Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 5
.
Duheruka Crea yongeye guterwa umuti umusinziriza.
.
Story by chris nandi Ishimwe
.
Clemance amaze kumutera undi muti, aramwenyura, akomeza kumwenyura amukorakoraho gake yishimye imbere muri we. Bisa nkaho anejejwe cyane nibyo bakorera Crea. Atangira kumuririmbira amukorakoraho ariko indirimo zisa nk'izo kumunnyega cyangwa kumubyinira hejuru
.
Kurundi ruhande , Rome na Alias bageze mu gace kiwabo bava muri bus. Batangira kugenda n'amaguru ahasigaye
Rome areba Alias maze akora mu mufuka akuramo amafaranga 10k aramuhereza. Undi agwa mu kantu
Ati" Rome aya mafaranga wayakuye he?
Rome ati" Imana igira inzira zayo. Yankoreye igitangaza. Nk'umuntu twakoranye urugendo narinkwiye kuguhaho make.
Alias ati" wayakuye he wayabonye gute ?
Rome ati" ejo ni joro tumaze gutandukana natabaye umuntu. Nawe aranshimira gutya . Ubwo naringiye gutaha yampaye amafaranga 100k
Alias araseka ati" Disi ubwo Imana niko yariyabipanze.
Rome at" Rimwe na rimwe hari igihe nivovotera Imana. Ubundi nkumva ntakaje ibyiringiro byo kwizera ko yaba ariho. Ariko Imana irahari mwana kandi irakora. Wihangane nkuhaye 10k gusa kubera ko hari umuti wa mushiki wanjye nshaka kugura.
.
Alias ati" Ntabwo umpaye make Rome. Ahubwo uri umwe mu bantu bafite umutima utangaje. Abaye ari nundi ntacyo yarikumbwira cy ngo ampe. Ariko reba wowe.
Barahoberana.
Barakomeza
.
Rome agera iwabo mu rugo. Asanga Mama we hanze arimo kurobanura udushyimbo duke bagiye guteka.
Rome ati" Mama
Mama we armureba ati" Imana ishimwe ko ugarutse amahoro mwana wanjye.
.
Mama yitegereje abona Rome aje afite agafuka karimo ibintu. Aratangara !
Mama ati" ibyo se kandi ufite ?
Rome araseka ati" Mama hari ijambo rivuga ngo Imana igaburira inyoni yabura ite kugirira neza abayo. Harya nuko barivuga Mama.
Mama araseka ati" icyo ushaka kuvuga cyumvikanye Mwana wanjye.
.
Mama we amwaka ako gafuka arebyemo abonamo ibyo kurya bitandukanye Rome ahashye. Abonamo juice n'imiti azaniye mushiki we.
Areba umuhungu we mu maso maze aramuhobera ati" Mwana wanjye !
Rome ati" mama wanjye.
.
Family yabo nubwo ari abakene babayeho mu bukene ariko ni umuryango wuzuye urukundo no kuzuzanya.
Rome aza mu nzu kureba gashiki ke Sophie.
.
Tuze mu rugo kwa President Paru. Mu masaha y'ijoro. Mwibuke ko Paru ayoboye mu kimbo cy'umugore we kuko niwe wakabaye ayobeye.
Sifa umukozi ushinzwe ibyo kurya bya President, arimo gutegura ameza ya President. Amaze gutebura neza burikimwe cyose
President Paru aba araje. Sifa arunama atanga icyubahiro. President aratambuka ajya kumeza. Sifa amukurikiza amaso amureba. Ahagarara hirya gato aho ajya ahagarara ategereje ko hari icyo president akenera.
President Paru afata kuto n'ikanya atangira gukata inyama atamira. Agafata na ka wine agasoma. Agaragaza ibyishimo imbere ye.
.
Sifa akamureba gusa imbere muri we ntabwo yishimiye President. Uko areba President arya akavugira imbere muri we ati" reba ukuntu arya yishimye atitaye kumugore we umaze imyaka 2 mu bitaro.
.
Twigarukire kwa Rome. Muri ayo masaha y'ijoro. Sophie yicaye mu gitanda. Afite Juice arimo gusoma.
Rome yicaye hasi iruhande rw'igitanda.
Sophie ati" Gasaza kanjye wakoze kubwo iyi Juice n'umuti wanzaniye.
Rome araseka ati " nzi ko rimwe ubuzima buzahinduka. Kandi wowe na Mama nzabitaho.
Sophie araseka ati" uri umuntu mwiza. Basi icyo cyonyine Imana izagihe umugisha.
Rome amufata akaboko ati" Sophie nawe ndabizi ko nawe hari igihe ugira cyo gushidikanya kumana. Ariko maze kubona ko burya iba itari kure yacu nubwo iba icecetse.
Sophie ati" Ubundi se kubera iki Imana iba icecetse?
Rome ati" Simbizi. Ariko ntekereza ko utabara igihe cyacu yo atariko ikibara. Nuko dutekereza bitandukanye nuko yo wenda iba ibara utuntu twayo.
Sophie araseka ati" ngo utuntu twayo?
Rome ati" yego. Buriya Imana nayo igira utumannyeri twayo. Naraye mbononye mu joro ryatambutse. Ntabwo narinzi ko iza kumpa imbaraga nkabasha nkutabara umuntu. Naho kumbw yari yapanze uburyo nabonamo manu yacu
.
Mama wabo azana agasiniye karih kawunga amaze guhisha. Asubira mu gikoni kuzana imboga.
Mama ati" Dushimire Imana kubwo ifunguro ry'uyu munsi hanyuma turye.
Sophie ati" mureke nsenge
.
Kurundi ruhande muri ayo masaha y'igicuku. Bamwe mu bashinzwe umutekano wa President bayobowe nuwitwa Dylan hari imdodoka barimo irimo kugenda mu muhanda. Hari slay y'umukobwa batwaye yitwa Lessy. Ni umukobwa uri smart cyane ariko wininja. Bamuzana mu rugo kwa President.
Bageze mu gipangu baparika imodoka bavamo umukobwa avamo. Fazil ahagaze kumuryango.
Lessy amugeraho ati" Paru arihe ?
Fazil ati" wa gikobwa we uwo ugiye guhura nawe ni President.
Lessy araseka ati" yego nako.President arihe?
.
Fazil aramurebaaaa ati" nkurikira.
.
Udacikwa na Episode 6
Comments