shella ati" wowe urabona bidatangaje!
Kary ati" ese wa mugani !
Sheilla ati" kandi Lex yaje wenyine mu kazi.
Kary ati" ahari buriya kubera ko abagore tuzarira.. Lex yasize Melinda kubushake.
.
Uwo mwanya Sheilla hari message yakiriye yakiriye kuri telephone ye kuri whatsapp agiye kureba abona ni amafoto ya melinda na Jobbe bava mu rugo kwa Jobbe binjira mu madoka. Sheilla ayabonye aratangara aranaseka.
Kary aramureba ati" niki ko urimo kwisetsa.
Sheilla ati " n'inshut yanjye hari amabanga adasanzwe impaye.
Kary ati" amabanga ameze ate.
Sheilla ati" sha ntabwo wabyemera. Kumbe impamvu Melinda azany na Jobbe yari yagiye kumureba aho atuye.
Kary ati" wibeshya. Nta mpamvu n'imwe yatuma melinda ajya kwa Jobbe.
.
Sheilla ati" reba hano.
Amwereke ya mafoto. Kandi afotowe mu kanya.
Kary ati" bivuze ngo melinda wamushyizeho ingenza.?
Sheilla ati" oya. Gusa n'inshuti yanjye ituye hafi yaho Jobbe atuye. Arababonye aratangara kubona umugore ukize ukomeye mu gihugu ari muri karitsiye nk'izo..
.
Bakivuga kuri ibyo telephone ya shella irasona abona ni Bora uhamagaye araseka ati" amakuru ko azindutse anyibunza cyane.
Afata telephone aritaba.
Bora ati" uzi amakuru ahari ?
Sheilla ati" mbwira.
Bora ati" iri joro Boss yaraye wenyine. 
Sheilla  ati" Mabuja yaraye he ?
Bora ati" Ngo yaraye kuri Tante we uri kwa muganga.
.
Shella ati" sawa urakoze.
Kary aramureba
Shella ati" sha ibi noneho hari icyo bihamya. 
Kary ati" n'iki?
Sheilla ati" Melinda ntabwo yigeze arara mu rugo iwe. Kandi afotewe kwa Jobbe saa moya z'amugitondo. Ariko Ngo yabeshye Lex ko araye kwa tante uri kwa Muganga.
Kary ati" wasanga aribyo. Wenda akaba aribwo yahavuye akajya kwa Jobbe.
Shella arseka ati" are weee! Ariko ntukijijishe. N'iki kindi cyatuma melinda ajya kureba Jobbe ahantu nka hariya ko abaye hari n'icyo amushakira yamuhamagara.
Kary ati" yewe ubwo n'ibyabo. None ubundi turabimenya ngo tubimarishe iki ?
Shella ati" umva banza ibyo twatekerezaha ko Melinda yaba abanye neza na Lex ari hafi ya ntabyo.
Kary ati" umva ibyo tubireke dukore akazi.
.
Tuze muri biro Lex ari mu kazi.. melinda aba arinjiye areba Lex araza aramwegera aramusuhuza. Lex amusuhuza arishimye.
Melinda aramureba ati" ese ko unsuhuza gutyo ?
Lex ati" narakaye.
Melinda arseka ati" warakajwe niki ?
Lex ati" gute watumye ndara njyenyine.
Melinda ati" nawe se wabyumvise uko baryana?
Lex ati" bivzue ko aribyo washakaga?
Melinda ati" oya. Sibyo nashakaga. Naraye kuri tante kandi byari ngombwa.
Lex ati" sawa nyine.
Melinda ati" ariko basi byatumye wumva uko nabaga meze wahisemo kwirarira mu kazi.
Lex ati" ndumva wishimiye kwihorera.
Melinda ati" rimwe na rimwe kugira ngo umuntu yumve uburemere bw'ikintu biba ngombwa ko nawe kimubaho.
Lex ati" jya mu kazi genda ukore winkiniraho.
Melinda ati" hari igitekerezo nagize.
Lex ati" ikihe?
.
Tuze hanze ahari imodoka zicuruzwa. Jobbe na Paty barimo kuzitaho bazihanagura bazikorera amasuku.
Paty areba Jobbe ati" Jobbe mabuja asigaye akwemera pe sinzi icyo wamuhaye 
Jobbe ati" oya ntacyo. Ahubwo nuko nyine buriya nkora akazi kanjye neza.
Paty araseka ati" oya si gusa. Kubera ko maze hano imyaka 5 mpakora wowe n'amazi gusa. Sinzi ukuntu rero waba warahise ugira urukundo rwe kundusha.
Jobbe ati" none uratekereza ko byaba ari iki kindi?
.
Uwo mwanya Sheilla aba araje yisetsasetsa..jobbe aramureba.
Sheilla ati" Jobbe felesitation.
Jobbe aramureba ati" kubera iki ?
Sheilla ati" wimbaza urabizi. 
Jobbe ati" nzi iki?
Sheilla ati" ni wowe muntu wa mbere Melinda yishimiye cyane muri iyi Company.
Jobbe ati" ibyo se n'ibiki? 
Sheilla ati" ahubwo wowe watubwira n'ibiki?
Jobbe ati" Sheilla urabizi ndakubaha uri umuntu mukuru ariko mfasha ntukajye uza imbere yanjye uvuga ubusa .
Sheilla ati" oyaaa ntabwo ari ubusa. Ahubwo mfata neza kuko mu gihe kiri imbere njye nawe dushobora kumvikana.
Jobbe ati" twumvikana ibiki ?
Sheilla ati" uzakimenya.
.
Sheilla ahita acaho aragenda.
.
Tuze muri biro.
Lex ati" ngaho mbwira icyo gitekerezo wagize.
Melinda ati" umva nkeneye ko dukora office yanjye. Nawe ukagumana iyi?
Lex ati" kubera iki ?
Melinda ati" birangora gukora akazi kanjye neza iyo mbona uri imbere yanjye.
Lex araseka ati" bikugora gute se?
Melinda ati" nyine mu mutwe mba njagaraye ibitekerezo byanjye byose byibereye kuri wowe.
Lex ati" ariko ibyo ntacyo bitwaye.
Melinda ati" oya simbishaka. Nshaka ko niba naje mu kazi nkora kandi nkakora neza. So mfasha kandi nyumva neza.
.
Lex aramureba ati" ariko kubera iki ushaka kumpunga?
Melinda ati" oya cher ntabwo ari ukuguhunga. Gusa basi umva ko njyewe bituma numva ntisanzuye kandi mba nshaka kujya muri mood y'akazi.
Lex abitekerezaho ati" sawa.. kandi rwose ndabikunze kuba ushaka gukora cyane kugira tugire aho tugera.
Melinda ati " ukindi ubwo nimara kubona officer yanjye ndaza gukenera secretary. Kandi Jobbe afite ubwo bushobozi bwo kuba yaba we..
Lex aramureba.
Melinda ati" Jobbe ndumva ariwe uza guhita aba secretaire wanjye ntabwo nirirwa nshaka undi kandi hano hari umwana ufite ubwo bushobozi.
Lex ati" ariko Jobbe kubera iki muri iyi minsi numva umwitayeho cyane.
Melinda ati" hari impamvu cher !
Lex ati" iyihe?
Melinda aramureba ati" 
.
Utazacikwa na Episode 22

Comments