logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE NIGHT OF NYSHI S01 Ep 47

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
[8/5, 11:27] chris nandi: THE NIGHT OF NYASHI
 .
Episode 47
.
Twagerutse Hari umwijima uza mu cyumba cya Katiana, maze uwo mwijima haturukamo ijwi ryamubazaga uko bimeze,  katiana agasubiza ko byose bipanzwe neza bigiye kuba.
 .
Author: Chris Nandi Ishimwe.
.
Dutangiriye mu rugo kwa Cloy iwabo mu rugo. Kuva Cloy Mama Cloy yapfa, Cloy yaramaze ilameze menshi atagaruka iwabo. None yahagarutse afite imodoka aje kureba Musaza na Papa we uko bameze. 
Moses aramureba ati" Cloy ni gute ugenda ukamara amezi iyo utaragaruka kureb family?
Cloy ati" agahinda ku rupfu rwa Mama , kari kakiri hafi muri njye. Nahisemo gutinda nguma kure kugira ngo nkirangagize kanshiremo burundu.
Papa Cloy ati" njye numvaga waruduteye umugongo byararangiye.
Cloy ati" oya. Nonese nkaba ngarutse . Kandi murabona ko kuba mure nkahunga agahinda ka mama hari byinshi kangejejeho.
.
Papa Cloy ati" nonese niki wakoze kugira ngo umwana w'umukobwa nkawe abe afite imodoka nk'iriya n'inzu wavuze ko ufite ?
Cloy araseka ati" papa narakoze cyane.
Moses ati" ariko  Cloy witubeshya.
Cloy ati" nonese urabona naje kubabeshya ?
Moses ati" nonese niki wakoze mu mezi atarenze 7 , kikaguhesha amafaranga aguhaye umutungo ungana uko. Imodoka n'inzu?
Cloy araseka ati" hari igihe ubona ikiraka kimwe kigahindura ubuzima bwawe.
Papa Cloy ati" ibyo biraka bibaho mu Rwanda ?
Cloy ati" Papa munyizere cy se ntimunyizere. Ariko sinkomez gusubiramo ikintu kimwe.
Moses na Papa we bararebana. Cloy ahita ahaguruka.
Cloy ati" Ndabona mutanyimva mureke nigendere. Guds nadimbazaniye utwo dufaranga ngo murebe icyo twabafasha.
.
Papa Cloy areba amafaranga abazaniye maze arebana na Moses. 
Papa Cloy ati" Cloy urakoze cyane kuba warutwibutse. Ariko aya mafaranga yawe ntayo dukeneye.
Cloy ati" ntabwo muyakeneye ?
Mose ati" yego ntabwo tuyakeneye rwose. Turatekereza neza ko aya mafaranfa adafite inkomoko yizewe.
.
Cloy agira umujinya maze afata amafaranga yarabahaye arayasubirana arakaye cyane.
Cloy ati" murayanze. Ntimuzigerere rero hari unza imbere avuga ko hari ibibazo afite.
Papa Cloy ati" yego. Wabaye undi mwana wanjye.
.
Cloy arahindukira arebana na Moses 
Moses ati" njye kuva ku itangiriro wazana icyo kibuno mu buryo tutazi, narashidikanyije. Nubwo nabanje kukumvaho ariko nyumw naje gutekereza neza, nsanga atari ibintu bisanzwe.
Cloy ati" sawa.
.
Arakaye cyane ahita ava aho aragenda.
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Amelia mu masaha y'ijoro. Amelia araryamye. Gusa arumva afite inyota ikomeye cyane. Kuva banywa ya Juice Katiana yabahaye, arumva yagize inyota irenze ashaka kongera kuyinywa.
Ijoro ryose arara ahangana niyo nyota buracya.
.
Tuze muri ghetto ya ba Sam mu masaha ya mugitondo.  Ruby niwe ubyutse mbere ya bandi. Aza gufungura. Agifungura abona Amelia ahagaze aho hanze.
Ruby ati" waje ryari?
Amelia ati" nibwo nkihagera.
Ruby ati" uje kureba wa mugene wawe udashobotse ?
Amelia araseka ati" wintukira umugabo
Ruby araseka ati" cyakora usigaye ufite ikibuno. Ariko ntabibona.
.
Bidatinze Velas nawe aba aje hanze abona Amelia aramureba gusa maze arikomereza gusa agenda agana kuri toilet, akora ibyo akora maze avayo aragaruka.
Amelia ati" velas reka tuvugane.
Ruby areba Velas ati" ihangane uvugane nundi mwana.
.
Velas aza imbere ye. Amelia amuhereza amafaranga. Velas yanga kuyafata.
Velas ati" utekereza se ko ugeze aho ugiye kungura?
Amelia ati" velas aya mafaranga yagufasha.
Velas ati" nyuma yo kubona ikibuno ndabona usigaye ubona n'amafaranga . Ese yavuye muri ariya mafoto nabonye washyize hanze?
Amelia ati" velas , muri ibi bihe wakabaye uri umuntu urimo kunyumva.
Velas ati" Oyaaaa, sinabana nawe mu kuzimu wishizemo. Mbere narinzi ko uri Umukobwa urenze uzi agaciro ke. 
.
Velas ahita amuta aho hanze arigendera.
.
Udacikwa na Final Episode.
[8/5, 11:27] chris nandi: THE NIGHT OF NYASHI.
.
Final Episode.
.
Author: Chris Nandi Ishimwe.
.
Tuze kuri Sam na Ruby mu nzu 
Ruby ati" Sha kiriya kimara kibabaza uriya mwana nshobora kuzamwihoreza.
Sam araseka ati" ibaze! Mbere Amelia wabonaga ari agakobwa karaho, none amannyo yako aragutwaye..
Ruby ati" njyewe ngomba guhoza abana bose.
Sam araseka ati" ahubwo se turagenda saa ngahe gutaha kariya kabari?
Ruby ati " nonese wowe ufite amafaranga tuza gukoresha?
Sam ati" Sinakubwiye ikintu Katiana cyagihe yampaye maze kuryamana nawe!
Ruby araseka ati" ndibutse sha! Yaguhaye invitation. Bivuze ngo twe turakonsoma ibyo dushaka byose ntakwishyura.
Sam ati" sana.
Ruby ati" Ariko ndibaza , niba katiana yaraguhaye, ubwo ntabwo waba cher we?
Sam ati" ibyo nibindibindi wa murezi we.
.
Twiyizire mu rugo kwa Shema. Celia umugore we ari mu rugo wenyine. Ahagaze hanze mu kabareza. Hashize akanya atangira kumva isereri. Arazengerera cyane. Nyuma ya kanya aba atangiye gukorora. Uko akorora amaraso atangira kuza. Hashize akanya aba atangiye kuruka amaro maze yikubita hasi ahita apfa. 
.
Tuze muri ka kabari nako kitwa The Night of Nyash. Ni mu masaha y'ijoro. Haje abantu benshi batandukanye. Michel na Shema nabo barahaje barinjira. Hakomeza kuza uruvunganzoka rw'abantu batandukanye. Abasore, abagabo,  inkumi abagore.
.
Imbere mu byumva by'imbere niho ba katiana bari. Bose bambaye ubusa.
Katiana atangira kubaha amabwiriza ati" bamwe muri imwe muraba mu seriva. Abandi muraba muri kuri stage mubyina mu mansura.
Julia ati" hary iki sicyo kintu cya nyuma tugiye gukora ?
Katiana ati" yego.
.
Imbere mu kabari hari abantu benshi ni ibihumbi. Ba Sam nabo bahageze.
.
Bidatinze abakobwa baje imbere muri bar. Bamwe bajya kuri stage abandi batangira gu seriva. Ababyina bambaye ubusa buri..barimo kubyina bakagaraga nyashi. Abandi barimo guseriva. Abagabo n'abasore bahari batangiye kwizihirwa no kubona imbonkubone abakobwa bajyaga babona kuri ya website bambaye ubusa .
.
saranda na Julia bari muri team y'abaseriva. Barimo kugenda bazenguruka mu bantu. Kumbe ntibazi ko muri ako kabari barimo , haje n'aba papa babo. Shema na Michel.
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Michel. Tamie nawe arimo agenda mu nzu yikubise hasi ahita apfa. 
Mugihe kurundi ruhande mu rugo kwa Amelia. Mama we nawe ameze nabi arimo kumva arimo kubabara cyane. Ako kanya hari ikintu cy"umukara kitagaragara, utamenya ngo nike cyaje. Kiramufata gitangira kumuhondagura. Kikamufata kigaterura kigakubita hasi. Kirongera kiramufata gikubita kurukuta kiramwica..
.
Tugaruke muri bar. Ba sam batunguwe no kubona ba Amelia, bamwe ari aba seriveri abandi ari abaryinnyi.
Hashize akanya imiryango ya kabari irifunga. Abantu baryohewe. Imaze kwifunga. Katiana aza imbere afata mikoro..maze umuziki uvaho. Katiana ashimira abantu bose baje aho. 
Ati" Ndabashimiye. Kandi kuba mwaje hano iri joro rigiye kubabera ijoro ry'agatangaza. Mukomeze mwishime. Amafaranga mwarikwishyura ibyo mukonsoma byose ntayo mwishyura
.
Bamukomera amashi menshi. Hashize akanya, Katiana atangira guhinduka bidasanzwe. Ba Amelia nabo batangira kumva bahinduka ukuntu. Buri wese muri abo bakobwa atangira kumva icyaka kidasanzwe imbere muri we. 
Julia areba Saranda ati" ukuntu ndimo kwiyumva nawe niko bimeze ra!
Saranda ati" ndumva wagira ngo nshaka kunkwa amaraso.
Julia ati" nanjye.
.
Ba Gentile nabo bumva nuko , ba Sifa nabo nuko. 
.
Katiana uhagaze imbere kuri stage, akomeza guhinduka ikindi kintu. Abantu batangira kwikanga. Aba ahindutse ikiyoka kibi giteye ubwoba. Abantu bagira ubwoba bashaka gusohoka biranga.
Icyo kiyoka kiti" ntaho mujya.
.
Ba Amelia nabo batangira kuzaba amennyo ameze nk'amavampaya. Batangira guhinduka nk'amadayimoni. Baba nk'ibikoko. Maze batangira kurya abantu. Uwo bariya wese nawe kandi nyuma ya kanya gato agahita ahinduka i dayimoni nawe.
.
Akavuyo ku muborogo karatangira. Akabari gahinduka ibagiro n'amaraso .Saranda na Julia buri wese agera imbere ya Papa we aramwirira, batakibasha kubona ko ari ababyeyi babo. Cloy agera kuri Sam aramufata arahekenya. Julia agera imbere ya Ruby arafata arahekenya.
Remy arimo ari munsi ya meza. Umugore we Sifa aramubona. Gusa yahindutse nk'idayimoni. Remy ntabwo yamu controlla. 
Sifa maze amufata amaguru arakurura amukura mu nsi y'ameza, ararya arahekenya.
.
Akabari kose kabaye umuvu w'amaraso n'umuborogo. Hashize akanya Katiana arongera ahinduka umuntu, areba ibibaye maze araseka cyane aravuga ati" birabaye.
Aho ahagaze kuri stage, abakobwa bose baza imbere ye baramuzenguruka, maze batangira kumusingiza nk'ikigirwamanakazi cyabo.
Maze uko hagenda hashira akanya, abo bakobwa nabo batangira kugenda bagaruka ibuntu gake gake. Nyuma ya kandi kanya bamwe mu bariwe nabo batangira kugenda babyuka.
.
Katiana areba abo bakobwa ati" akazi mukoze karakomeye. Niyo mpamvu guhera aka kanya Rusofero abanditse mu gitabo cye.
.
Ndabashimiye uko twabanye muri iyi season 1 irangiye. Season 2 izaza tariki 20 z'ukwa 10
.

Comments